Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Samuel Eto’o Fils  na CAF hasi hejuru agomba kwishyura $200K , Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) impamvu itangaje yavuye muri Musanze!

Nyuma  yo  gutandukana  n’Ikipe ya  Petro Luanda yomu gihugu cya Angola  Alexandre Santos yamaze gusesekara mu gihugu cya Tunisia aho  agiye gutangira imirimoye  nk’Umutoza mushya wa  CS Sfaxien yo muri iki gihugu, uy’u mutoza akaba akomoka mu gihugu cya Portugal  afite imyaka 47.(#MickyJr)

Akanama kimyitwarire  mu mpuzamashyirahamwe  y’Umupira wa maguru muri Africa “ CAF” ariko CAF Disciplinary Board kagarageje ko Samuel Eto’o Fils ibyaha yashinjwaga bijyanye na ruzwa  ntabimenyetso bigaragara bishinja uy’u munyabigwi muri ruhago gusa yahaniwe kuba yarasinye amasezerano y’Ubufatanye n’ama kompanyi akora ibijyanye n’Imikino yamahirwe kandi bitemewe yaciwe agera $200,000.

N’inako Samuel Eto’o Fils yahabwaga igihembo cyitwa  Legendary Figure Award cyatangwaga kunshuro ya 28 mu gihugu cy’Ubutaliyani  mu birori bya Fair Play Menarini International Award.(#CAF)

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona  ndetse  n’Igikombe  cy’Igihugu  Umudage  Josef Zinnbauer umutoza w’Ikipe ya Raja Club Athletic yomuri Morocco byemejwe ko yatandukanye n’ayo  ndetse yamaze kubimenyeshwa binamenyeshwa abakinnyi b’iyi kipe.(#MickJr)

African Football League irushanwa rihuza ibigugu byama  ekipe ku mugabane wa  Africa hatangiye gutekerezwa igihe rya kinirwa kunshuro  yaryo  ya  kabiri nyuma y’Iryambere rya twawe n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yomuri Africa y’epfo , birashoboka ko ryakinwa 2025 n’ukuvuga mu mwaka utaha.(#MickJr)

Umutoza Ntirenganya Jean de Dieu watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, wanazamuye abakinnyi benshi barimo Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yitabye Imana azize uburwayi, Amakuru y’urupfu rw’uyu mutoza yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, aho yitabye Imana yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.(#Igihe)

Ikipe y’Igihugu yu Rwanda “ Amavubi” y’isanze mu itsinda rya kane mugushaka tike y’Igikombe cya Africa kizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2025 , tombora yabereye  I Johannesburg, muri South Africa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa  kane taliki ya 07 Nyakanga 2024.(#DailyBox)

Jean Baptiste Mugiraneza (Migi) wari umutoza wungirije wa Musanze FC, avuga ko gutandukana n’iyo kipe bitamuturutseho, dore ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo, yategereje ko ubuyobozi bwamwegera abura ayo mahirwe.(#Kigali To Day)

Abatoza b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batakambiye Perezida Félix Tshisekedi ku kuba yabafasha kubona imishahara n’uduhimbazamushyi batabonye inshuro 20 mu gihe cy’amezi atandatu.(#Igihe)

Ikipe ya Rayon sports imaze gusinyisha myugariro witwa Oumar Gnign ukomoka mu gihugu cya Senegal wakiniraga ikipe yitwa As Pikine akaba afite imyaka makumyabiri n’itatu akaba ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri ku kayabo ka miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.(#DailyBox)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *