Paper Talk[Rwanda&Africa]: Enzo Fernandez agiye kugirwa kapiteni wa Chelsea, David de Gea agiye kugaruka mu biti bibiri by’izamu!
West Ham United irifuza gutwara Umwongereza Kieran Trippier w’imyaka 33 gusa kugeza ubu ntago Kieran Trippier arafata umwanzuro waho agomba kwerekeza . (Telegraph – subscription required)
Manchester United ikomeje umugambi wo kwibikaho umusore ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Burnley Sander Berge, 26, akaba akomoka mu gihugu cya Norway aho ishaka kumuha umushahara w’i £100,000 ku cyumweru. (Sun)
Mauricio Pochettino umutoza watoje amakipe akomeye k’umugabane w’iburayi nka Tottenham Hotspur ndetse na Chelsea birikuvugwa ko ashobora kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’Abongereza nk’umusimbura wa Gareth Southgate. (The I – subscription required)
Crystal Palace irasha gusinyisha Wilfried Zaha Umunya- Ivory Coast w’imyaka 31 kunshuro ya gatatu nyuma y’uko ubu yemerewe gusohoka mu ikipe ya Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey . (Telegraph – subscription required)
Chelsea yamaze kumvikana na Atletico Madrid kuri Samu Omorodion kuri £35m ndetse igisigaye ni isuzuma ry’ubuzima(medical test) ubundi uyu Munya-Esipanye w’imyaka 20 agasinyira Chelsea. (Fabrizio Romano)
Real Sociedad biteganyijijwe ko igomba kwemera kugurisha Martin Zubimendi Umunya-Esipanye w’imyaka 25 uri kwifuzwa cyane na Liverpool akaba yaba ari umukinnyi wa mbere iyi kipe y’umutoza Arne Slot izaba. (Athletic – subscription required)
Umunya- Albania akaba na rutahizamu Armando Broja ari mu biganiro na Enzo Maresca ku girango amenye neza ahazazahe mu ikipe ya Chelsea amakipe arimo Everton ndetse na Wolves zose zirifuza uyu musore w’imyaka 22. (Mail)
West Ham United irifuza gutwara myugariro wa Chelsea Trevoh Chalobah, 26, ndetse na Mats Hummels nawe w’imyaka 35 watandukanye na Borussia Dortmund . (Sky Sports)
Crystal Palace nayo iratekereza myugariro Chalobah mu gihe Chelsea irigutekereza Umufaransa w’ikipe ya Wolfsburg Maxence Lacroix, 24, nk’umusimbura wa Chalobah. (Telegraph – subscription required)
Rangers yamaze gusaba Chelsea ko yabatiza umwana wo muri Academy afite imyaka 19 Leo Castledine Aberdeen akaba akina hagati mu kibuga . (FootballScotland)
Liverpool irashaka gutwara Umudage w’ikipe ya Hoffenheim Maximilian Beier gusa uyu musore w’imyaka 21 arashaka kwerezekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund kuruta kuza muri Liverpool . (Sky Germany)
Southampton yamaze kwakira ubusabe bwa Hoffenheim kuri Armel Bella-Kotchap w’imyaka 22 nyuma yo kwanga amafaranga angana na £8.6m ya Stuttgart. (Sky Germany)
Lucas Digne umusore w’ikipe ya Aston Villa yanze ubusabe bw’ikipe ya Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey, biteganyijwe ko uyu Mufaransa w’imyaka 31 agomba ku guma mu ikipe ya Villa y’umutoza Unai Emery . (Athletic – subscription required)
Brentford yegereje gusinyisha Umunya-Sweden w’imyaka 24 Jens Cajuste ukina hagati mu kibuga ku ntizanyo avuye mu ikipe ya Napoli. (Sky Sports)
Fiorentina irigutekereza gusinyisha Umunya- Spain David de Gea, 33 utarabona ikipe kuva yatandukana na Manchester United nyuma yimyaka egera kuri 12 yari ayimazemo . (Corriere dello Sport via Football Italia)
Valencia igiye kuva mu biganiro n’ikipe ya Atletico Madrid byo kubagurisha Javi Guerra Umunya-Esipanye w’imyaka 21 byashobokaga ko ya kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid . (Athletic – subscription required)
Leicester City ikomeje kubaza Ajax ku mukinnyi wayo Steven Bergwijn w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi. (Fabrizio Romano)
Umunya-Argentine Enzo Fernandez ukina hagati mu kibuga agiye kugirwa kapiteni wungirije mu ikipe ya Chelsea nyuma yo kugirana ibibazo na bagenzi be bakinana kubera indirimbo yateye ziswe izivangura rishingiye ku ruhu . (Times – subscription)