Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Mashami Vincent afite icyizere cyo kugera mu matsinda!  ikipe  Mangwende yakiniraga  yabonye umutoza mushya

Umunya-Poland  Czeslaw Michniewicz yamaze  kuba umutoza mushya w’ikipe ya AS FAR yomu gihugu cya Morocco nyuma yo gutandukana na Nasreddine Nabi Umunya-Tunisia  wabatozaga guhera mu mwaka wa  2023, uyu munya Poland yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu ya Poland, Legia Warsaw, Abha Club yomuri Saudi Arabia  ndetse  n’ayandi.(#Sports.PL)

Nyuma y’uko  impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru k’umugabane  wa  Africa “CAF”  basohoye amasitade yemewe  kuzakoreshwa mu marushanwa ya CAF  nk’uko bisanzwe  amakipe adafite amasitade yemewe mu bihugu byabo yasabwe kuzashaka ahandi ho kuzakirira imikino yabo.(#CAF)

Umunye-Congo Henock Inonga Baka wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania mu mwaka ushize w’imikino yamaze gusinyira ku mugaragaro ikipe ya AS FAR yo mu gihugu cya  Morocco bisobanuye ko agomba kuzayikinira umwaka utaha w’imikino uyu musore w’imyaka 30  akaba akina nka myugariro.(#AS FAR)

Umukinnyi w’ikipe  y’igihugu y’u Rwanda Imanishimwe  Emmanuel “Mangwende” ari mumuryango winjira muri Rayon Sports  nyuma yo kutumvikana  na  APR FC kandi ibiganiro byari bigeze kure, Imanishimwe  Emmanuel “Mangwende” ni umwe mu bakinnyi  bakomeye babanyarwanda bakinye ku rwego rwiza kandi  bamaze igihe kirekire bari ku urwego rwiza kuva yava mu ikipe ya Rayon Sports akajya muri APR FC yasohotsemo yerekeza hanze y’u Rwanda.(#DailyBox)

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko byose bishoboka mu mikino ya CAF Confederation Cup bazatangira bahuramo na CS Constantine yo muri Algerie, Yagize ati “Byose birashoboka ariko ni ukubikorera no gutanga ibisabwa byose mu mikino yombi. Igisigaye ni ukwitegura neza ku ruhande rwacu dushaka imikino yo kwipima ikomeye.”(#Igihe)

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yashyize hanze urutonde rwa za Sitade zishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga y’iyi Mpuzamashyirahamwe, aho u Rwanda rwisanze rufite ebyiri, ibintu byaherukaga mu myaka ine ishize.(#DailyBox)

Umunyezamu Ntwari Fiacre usanzwe akina muri Afurika y’Epfo muri TS Galaxy yerekeje muri imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu ariyo Kaizer Chiefs FC yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu, Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino dore ko uko yahabwaga umwanya by’umwihariko mu mikino y’Igikombe cy’igihugu atahwemaga kwerekana ubuhanga bwe. (#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *