Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Umuzamu  wa Mamelodi Sundowns  muri Africa y’Epfo yashyizwe mu bazamu 10 beza ku isi, Rayon Sports igiye kurega  Mitima Isaac!

Umunya-Nigeria  Ademola Lookman  niwe  mu kinnyi wenyine ukomoka  k’umugabane  wa Africa wasohotse kurutonde  rw’abazahatanira igihembo  cya Ballon d’or  cya  2023-2024, uyu rutahizamu w’Imyaka  26 w’Ikipe  ya  Atalanta  yitwayeneza mu mwaka ushize  w’Imikino dore  ko yatsinze ibitego  b’itatu  ku  mukino  w’anyuma  wa Europe League ikipe ye yatsinzemo  Bayer Leverkusen.(#Channels)

Umunya-Repubulika  Iharanira  Demokarasi   ya  Congo  Florent Ibenge  byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Azam yo muri Tanzania iherutse gutandukana n’umutoza  wa  yo  Umunya-Senegal Youssoupha Dabo , ariko ayo makuru byamaze kwemezwa ko atariyo.(#MickyJr)

Bitangaje   Umukinnyi  ukina  imbere  k’umugabane   wa  Africa muri shampiyona  ya  Africa  y’Epfo   mu ikipe  ya  Mamelodi Sundowns  ndetse n’Ikipe y’Igihugu  ya  Africa  y’Epfo   akaba umuzamu  Ronwen Williams  yatoranyijwe  mu bazahatanira ibihembo  bya  Ballon d’or  bya  2023-2024 nk’umuzamu mwiza igihembo  kitiriwe  umuzamu  Lev Yashin(Yashin Trophy).(#Goal)

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyirije na Libya iwayo igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika  cya 2025 kizabera muri Maroc.(#Kigali To Day)

Ikipe ya Rayon Sports iri kumurikira abari i Nyanza bimwe mu byo yagezeho mu myaka irenga 50 imaze ibayeho, aho yifatanyije n’aka Karere mu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 Nyanza ibaye umujyi.(#Igihe)

Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ku makuru amaze iminsi avuga ko perezida uwayezu Jean Fidele atazongera kwiyamariza kuyobora iy’ikipe avuga ko ntaho yigeze abitangariza.(#Umuryango)

Nubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ryafunzwe Kiyovu Sports itabashije kwandikisha abakinnyi ba yo bashya, iracyafite icyizere ko bizakunda FIFA igaca inkoni izamba.(#Isimbi)

Umunya-Serbia Darko Nović utoza ikipe ya APR FC yavuze ko bamwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe batari ku rwego yifuza mu bijyanye n’ingufu ndetse n’ubuhanga byo gutuma bashobora kuba babanza mu kibuga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.(#Igihe)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye inzira zo kurega Mitima Isaac wahoze akinira iyi  kipe,ndetse n’umukozi wa FERWAFA wamufashije kubona ibyangobwa bimwemerera gukina muri Arabie Saoudite.(#Umuryango)

APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka, yaguze Umunya-Mali, Kamba Yoro Diakite wigaragaje mu Mikino Nyafurika yabereye i Kigali umwaka ushize. Uyu mukinnyi ukina nka ’Point Guard’ yamaze gutangira imyitozo mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri Basket.(#Igihe)

Mu Rwanda habaye irushanwa ry’umukino wa Golf, rigamije kugaragaza impano muri uyu mukino, kunguka ubumenyi butandukanye muri wo ndetse no guhuza abafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi kugira ngo bamenyane.(#Umuseke)

Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024 kuri Kigali Pelé Stadium. Mu gihe shampiyona yabaye ihagaze kubera amakipe y’igihugu ari mu mikino itandukanye cyane iyo gushaka tike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cya Africa cya 2025 kikazabera muri Morocco.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *