Paper Talk[Rwanda&Africa]: KNC yongeye guhambirana na bantu, Muhire Kevin yongeye kwerekana ko ari umuyobozi pe!
Wydad Athletic Club yarifite amahirwe menshi yo gukina imikino nya Africa ariko iri n’anirwa, nyuma y’uko Raja na AS FAR arizo z’abonye itike y’imikino ya CAF Champions League aho imwe yabaye iyambere indi ikaba iyakabiri RS Berkane yabaye iyagatatu ibona itike ya Confederation Cup ariko n’anone kuberako igihugu cya Morocco gitanga amakipe ane mu mikino nya Africa ikipe ya Wydad yari kugira amahirwe iyo Raja na AS FAR z’ihurira kumukino wanyuma wa Throne Cup(igikombe cy’igihugu) gusa nayo ya n’aniwe kuba iyakane by’ibuze muri shampiyona.(#Botola Pro 1)
Umuzamu w’ikipe ya Simba SC Ayoub Lakred umunya Morocco w’imyaka 28 yamaze kongera amasezerano muri iy’ikipe kugeza mumwaka w’imikino wa 2025 mu kwezi kwa kamena, uy’umuzamu y’ibereye mu biruhuko iwabo muri Morocco.(#Mick Jr)
Wydad Athletic Club yanze umwanya wa gatanu yakoreye aho ubu iriguhambirana n’ishyiramwe ry’umupira wa maguru muri Morocco yo ikavugako ariyo yarikuba iya kane nyuma y’uko inganyije amanota n’ubwizigame bw’ibitego n’ikipe ya Union Touarga , gusa itegeko mu ikigihugu rivugako iyo bigenze guryo bareba iy’injije ibitego by’inshi, Wydad(31) mugihe Union Touarga(36) .(#Botola Pro 1)
Al Hilal yo mu gihugu cya Sudan yamaze gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana w’imyaka 23 Aimé Tendeng wakiniraga ASC Jaraaf yo mu gigugu cya Senegal.(#Mick Jr)
Rayon Sports yanganyije na APR FC Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi muri Stade Amahoro ivuguruye , Ni umukino wari witabiriwe cyane kuko abafana buzuye iyi stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.(#Kigali To Day)
Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yashimiye umukuru w’igihugu HE President Paul Kagame nyuma y’umukino banganyjmo n’ikipe ya APR FC wabereye kuri sitade Amahoro ivuguruye warangiye amakipe yombi anganyije ubusa kubusa.(#Rayon Sports Officila)
Kapiteni wa Rayon Sports,Kevine Muhire avuga ko mbere y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu kuganura Stade Amahoro yavuguruwe bishimishije,umutoza w’iyi kipe, Julien Mette yashatse gukinisha bamwe mu bakinnyi bato, Kevine na bagenzi bakabyanga, Icyakora,uyu mutoza ntiyatoje uyu mukino.(#Umuryango)
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Tennis, izitabira irushanwa rya “Davis Cup 2024” rizabera i Luanda muri Angola.(#Umuseke)
Ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’Urwanda “APR FC” irifuza kugaruka umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, MUGISHA Bonheur “CASEMIRO” wayifashije gutwara Ibikombe bya Shampiyona mu myaka y’imikino ya 2021/2022 na 2022/2023.(#KGLNEWS)
Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko nta deni bufitiye myugariro Nkubana Marc nyuma y’uko uyu mukinnyi agejeje ikirego cye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ashinja iyi kipe kumwambura.(#Igihe)
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeje ko yagiriye inama ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bwazana Richard Ndayishimiye ndetse no kugarura Niyonzima Olivier Seif kuko abona ari abakinnyi bayifasha.(#Isimbi)
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu abantu benshi mu Rwanda bagaragaje ibyishimo byo kwinjira bwa mbere muri stade Amahoro ivuguruye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000, Icyakora benshi batahanye agahinda kuko batabashije kwinjira,abandi bakomereka bari kwinjira kubera ko imyinjirize yabaye mibi cyane.(#Umuryango)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, mu bahungu n’abakobwa, yatsindiwe na Uganda ku mikino ya nyuma y’Imikino y’Akarere ka Gatanu, ihita ibura itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika.(#Umuseke)
Nyuma y’urugendo rwa yo ku mwaka wa yo wa mbere, ikipe ya Sina Gérard FC yatsinze Motar FC ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu.(#Umuseke)