Paper Talk[Rwanda&Africa]: Umukinnyi w’umunyarwanda yabuze igihembo n’akimwe mu byatanzwe, APR FC ishobora kubura muri CECAFA!
Nyuma yabafana babiri b’itabye Imana kumukino wahuzaga Al Ahly ndetse n’ikipe ya Al Ittihad muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Misiri , abakinnyi b’ikipe ya Al Ahly bagiye gutanga igice cy’umushahara wabo kugirango bafashe imiryango yabasigaye ndetse peresida w’ikipe ya Al Ahly Mahmoud El Khatib ndetse n’abo bayoboranye n’abo biyemeje gufasha umuryango.(#Micky Jr)
Ikipe ya Al Merriekh yo mu gihugu cya Sudan yamaze gusinyisha rutahizamu Osho Dayo ndetse n’a myugariro Henry Emmanuel , n’inyuma y’uko iy’ikipe yamaze no kwemererwa kuzakirira imikino yayo nya Africa ku masitade yo muri Africa yepfo ndeste n’a Al Hilal n’ayo n’uko .(#Micky Jr)
Fernando Da Cruz agomba kwerekeza mu gihugu cya South Africa kuri uy’u wa gatandatu ahite asinya amasezerano mu ikipe ya Kaizer Chiefs nku mutoza w’ungirije nyuma yo gusezera mu ikipe ya AS FAR yo mu gihugu cya Morocco.(#Goal)
Umunya Algeria ukinira ikipe ya Raja Club Athletic yo muri Morocco Yousri Bouzok yatowe nku mukinnyi mwiza w’Umunyamahanga ukina muri shampiyona ya Morocco Botola Pro 1, nyuma yo gutsinda ibitego 14 agatanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 27 muri Raja.
Mugihe captain wa AS FAR Mohamed Rabie Hrimat yatowe nku mukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino “𝐌𝐞𝐧 𝐁𝐞𝐬𝐭 𝐏𝐥𝐚𝐲𝐞𝐫 𝐨𝐟 𝐭𝐡𝐞 𝐘𝐞𝐚𝐫 𝐀𝐰𝐚𝐫𝐝” muri shampiyona ya Morocco nyuma yo gutsinda ibitego 10 agatanga imipira 7 ya vuyemo ibitego mu mikino 29.
Josef Zinnbauer umudage yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka nyuma yo kwegukana shampiyona n’ikipe ya Raja Club Athletic, mu byatanzwe byose Umunyarwanda Imanishimwe Emmanual ntagihembo yabonye. (#Micky Jr)
Bugesera FC ibicishije ku mbugankoranyambaga zayo yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu ari bo Stephen Bonney, Vincent Adams, Cyubahiro Idarusi, Dushimimana Olivier wasinyiye APR FC na Ani Elijah werekeje muri Police FC.(#Dailybox)
Muvara Ronald ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na REG VC yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Mariam nyuma y’imyaka irindwi bamaze bakundana, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Muvara Ronald yasabye Umuhoza Mariam kuzamubera umugore.(#Igihe)
Abakinnyi 21 barimo abashya batanu, ni bo bakoreye imyitozo kuri Stade Ikirenga i Shyorongi kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena, aho bitegura umwaka mushya wa shampiyona mu ikipe ya APR FC, APR FC, kuri gahunda, yagombaga gutangira imyitozo tariki ya 17 Kamena.(#APR FC Official)
Mu cyumweru gishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.(#Kigali To Day)
Amwe mu makipe akomeye yari yitezwe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Dar es Salaam ku matariki ya 6-22 Nyakanga 2024, yatangaje ko atazagaragara muri iri rushanwa mu gihe ridahinduriwe igihe rigomba kubera, cyane ko menshi muri yo kugeza ubu nta butumire yari yakira.(#Igihe)