Paper Talk[Rwanda&Africa]: Impinduka muri 11 b’Amavubi ku mukino wa Libya, Mohamed Salah yageze mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu ya Misiri
Umunya-Afurika y’Epfo Percy Tau wavugwaga gusohoka mu ikipe akinira ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri yamaze kumushyira ku rutonde rw’Abakinnyi izifashisha mu mikino y’Akabiri y’Ijonjora yo gusha tike ijya mu matsinda ya CAF Champions League.(#MickyJr)
Umunya-Misiri ukinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza Mohamed Salah yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka tike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Afurika cyizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2025.(#Egypt National Team)
Umunya-Namibia Peter Shalulile ukinira Mamelodi Sundowns yo muri afurika y’Epfo akaba na rutahizamu w’Imyaka 30 byavugwaga ko afite ibibazo by’Imvune byari butume ataboneka mu mikino yo gushaka tike y’Anyuma y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco, byamaze kwemezwa ko azaba ahari agafasha ikipe ye nk’uko byemejewe n’abaganga b’iyi kipe.(#MickyJr)
Uwahoze ari Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko asanga igihe kigeze kugira ngo iyi kipe igurishwe yegurirwe abafite amafaranga menshi nk’igisubizo cyonyine isigaranye ngo yongere guhatana n’izindi.(#Igihe)
Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino wa gucuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium ibitego byatsinzwe n’abakinnyi b’abanyamahanga n’Imurwego rwo gukomeza kwitegura igaruka ry’Ashampiyona ku mpande zombi.(#Umuryango)
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye neza imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18 muri Basketball zitsinda iza Afurika y’Epfo amanota 81-64, ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.(#Igihe)
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwamaze gushyiraho ibiciro hasi ku bifuza kuzareba umukino ubanza uzayihuza na Pyramids Fc mu mikino y’ijonjora rya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League.(#DailyBox)
Myugariro wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda [Amavubi ] Faustin USENGIMANA yamaze gusinyira ikipe ya Masafi Al-Wasat yo mu gihugu cya Iraq isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu izwi nka Iraqi Premier Division League.(#DailyBox)
Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izakina n’iy’u Bufaransa ku wa Gatatu mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, nyuma y’uko yatsinzwe imikino yose yo mu Itsinda B ry’Imikino Paralempike iri kubera i Paris.(#Igihe)
Nshuti Dominique Savio wakiniye amakipe yose akomeye mu Rwanda, yamaze kwerekeza i Burayi aho agiye gukomereza ubuzima. Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na Police FC amakuru avuga ko yajyanye na mugenzi we bakinanye muri Police FC, Mugenzi Bienvenue.(#Isimbi)
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na RAAL La Louvière ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu Bubiligi, Maria Guellette Samuel Léopold yatangaje ko yizeye neza ko u Rwanda ruzakura amanota kuri Libye, yongera gushimangira ko atewe ishema no gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi.(#KGLNews)
Ihurizo rikomeye ku mutoza w’ikipe y’igihugu rishobora kugira ingaruka muri 11, Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu afite ihurizo ry’uko abakinnyi batatu bose ngenderwaho nta n’umwe urakora imyitozo mu gihe umukino wa Libya ari ejo.(#Isimbi)