Paper Talk[Rwanda&Africa]: APR FC na Police zahawe italiki ntarengwa na CAF ! AS Kigali na Kiyovu Sports hakurikijwe uko bimeze z’ishobora kudakina shampiyona
Abdulrazack Mohamed Hamza Umunya-Tanzania w’Imyaka 21 yamaze gusinyira ikipe ya Simba SC yomuri icyo gihugu avuye mu ikipe ya SuperSport United yomu gihugu cya Africa Yepfo akaba yasinye amasezerano y’Imyaka ibiri akinira iy’ikipe.(#SimbaSC)
Umunya-South African Fadlu Davids akaba yatozaga ikipe ya Raja Club Athletic yomuri Morocco nk’Umutoza wungirije biravugwa ko arimunzira zimerekeza mu ikipe ya Simba SC nk’Umutoza mushya wayo nyuma yo gutwara ibikombe bibiri byibuza mu mwaka w’Imikino harimo icya shampiyona ndetse n’iki gihugu.(#MickyJr)
Ku italiki ya 16 Nyakanga 2024 n’iwo munsi ntarengwa amakipe azakina imikino nya-Africa n’Ukuvuga CAF Champions League na Confederation Cup agomba kuba yamaze gutanga urutonde rw’Abakinnyi ntakuka bagomba gukina iy’Imikino mu cyiciro cy’Ibanze (preliminary round) ubwo n’ikipe ya APR FC na Police n’azo zirarebwa n’Iyi taliki .(#Dailypost)
Abakinnyi umunani bakiri bato bakomoka muri Afurika, barimo Abanyarwanda batatu, batumiwe muri Tour de France igeze ku munsi wayo wa gatandatu kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, Nshutiraguma Kevin, Mwamikazi Djazila na Shyaka Janvier ni bo bakinnyi b’Abanyarwanda bitabira.(#Igihe)
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Gitego Arthur ukinira AFC Leopards muri Kenya, agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Hapoel Nof Hagalil FC muri Israel. Gitego Arthur wakinaga umwaka we wa mbere muri ibiri yasinyiye AFC Leopards yagezemo muri Gashyantare uyumwaka.(#Isimbi)
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline,usanzwe abanza mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ uyu mukinnyi w’imyaka 23 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro kuri uyu wa Kane, tariki 4 Nyakanga 2024,aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.(#RayonSportsWFC)
REG WBBC yatsinze The Hoops amanota 80-63 bikomeza gushyira iyi kipe habi kuko ubu ibanzariza iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 16, Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 3 Nyakanga 2024 muri Lycée de Kigali.(#Igihe)
Police FC yasinyishije unukinnyi w’umugande Allan Kateregga ukina inyuma ya ba rutahizamu uje guhanganira umwanya na Hakizimana Muhadjiri, uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo, ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Amakipe abiri afashwa n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali na Kiyovu Sports inzara iranuma kugeza aho zitaremeza niba zizitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25, ni mu gihe habura ukwezi ngo itangire, kuko kugeza uyu munsi n’iyo makipe yonyine ataratanga ibyangombwa byerekana ko yiteguye kwitabira shampiyona ya 2024-25.(#Isimbi)
Gasogi United yamaze gusinyisha abakinnyi babiri b’abanyamahanga barimo rutahizamu Syntrick Berruguet Baloukoulou ukomoka muri Congo Brazzaville ndetse na Ousmane Doumbia ukomoka muri Mali ukina mu kibuga hagati yugarira.(#Isimbi)