Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Muhadjiri yageneye ubutumwa bukakaye abafana ba APR FC! Young Africans ikomeje ku yobora umupira w’a Tanzania

Young Africans yegukanye  igikombe  cy’Igihugu cya 2024  “Ngao ya Jamii” nyuma yo gutsinda ikipe ya Azam ibitego bine kuri kimwe (4-1), kiyongera ku bindi iyi kipe yatwaye mu mwaka ushize w’imikino harimo na shampiyona  yari itwaye  kunshuro ya gatatu yikurikiranya.(#Young Africans)

Umunya-Tunisia  Mohamed Ali Ben Romdhane w’imyaka 24 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya  Ferencváros  yo mu gihugu cya Hungaria arigushakwa bikomeye na Al Ahly  yo mu gihugu cya Misiri  nyuma y’uko hari amakuru avugwa ko  ishobora  gutakaza  Umunya-Africa y’Epfo Percy Tau, uyu musore  yavuye k’umugabane w’a Africa mu mwaka wa 2023 mu ikipe ya ES Tunis  yiwabo muri Tunisia nyuma yo kwitwara neza muri uwo mwaka .(#MickyJr)

Uku niko amakipe yo k’umugabane w’Africa yitwaye mu mikino ya Olempike ya 2024 ya bereye I Paris mu Bufaransa mu kwegukana imidali  Kenya(11), Algeria(3), South Africa(6), Ethiopia(4), Egypt(3), Tunisia(3), Bostwana(2), Uganda(2), Morocco(2), Cape Verde(1), Zambia(1), Côte d’Ivoire(1)

U Rwanda ntamudali n’umwe  rwabashije gukura muri iyi mikino ya Olempike ya 2024 yabereye I Paris mu Bufaransa! (#OlempicGames2024)

Ikipe ya  Neom Sports Club yo muri  shampiyona ya  Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League   irifuza gutwara  mababa wa Zamalek SC ndetse  yamaze gutanga ubusabe muri iyi kipe ishaka uyu musore  witwa   Ahmed Mostafa Mohamed Sayed  “Zizo” w’imyaka 28.(#MickyJr)

Myugariro w’iburyo, Mucyo Didier Junior uheruka gusubira muri Bugesera FC, yavuze ko kuba atarakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari byo byatumye atabona amahirwe yo gukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihe yahisemo gutandukana na Rayon Sports kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.(#Igihe)

Mbonyuwontuma Jean Luc wari umutoza wungirije wa REG Volleyball Club, yanditse ibaruwa asezera nyuma y’imyaka 5 yari amaze muri iyi kipe, Nk’uko yabivuze mu ibaruwa yandikiye Ubuyobozi bwa REG VC, yavuze ko yasezeye ku mpamvu ze bwite ndetse agiye kwita ku zindi nshingano.(#Inyarwanda)

Muhadjiri yahaye ubutumwa abakunzi ba APR FC, Hakizimana Muhadjiri ukina asatira mu ikipe ya Police FC, yabwiye abakunzi ba APR FC bamwitaga umusaza ko umupira udakinirwa hanze ukinirwa mu kibuga.(#Igihe)

Koulagna Aziz Bassane Koulagna  Umunya Cameroon  yamaze gusesekara i kigali aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports, uyu musore w’imyaka 22 akaba akina nka mababa (yataka aciye ku mpande)  ni nyuma y’uko abo  iyi kipe yambara ubururu n’umweru  yari yazanye basanze urwego rw’abo rurihasi.(#DailyBox)

Abafana ba APR FC batangiye gusabira Umutoza Darko Nović kwirukanwa, Abafana ba APR FC batangiye gusabira Umutoza Darko Nović kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Police FC ku mukino wa Super Coupe penaliti 6-5.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *