Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Rutahizamu wanenzwe na Rayon Sports  ya bonye ikipe nshya  Ikipe izakina Confederation, Abdelhak Benchikha wanzwe na Simba ya bonye indi kipe!

CAF Club Licensing Online Platform (CLOP)  ni uburyo bwa sizweho  n’impuza mashyirahamwe y’umupira  wa maguru muri Africa  “CAF” kugirango amakipe agaragaze ko y’ujuje ibyangombwa  byo gukina imikino nya  Africa ndetse n’ibijyanye n’a masitade ku girango yemerwe cg nti yemerwe  kuri uy’u  wa mbere taliki ya 01 Nyakanga, 2024  yamaze gufunga ku makipe ashaka kugaragaza ko  y’ujuje  ibyangombwa  byo gukina imikino nya Africa keretse ayakomorewe kuzagera  taliki ya 05 Nyakanga, 2024.(#Micky Jr)

Clatous Chama yamaze  kwerekeza  mu ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba SC  uy’u musore w’imyaka 33 ukina hagati mu kibuga yataka  ndetse n’ikipe ya  Young Africans  ba bicishije kumbuga nkoranyambaga zabo bamaze kubitangaza.(#Young Africans)

Ikipe ya Hapoel Petach-Tikva FC  yo mu gihugu cya Isreal  yamaze gusinyisha Kelvin Kapumbu  umunya Zambia w’imyaka  28 yamavuko nyuma yo kuvugwa cyane mu ikipe ya  Simba SC yo mu gihugu  cya Tanzania gusa ngo ikurikije   imvune z’uyu musore  yagiye agira mu bihe bitandukanye  byatumye Simba iva murigahunda yo gutwara uy’u musore wa kiniraga ikipe ya Zesco United .(#Micky Jr)

Abdelhak Benchikha umutoza uherutse kwirukanwa  mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania  nyuma y’uko yaramaze kunyagirwa n’ikipe ya Young Africans  kuri ubu yamaze kwemezwa nku mutoza mushya wa  JS Kabylie yo mu gihugu cya Algeria akomokamo uy’u mutoza w’imyaka 60.(#Republication)

Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira, Omborenga yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka irindwi kuva mu 2017.(#Rayon Sports)

Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Ganijuru Elie yari yahisemo kurekura nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo  aho yaguzwe akuwe mu ikipe ya Bugesera FC  n’inyuma ya bandi bakinnyi batandukanye Rayon Sports imaze ku gura barimo   Omborenga Fitina, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange , Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye na Rukundo Abdoul Rahman.(#Rayon Sports)

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC, Umufaransa Ghyslain Bienvenue Tchiamas yarangije kumvikana n’ikipe ya Gasogi United ko ari we uzayitoza mu mwaka wa Shampiyona utaha wa 2024-2025, Uretse Gicumbi FC, Ghyslain Bienvenue Tchiamas w’imyaka 51 yanatoje amakipe ya CS La Mancha, Diables Noirs na Sportif Otoho zo muri Congo Brazzaville, igihugu na cyo afitiye ubwenegihugu.(#Igihe)

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Gitego Arthur ukinira AFC Leopards yo muri Kenya yatowe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Igihugu imbere muri Kenya, Mozzart Cup 2024 ndetse anegukana umwanya wa gatatu.(#KGLNews)

Umunya-Senegal Alon Paul Gomis uherutse gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports  yabonye ikipe nshya yo gukinira  ndetse ana yisinyira amasezerano y’imyaka  ibiri iy’ikipe y’itwa  Jamus FC  yo muri South Sudan  izakina imikino ya CAF Confederations Cup muri uy’u mwaka utaha  w’imikino tugiye kwinjiramo.(#Inyarwanda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *