Paper Talk[Rwanda&Africa]: Nyamukandagira yamuritse intwaro zayo, uwatoje u Rwanda agiye kongera guhangana na rwo nyuma yakazi gashya!
AS Vita yo mu gihugu cya Repubilika Iharanira Demokarasi  ya Congo irateganya kuzana umutoza mushya aho iteganya gutoranya mu batoza ba tandatu bakomoka mu bihugu bikurikira Morocco, France. Turkey, South Africa, Cameroon ndetse na DR Congo.(#MickyJr)
Michael Nees wigeze gutoza Amavubi, yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. uyu Mudage w’imyaka 57, yabaye mu Rwanda hagati ya 2006 na 2007, yirukanwa kubera umusaruro muke.(#MickyJr)
Sugira Ernest na Eric Ngendahimana bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali, Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.(#Kigali To Day)
Umujyi wa Kigali wemeye kongera kuzamura amafaranga wageneraga AS Kigali ndetse iyi kipe yahize kongera gusubirana igitinyiro yahoranye nyuma y’uko yaranzwe n’ubukene no guhagarika imyitozo kw’abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize, ndetse ubu iy’ikipe yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.(#Igihe)
Karate: FERWAKA yongereye ubumenyi abakarateka amategeko agezweho, ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.(#Kigali To Day)
Rayon Sports yakiriye abakinnyi babiri bashya barimo n’uvuye i Burayi watanze ubutumwa bukomeye, Rayon Sports yakiriye abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Senegal, rutahizamu Fall Ngagne wakiniraga FK PÅ™Ãbram yo muri Czech Republic na myugariro Yousou Diagne wakiniraga Ittihad Zemmouri de Khemisset yo muri Maroc.(#Isimbi)
Gorilla FC yashyize urutonde rw’abakinnyi 26 izifashisha mu mwiherero igiye gukorera mu Karere ka Rubavu yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25. Ikaba imwe mu makipe yiyubatse mu buryo bufatika nyuma yo kutagira umwaka ushize w’imikino wa 2023-2024 mwiza.(#GorillaFC)
Tennis: Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa ry’amakipe, Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.(#Kigali To Day)
Umukino wa Rayon Sports WFC na Kawempe Muslim Ladies yo muri Uganda wakuweho, umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.(#Igihe)
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekanye abakinnyi bayo batatu bari bamaze iminsi bakorana imyitozo n’abakinnyi bahasanzwe, bagizwe na rutahizamu w’Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Nigeria, Nwobodo Johnson Chidiebere na mugenzi we Odibo Godwin. ni amakuru iyi kipe yasangije abayikurikira ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Nyakanga 2024.(#APRFC)
Umukinnyi w’Umurundi Rahim NSENGIYUMVA AKA Via, wari Captain Wa Rukinzo FC yatwaye Igikombe cy’igihugu mu Burundi, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Etincelles FC, asinye amasezerano y’imyaka 2.(# IMFURAYACU Jean Luc)
Ahmad Imtehaz  HEERALALL ukomoka mu gihugu cya  Mauritius niwe uzasifura umukino w’umunsi wa mbere w’amajonjora y’igikombe cya Africa, uzahuza Libya  n’u Rwanda  uzaba tariki 04/09/2024 akabers   I Tripoli  kuri Tripoli stadium saa kumi n’ebyiri.
Mugihe umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel we na bagenzi be barimo, Mutuyimana Dieudonné(Dodos), Mugabo Eric na Ruzindana Nsoro bazasifura umukino w’umunsi wa 1 w’amajonjora y’igikombe cya Africa uzahuza  ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse  Angola uzaba tariki 05/08 /2024 ubere I Kumasi muri Ghana.(# Rugangura_axel_official)