Paper Talk[Rwanda&Africa]: Rutahizamu wa Police FC Ani Elijah yagarutse mu Rwanda , yatoje muri Real Madrid none aje gutoza muri Africa!

Umunya-Africa y’Epfo Rulani Mokwena w’imyaka 37 umutoza mushya wa Wydad AC yo muri Morocco hagiye hanze amafaranga azajya atangwaho buri kwezi ndetse n’abo bazakorana bose uko ari batanu bazajya batangwaho agera ku $74,000 buri kwezi.(#MickyJr)
Umufaransa David Bettoni w’Imyaka 52 wabaye umutoza wungirije wa Zinedine Zidane muri Real Madrid yamaze kuba umutoza mushya w’ikipe ya Club Africain yo mu gihugu cya Tunisia avuye mu ikipe ya Football Club Sion yo mu gihugu cy’Ubusuwisi.(# MosaiqueFM)
Mamelodi Sundowns yo mu gihugu cya Africa y’epfo mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’Imikino igomba gukina umukino n’ikipe ya Cardiff City yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’indi mikino bizwi ko izakina harimo n’uwa Dynamo Kiev ndetse na Al Hilal.(#MickyJr)
Nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, Petit Stade igiye kongera kwakira imikino aho ku ikubitiro izakira Irushanwa ryo Kwihobora muri Volleyball riteganyijwe tariki 27 na 28 Nyakanga 2024, Iyi nyubako imenyerewe mu mikino y’intoki nka Volleyball, Basketball, Handball n’indi yamaze kuzura ndetse yiteguye kongera kwakira imikino itandukanye.(#Igihe)
Ikipe ya APR FC na Police FC zigomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League na Confederetions Cup zamenya abo bagomba gukina mu mikino yibanze (Preliminary Round) aho APR FC izakina na Azam mu gihe Police izakina na SC Constantinois yo muri Algeria.(#DailyBox)
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2024, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama ukazabanzirizwa n’Icyumweru cyo gusabana n’abafana bayo mu ntara zose z’igihugu.(#RayonSports)
Umunya-Ghana uheruka gusinyira APR FC, Richmond Lamptey yavuze ko impamvu yahisemo APR FC ari uko ari ikipe nkuru kandi itsinda , Mu kwezi gushize ni bwo uyu munya-Ghana ukina mu kibuga hagati yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.(#Isimbi)
Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yafashije ikipe ye ya Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kubona intsinzi yayo ya mbere muri UEFA Europa League imbere ya FC Sheriff yari iri mu rugo, Kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, ni bwo hakinwaga imikino y’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’Amatsinda ya UEFA Europa League.(#KGLNews)
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović ndetse na myugariro wayo Niyigena Clément babwiye abakunzi b’iyi kipe ko biteguye kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League n’ubwo inzira bazanyuramo irimo amakipe atoroshye.(#Igihe)
Rayon Sports yakiriye Prinsse Junior Elenga Kanga, rutahizamu ukomoka muri Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. nyuma yo kuziba ibyuho yari ifite, birimo mu izamu, ubwugarizi no hagati mu kibuga, kuri ubu Murera yatangiye no gushaka ibisubizo mu busatirizi bwayo, ihereye ku musimbura wa Joackiam Ojera, Youssef Rharb ndetse na Tuyisenge Arsène batandukanye.(#Umuryango)
Rutahizamu wa Police FC, Ani Elijah wari umaze iminsi mu igeragezwa mu gihugu cy’ububiligi mu ikipe ya Charleroi, yagarutse mu Rwanda. uyu rutahizamu yaguzwe na Police imukuye mu ikipe ya Bugesera kugeza ubu akaba ntamukino n’umwe arayikinira.(#Inyarwanda)
Myugariro Aimable NSABIMANA yamaze kongerwa amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports y’imyaka ibiri, ni nyuma yabandi bakinnyi iyi ikipe yambara ubururu n’umweru yaguze harimo n’abo mu bwugarizi hagati mu kibuga ndetse n’abataka n’abo bakomeje kuhagera umunsi kumunsi hitegurwa umwaka mushya w’imikino.(#RayonSports)