Paper Talk[Rwanda&Africa]: FERWAFA igiye guca ibyo guha abakinnyi amafaranga ku kibuga, Samuel Eto’o yongeye kutumvikana nabo bakorana!
Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi “FIFA” yamaze gusohora uko amakipe agabanyije mu dukangara tuzifashishwa muri tombora y’Imikino yanyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 kizabera muri Leta zunze Ubumwe z’Abanyamerika.(#MickyJr)
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Marc Brys akaba atoza ikipe y’Igihugu ya Cameroon we n’abagenzi be barifuza ko imikino yo gushaka itike y’imikino y’Anyuma y’igikombe cya Africa bazakiramo ikipe y’igihugu ya Namibia wazabera I Yaoundé mu murwa mukuru wa Cameroon mu gihe umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Aruhago muri iki gihugu Samuel Eto’o we yifuza ko wabere Garoua mu majyaruguru y’a Cameroon.(#MickyJr)
Mu gihe u Rwanda rukomeje gusaba kuba rwakwakira Formula 1, ruramutse rwemerewe kuyakira, ntiyaba iya mbere y’umwaka wa 2028 kuko zo zifite ibindi bihugu bizayakira.(#Igihe)
Biravugwa ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gukaza umutekano ku kibuga ku buryo nta mufana uzongera guha umukinnyi amafaranga mu rwego rwo kubacungira umutekano.(#Isimbi)
Murekatete Bella wakinaga muri Washington State Cougars Basketball yerekeje muri Associació Esportiva Sedis Bàsquet izwi cyane nka Cadí La Seu yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Espagne (Liga Femenina).(#Igihe)
Niyongabo Amars utoza ikipe y’Amagaju FC yahakanye ibyo kuba Rayon Sports ari ikipe ikomeye, Ati “wivuga ngo nasuye ikipe ikomeye ya Rayon Sports. Oya bikosore, nasuye ikipe y’i Kigali.”(#Isimbi)
REG BBC yaguze umutoza ufite amateka akomeye muri BAL , REG BBC yaguze Ogoh Odaudu wabaye umutoza mwiza muri Basketball Africa League (BAL) 2024 ari kumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.(Igihe)
Umutoza wa Rayon Sports ,Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi nka Robertinho, yababajwe n’uko ikipe ye yitwaye ku mukino banganyijemo n’Amagaju 2-2 ukaba n’umukino wa kabiri iyi kipe yambara ubururu n’umweru itabona amanota atatu imbumbe.(#Umuryango)
Umutoza w’Ikipe ya Police FC, Mashami Vincent, yatangaje ko bizeye intsinzi ihagije ku mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup bafitanye na CS Constantine ku Cyumweru aho basabwa gutsinda hejuru y’icyinyuranyo kibitego bitatu.(#Igihe)