Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Rayon Sports na Kevin Muhire,Joackiam Ojera Police, APR FC gahunda y\’u mutoza n’abagomba gusohoka!

\"\"

Umusore w’imyaka 35  ukomoka mu gihugu cya South Africa George Maluleka Nyiko wa kiniraga ikipe ya AmaZulu Football Club  bamaze  gutandukana, nyuma y’uko iy’ikipe ibonye umwanya wa 11 muri shampiyona ya South Africa n’amanota 36.(#Micky Jnr)

Wydad Athletic Club nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino wa 2023/2024 aho itazakina imikino nya Africa haba Champions League  cyangwa Confederations cup, iri gutekereza kuzana Pitso Mosimane nk’umutoza mushya wayo, gusa kaizer chiesfs na Al Ahly FC n’azo z’iramutekereza nyuma yo gutandukana na  Abha Football Clu yo muri Saudi Arbia.(#Goal)

Umusore w’ikipe ya TB Mazembe Augustine Oladapo Tunde w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Nigeria arifuzwa cyane n’amakipe abiri arimo RS Berkane yo mu gihugu cya Marocco na  Zamalek SC  yo mu gihugu cya Misiri.(#Micky Jnr)

Umunya South Africa Teboho Mokoena w’imyaka 27 yamavuko ukinira ikipe ya Mamelodi Sundowns arifuzwa cyane  n’amakipe yo mu gihugu cya Qatar arimo Qatar SC ndetse na Al-Wakrah, uy’umusore akina mu kibuga hagati yataka unifuzwa cyane na Al Ahly.(#KingFut)

Wydad Athletic Club yamaze gufungura ibiganiro n’umusore w’akiniye amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’Ubufaransa nka Stade Lavallois na  Laval  Yasser Baldé (31), ubu  ntakipe afite uy’umusore.(# Micky Jnr)

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi babiri barimo umugande Simon Tamale na Ndekwe Félix, bombi bari basoje amasezerano, n’imugihe  amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka  agura abakinnyi ndetse anasezerera abandi ba tazakomezanya.(#Umuseke)

APR FC irifuza kuba yasoje ibijyanye no kugura abakinnyi n’abatoza bitarenze icyumweru gitaha kugira ngo bahite batangira imyitozo bitegura umwaka w’imikino wa 2024/2025 b’afitemo urugamba rukomeye.(#Isimbi)

Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya yashimiwe bikomeye n’umwe mu bakunzi be kuba yaramuhaye ubufasha bumwunganira kuvuza umugore we wari urembejwe na kanseri yaje gukira burundu.(#Igihe)

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Rafael York yavuye mu mwiherero kubera imvune yagize,  federasiyo y’umupira wa maguru mu Rwanda Ferwafa bagize bati “Kubera imvune, Umukinnyi Rafael York yavuye mu mwiherero kugira ngo akomeze kwivuza neza ari mu rugo”.(#Rwanda FA)

Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo igumane na kapiteni wa yo Muhire Kevin wamaze kubereka ko afite andi makipe yo hanze yakwerekezamo kereka mu gihe Gikundiro yamuha ibyo yifuza.(#Isimbi)

Communauté  y’Abanyarwanda iya Abidjan muri Côte d’Ivoire yasangiye n’abakinnyi  b’ikipe y’igihugu y’Urwanda  “Amavubi” kuri uyu wa 5 mbere y’uko Amavubi ahaguruka yerekeza South Africa.(#IMFURAYACU Jean Luc)

Umukinnyi w’umugande ukina mu kibuga asatira Joackiam Ojera ari mu nzira zigaruka mu Rwanda aho yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri, Biteganyijwe ko Ojera azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho azaba umukinnyi wa kabiri usinyiye Police.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *