Paper Talk[Rwanda&Africa]: Mugihe APR ikiri gutekereza ibya Super Cup; Police yashyize hanze abakinnyi izakoresha mu rugamba rw’imikino Nya-Africa!
Rutahizamu w’umunya-Senegal Bouly Sambou Junior w’imyaka 25 ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Raja Casablanca yo mu gihugu cya Morocco aho ashobora kuyisinyira avuye mu ikipe asanzwe akinira ya Konyaspor yo mu gihugu cya Turkey.(#MickyJr)
Ikipe ya Orlando Pirates yo mu gihugu cya Africa y’Epfo yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umusore w’imyaka 27 ukina kuruhande rw’iburyo yugarira Deano van Rooyen bamuvanye mu ikipe ya Stellenbosch yo muri iki gihugu mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino.(#TimesLive)
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Fiston Kalala Mayele w’imyaka 30 akomeje kuvugwa mu ikipe ya Kaizer Chiefs, mu gihe ushinzwe ku mushakira amakipe (Agent) avugako umukiriya we ntakibazo afite kuba ya kwerekeza muri iyi kipe yo muri Africa y’Epfo ahubwo ikibazo ari amafaranga agomba gutangwa kuri iyi gahunda, ikipe ya Kaizer ntiyiteguye kurekura amafaranga bari kuyisaba.(#MickyJr)
N’ubwo ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gukora umuhango wo kwerekana abakinnyi izakoresha umwaka utaha w’imikino ntago irashirwa kuko igiye kwibikaho umukinnyi ukina mu bimbere bashaka ibitego (centre-forward) akaba Umunya-Cameroon Leonel Ateba w’imyaka 25.(#Micky)
Umutoza w’ikipe y’igipolisi cy’Urwanda “Police FC” Mashami Vincent yashyize urutonde rureru rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino y’ijonjora y’imikino Nya-Africa ya CAF Confederations Cup, akaba ari ikipe yiganjemo abakinnyi b’abanyamahanga ndetse na Abanyarwanda.(#IMFURA Jean Luc)
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.(#Kigali To Day)
Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Police FC, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko adatewe ubwoba no kongera umubare w’abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda nta kibazo bimuteye nibashaka bazabagire 20 kuko bazahangana.(#Isimbi)
Harabura iminsi itandatu gusa ngo mu Rwanda habere amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball y’Abagore kizaba mu 2026. Iyi mikino izabera muri BK Arena tariki 19-25 Kanama 2024. Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe Grande-Bretagne, Argentine ndetse na Liban mu rya nyuma.(#Igihe)
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama hateranye inama y’inteko rusange isanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yemerejwemo ndetse inafatirwamo imyanzuro itandukanye.(#Kigali To Day)