Paper Talk[Rwanda&Africa]: Dorko Nović Ntiyumva impamvu APR FC yava ku isoko kandi igifite ibihanga! Abanya-Argentine bongeye kuri koroza
Kumukino w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Morocco mu mikino ya Olempike ikomeje kubera mu gihugu cy’Ubufaransa wabayemo akavuyo aho abafana binjiye mu kibuga, ibi byatumye ikipe y’igihugu ya Argentine itakaza umukino wayo wa mbere .(#Goal)
Rayon Sports igaragaje ko y’iteguye urugamba rw’Ashampiyona inyagira Amagaju. wari umukino w’agicuti aho ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe y’Amagaju ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.(#DailyBox)
Amissi Cédric yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports. Rutahizamu usatira aca mu mpande, Amissi Cédric yagaragaye mu myitozo ya Kiyovu Sports yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nyakanga 2024 kuri Kigali Pelé Stadium nyuma y’imyitozo hari hateganyije ibiganiro byo kureba ko uyu mukinnyi yakwemera gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.(#Igihe)
Ibiganiro hagati ya Apam na APR FC. Nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup adakinnye umukino n’umwe, umunya-Cameroun, Apam Bemol biravugwa ko yatangiye ibiganiro na APR FC byo kuba yamurekura, uyu mukinnyi wageze muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, yasinye imyaka 2 ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe n’umwanya yahawe ntiyawubyaje umusaruro.(#Isimbi)
Byinshi kumishahara y’amezi umunani,Aruna Mousa Madjaliwa yishyuza Rayon Sports. umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Rayon sports ndetse no mwikipe yigihugu y’Uburundi, Aruna Moussa Madjaliwa, yavuze ko mu gihe yaba yishyuwe imishahara yamezi umunani nta kibazo cyatuma adakinira Rayon Sports.(#Umuryango)
APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu: Gahunda y’imikino ya shampiyona 2024-2025.Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hashyizwe ahagaragara uko amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 izatangira tariki 15 Kanama 2024, aho APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu.(#Kigali To Day)
Bella ukina muri Amerika yasanze abandi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu. murekatete Bella ukinira Washington State Cougars Women’s Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi.(#Isimbi)
Bugesera FC yasinyishije Rutahizamu wanyuze muri Rayon Sports na APR FC. Rutahizamu Bizimana Yannick uherutse gutandukana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Bugesera FC azamugeza mu Mpeshyi ya 2025.(#KGLNews)
Rwanda Premier League yahishuye icyatumye isaba ko umubare w’abanyamahanga wiyongera. urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rwanda Premier, rwatangaje ko urugendoshuri bakoreye muri Tanzania ari rwo rwatumye basaba Ferwafa ko abanyamahanga bakina Shampiyona bakwiyongera umwaka utaha.(#Igihe)
Ihurizo kuri APR FC, mu gihe APR FC ivuga ko isa n’iyamaze kuva ku isoko ry’abakinnyi, si ko Umunya-Serbia Dorko Nović uyitoza abibona kuko avuga ko akeneye myugariro wo ku ruhande rw’iburyo. muri rusange APR FC yongeyemo amaraso mashya agera ku bakinnyi 12 barimo abanyamahanga 7 n’abanyarwanda 5.(#Isimbi)
Rayon Sports y’Abagore yamenye amakipe 4 barikumwe mu itsinda rya 1 muri CAF Champions League. Rayon Sports y’Abagore yisanze mu Itsinda 1 mu majonjora ya CAF Champions League mu karere ka CECAFA, aho iri kumwe na Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC, Yei Joint FC na Warriors Queens.(#Umuryango)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko bushobora kugarura uwari umukinnyi wabo Théodore Yawanendji-Malipangou Christian nyuma yaho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo bari bumvikanye kugeza kuri uyu munsi, Ibi, Perezida wa Gasogi Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, akaba yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzwemo na Gorilla ibitego 2-0 ku kibuga cyo ku Kicukiro.(#Igihe)