Paper Talk[Rwanda&Africa]: Mohamadou Lamine Ba mababa mushya wa APR FC,Mucyo Junior Didier yatandukanye na Rayon Sports kandi n’aho yakoze igeragezwa byaranze!
Abafana b’ikipe ya Dynamos FC yo mu gihugu cya Zimbabwe bahanganye n’abayobozi b’iyi ikipe mu rwego rwo gushyigikira abakinnyi b’iyi kipe bamaze igihe batazi ikitwa umuashahara ndetse abakaba baberewemo amafanga menshi y’uduhimbazamusyi batahawe mu bihe bitandukanye n’abo bakaba bafashe umwanzuro wo kudakora imyitozo bitagura umwaka w’Imikino.(#MickyJr)
Ayamakipe n’iyo atazakina imikino y’Ibanze(preliminary round) ya CAF Champions 2024/25 Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, Mamelodi Sundowns yo muri Africa Y’Epfo, ES Tunis muri Tunisia, Petro Luanda yo muri Angola ndetse na TP Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Tombora y’Imikinino nyafurika ya makipe n’ukuvuga CAF Champions League na Confederation Cup iteganyijwe kuri uyu wa kane taliki 11 Nyakanga ikabera i Cairo mu gihugu cya Misiri.(#MickyJr)
Mohamadou Lamine Ba Umunya-Mali w’Imyaka 22 biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda “APR FC” akaba ari umukinnyi ukina nka mababa w’iburyo ariko ubu akaba ntakipe yari afite gusa yaherukaga mu ikipe ya Olympique Beja yomu gihugu cya Tunisia. (#SamKarenzi)
Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yavuye imuzi ibyo kudahabwa agaciro n’ubuyobozi bwa Musanze FC, bukamwohereza kumvikana n’undi mutoza mugenzi we bigatuma afata icyemezo cyo guhita atandukana nayo.(#Igihe)
Mucyo Junior Didier wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, yayisezeyeho nyuma yo gusoza amasezerano ye, Didier wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu igeragezwa mu ikipe ya Al Jazira FC, amakuru avuga ko bishobora kuba bitaragenze neza.(#Isimbi)
Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza.(#Kigali Today)
Muhazi United FC ihuriweho n’uturere twa Kayonza na Rwamagana, yatangiranye imyitozo abakinnyi 20 harimo bane gusa bari mu bayisanzwemo mu gihe abandi 16 biganjemo abanyamahanga bari mu igeragezwa.(#Igihe)
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, yatangiye itsinda umukino wa mbere, bituma itangira iyoboye itsinda irimo, Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, i Dar es Salaam, nyuma y’uko iri rushanwa ryari rimaze imyaka itatu ritaba, dore ko ryaherukaga muri 2021 ubwo ryegukanwaga na Express yo muri Uganda.(#DailyBox)
Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.(#Kigali To Day)
Nyuma yo kuvugururwa ikajya rwego mpuzamahanga, Stade Amahoro isigaye yakira ibihumbi 45, biteganyijwe ko mu mwaka w’imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri ya shampiyona ihuza Rayon Sports na APR FC gusa, Ibyagendeweho ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro.(#Isimbi)
Irushanwa rishya muri Basketball y’u Rwanda (Rwanda Cup) rigeze muri 1/4 , aho mu makipe 17 yaryitabiriye mu bagabo, hasigayemo umunani arimo imwe yo mu Cyiciro cya Kabiri, Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere ku ikubitiro ryitabiriwe n’amakipe 17 yari agabanyije mu matsinda ane.(#Igihe)
Ikipe ya Amagaju ibarizwa mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwibikaho abakinnyi bashya bandi byatumye yuzuza abakinnyi basaga batandatu imaze gusinyisha muri ir’isoko ry’Igura n’igurishwa ry’Abakinnyi.(#DailyBox)
Abakinnyi babiri b’abanyarwanda, Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy ntabwo bari ku rutonde rw’abakinnyi 24 ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yajyanye gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup, Gor Mahia ikaba yahagurukanye abakinnyi 24 batarimo abanyarwanda babiri bayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2023-24.(#Isimbi)