Paper Talk[Rwanda&Africa]: Manchester United yatangiye gushaka myugariro mushya, Rutahizamu Rodrygo muri Manchester City!
Umunya-Morocco Noussair Mazraoui, 26, ndetse na Matthijs de Ligt, 24, biteganyijwe ko bagomba kuba abakinnyi bashya ba Manchester United abakinnyi bose basanzwe bakinira ikipe ya Bayern Munich . (Sky Sports Germany)
Juventus iri kureba ko byakunda ko yasinyisha Umwongereza Raheem Sterling wa Chelsea gusa hari andi makipe menshi yo muri shampiyona y’abongereza Premier League ari kwifuza uyu mababa w’imyaka 29 . (Gianluca di Marzio – in Italian)
Bayern Munich yamaze kuva muri gahunda yo gutwara Jonathan Tah Umudage w’imyaka 28 ukinira Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cy’Ashampiyona umwaka ushize w’imikino wa 2023-2024 . (Kicker – in German)
Crystal Palace yamaze kwanga ubusabe bw’akabiri bufite agaciro ka £50m bwavuye mu ikipe ya Newcastle United bwashakaga Marc Guehi, 24, gusa ibiganiro birakomeje hagati yama ekipe yombi kugirango barebe ko byarangira uyu myugariro akiniye Newcastle United. (Sky Sports)
Myugariro wa Wolfsburg Maxence Lacroix niwe uri gutekerezwa nk’umusimbura wa Marc Guehi, 24, igihe icyari cyo cyose yaba asohotse mu ikipe ya Crystal Palace , uyu musore agiye kwinjira mu mwaka we wanyuma mu ikipe Wolfsburg . (Florian Plettenberg)
Umunya-America utunze agatubutse John Textor agiye kuba umunyamigabane myinshi mu ikipe ya Everton nyuma y’uko iyi kipe ya Everton imaze igihe ishaka kugurwa ariko bigapfa k’umunota wanyuma . (Guardian)
Rutahizamu w’umunya-Brazil Rodrygo, 23, ukinira Real Madrid ntago azava muri iyi kipe nubwo ari kwifuzwa bikomeye na Manchester City nk’umusimbura wa Julian Alvarez, rutahizamu w’umunya-Argentine ugiye kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid. (AS – in Spanish)
Crystal Palace irasha gutira byigihe kirekire mababa wa Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey Wilfried Zaha W’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya-Ivory Coast. (Guardian)
Leicester City na yo irashaka Zaha wa Galatasaray mu gihugu cya Turkey . (Athletic – subscription required)
Arsenal yiteguye gutiza Umwongereza w’imyaka 25 Eddie Nketiah akajya mu ikipe ya Marseille ndetse akazanagurwa na yo kuri £25m. (Athletic – subscription required)
Wolverhampton Wanderers irifuza gutwara umusore wa Ajax w’imyaka 20 Carlos Forbs uyu mababa ukomoka mu gihugu cya Portugal nk’umusimbura wa Pedro Neto, 24, werekeje mu ikipe ya Chelsea . (Fabrizio Romano)
West Ham United yegereje gusinyisha Umufaransa w’imyaka 24 Jean-Clair Todibo myugariro wa Nice mu gihugu cy’Ubufaransa nubwo Juventus na yo yamwifuzaga bikomeye . (Telegraph – subscription required)
Ikipe ya Championship Queens Park Rangers irasha gutwara Umuyapani Koki Saito w’imyaka 22 akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya club Lommel yo mu gihugu cy’Ububili. (West London Sport)
Barcelona yamaze gufunga imiryango muri gahunda yari ifite yo gutwara Luis Diaz wa Liverpool akaba Umunya-Colombia w’imyaka 27 , haba umuyobozi w’asiporo(sporting director) wa Barcelona Deco ndetse na peresida Joan Laporta bose bamaze kwemeza iyi gahunda yo kuva kuri Luis Diaz . (Sport – in Spanish)
Manchester United iri gutegura ubusabe bushya igomba gutanga mu ikipe ya Everton ku girango isinyishe Jarrad Branthwaite myugariro w’imyaka 22 nyuma y’uko Leny Yoro agize ikibazo k’imvune kigomba kumara amezi byibuze atatu nyuma y’amafaranga United bw’ambere yari yatanze Everton ikayanga . (Sun)