Watch Loading...
HomeRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Rayon Sports ubwumvikane bukomeje kuba iyanga! Kiyovu Sports irakomerewe, Pitso Mosimane abuze akazi yari y’izeye

\"\"

Umunya Malawi w’imyaka ,22, Lanjesi Nkhoma  yamaze kumvikana na TP Mazembe yo muri Democratic Republic of Congo avuye mu ikipe  Nyasa Big Bullets yo mu gihugu cya  Malawi, nyuma yogutsinda ibitego 20 mu mwaka w’imikino wa 2023/2024. (# Micky Jnr)

Marcel Koller usanzwe ari umutoza wa ekipe ya Al Ahly yamaze kongererwa amasezerano muri iy’ikipe y’imyaka itatu bisobanuyeko amasezeranoye azamugeza 2027, n’inyuma y’uko byavugwagako  Pitso Mosimane ashobora kuyerekezamo nyuma yogutandukana n’ikipe ya Abha.(#SportsworldGhana)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.(#Kigali To Day)

Amakipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu yerekeje i Kampala muri Uganda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (FIBA Africa U18 Men & Women 2024 Zone 5 Tournament).(#Igihe)

Abakunzi ba  Rayon Sports  baba hafi y’ubuyobozi bw’umuryango  wa Rayon Sports bakoze umugoroba wo gusangira ugamije gutegura  Umwaka w’imikino wa 2024-25 uri munzira uza.(# Rayon Sports Official)

Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis banze kwitabira ubutumire bwa Jean Fidele uyobora Rayon Sports, n’imumugoroba w’izwe uwogusangira  no gukusanya amafaranga yokwitegura umwaka utaha w’imikino hagurwa abakinnyi bashya kandi bakomeye.(#Isimbi)

Uretse kugaruka mu cyiciro cya Mbere, ikipe ya Rutsiro FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri umwaka w’imikino wa 2023/2024 nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 2-1.(#RwandaFA)

Ibibazo by’ingutu bitegereje Perezida mushya wa Kiyovu Sports  Nkurunziza David watowe Tariki 26 Gicurasi 2024, Kunga Abayovu, Kwishyura abakinnyi, Kubaka ikipe.(#Igihe)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi iri kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho ifitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho kuwa Kabiri w’Icyumweru gitaha, ushobora gusiga u Rwanda ruyoboye Itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’umunsi wa kane; ibintu u Rwanda rwari rutarakora muri iyi myaka(#KGLNEWS)

Amakipe ya Zimbabwe na Ugenda mu bagore yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.(#Kigali To Day)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *