Paper Talk[Rwanda&Africa]: Umuyobozi wa CAF yavuze icyubahiro kidasanzwe bagiye guha Issa Hayatou, Mutsinzi Ange na Djihad ntibahiriwe muri Conference League!
Umunya-Cameroun Issa Hayatou wabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) igihe kingana n’imyaka 29 n’ukuvuga ko yariyoboye hagati y’i 1988 kugeza 2017, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi.(#DailyBox)
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa “CAF” Umunya-Africa y’Epfo Dr Patrice Motsepe yategetse ko idarapo(ibendera) ry’a CAF ndetse n’ayamashyirahamwe arigize rimanurwa kugeze mu gice mu rwego rwo guha icyubahiro Issa Hayatou w’Itabye Imana bikaza korwa mu gihe kingana n’iminsi itanu n’ukuvuga kugera taliki ya 13 kanama, 2024.(#CAF)
APR BBC yatsinze Patriots amanota 91-70 naho REG BBC itsinda Espoir BBC amanota 98-72, amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya Rwanda Cup rikinywe ku nshuro ya mbere.(#Umuryango)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangariza APR FC na Police FC ko umukino wa Super Coupe uzabahuza kuri uyu wa Gatandatu, uzakoreshwamo abanyamahanga batarenze batandatu bashobora kubanza mu kibuga kuri buri kipe.(#Igihe)
Nyuma yo gusubika umukino wa Mukura VS na Rayon Sports ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryanahagaritse umukino wa Etincelles na Musanze FC nawo wari uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 kanama,2024.(#DailyBox)
Tennis: Ibyo wamenya ku irushanwa rya ‘ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4’ rigiye kubera i Kigali, umukino wa Tennis ni umwe mu mikino ikurikirwa na benshi kandi ikunzwe cyane, bituma ugira amarushanwa menshi atandukanye aba yiganjemo ay’abato.(#Igihe)
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mutsinzi Ange Jimmy ukinira ikipe ya Zira FK yo mu gihugu cya Azerbaijani ntiyabashije kubona amanota atatu imbere ya NK Osijek yo mu gihugu cya Croatia mu mikino ya UEFA Conference League aho banganyije 1-1.
Kurundi ruhande Djihad Bizimana ukinira ikipe ya Kryvbas yo mu gihugu cya Ukraine batakaje imbere ya Victoria Plezen yo mu gihugu cya Czech kubitego bibiri kuri kimwe(2-1) .(# UEFA Conference League)
Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yatangaje ko muri Nzeri abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.(#Igihe)
APR FC iregukana Super Cup ya 4? Igikombe kitayihiriye mu myaka 6 iheruka, Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup 2024” uzahuza APR FC ifite ibikombe 3 na Police FC idafite na kimwe.(#Isimbi)
Imikino ya Olempike: Umunyarwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu yakoze amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere usifuye umukino wa 1/2 cya Beach Volleyball mu Mikino Olempike.(#Igihe)