Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: APR FC irimo kwitegura bidasanzwe ikipe ya Azam,  Al Hilal na Al Merriekh zo muri Sudan z’igiye gukina muri shampiyona ya Mauritania !

Byamaze kwemezwa ko amakipe abiri yo muri Sudan Al Hilal ndetse  na  Al Merriekh  zose umwaka w’imikino tugiye kwinjiramo  wa   2024/25  z’izakina  muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri   Mauritania  “Mauritania Ligue 1” .(#MickyJr)

Kizigenza w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania Joshua Mutale,  Umunya-Zambia w’imyaka 22 yamaze kugira ibibazo by’imvune bizatuma uyu mababa uca kuruhande rw’iburyo amara byibuze  hagati  yiminsi 10 na 15 yose ari hanze.(#MickyJr)

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore  yatakaje umukino wa  kabiri wo gusha itike yo kwerekeza mu mikino ya CAF Champions League  ya 2024-2025 imbere y’ikipe ya Kenya Police Bullets FC  ku gitego kimwe  ku busa(1-0 ) ihita inabura amahirwe yo kuzakina iyi mikino muri uyu mwaka  nubwo isigaje gukina umukino umwe imikino yayo ikarangira (#Rayon Sports WFC)

Myugariro mpuzamahanga  w’Umunyarwanda  wakiniraga  ikipe yambara ubururu n’umweru Rayon Sports  Mitima Isaac yerekeje  mu  Ikipe  ya  Al-Zulfi  yo  mu  Cyiciro cya Kabiri muri  Saudi Arabia,  yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.(#Inyarwanda)

Kuri uyu wa Kabiri ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri ucyuye igihe Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’uwamusimbuye Nyirishema Richard uherutse gushyirwaho na nyakubahwa  peresida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.(#DailyBox)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko butegereje ko ikipe ya Al-Zulfi SFC yishyura ibihumbi 13$ ngo babone kwemerera uwari myugariro wayo gusinyira iyi kipe yo muri Arabia Saoudite bamaze kumvikana amasezeano y’umwaka umwe.(#Igihe)

Nyuma ya hafi y’imyaka 2 nta kipe, rutahizamu w’Abanyarwanda wabahaye ibyishimo mu bihe bitandukanye, Sugira Ernest yongeye kubona ikipe, ibihe amazemo iminsi avuga ko byamugoye cyane nk’umukinnyi wari waramenyereye gukina.(#Isimbi)

Umutoza mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Police ,Vicent Mashami ,avuga ko ikipe ye yiteguye gukoresha amahirwe yo mu rugo mu mukino wo kwishyura wa majonjora ya Caf Confederations Cup uzabahuza na CS Constantine ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024 i Kigali.(#Umuryango)

Mbere yo gutangira shampiyona isura Kiyovu Sports kuri Kigali Péle Stadium  kuri uyu wa gatatu taliki  ya  21 kanama  2024, umwuka uturuka mu rwambariro rwa AS Kigali uragaragaza ibimenyetso byo kubona amanota atatu imbumbe.(#Umuseke)

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yatangaje ko uwahoze ari umutoza we Greg Etafia ari we watumye azamura urwego bigatuma abengukwa n’amakipe atandukanye harimo Kaizer Chief yaje no kumusinyisha.(#Igihe)

Ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’abagore muri Basketball ryakomeje aho Senegal yatsinze Brazil, Hungary igatsinda Philippines.(#Isimbi)

Kuri  uyu  wa  kabiri  taliki ya 20 kanama  2024  Umugaba  Mukuru  w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi  aho ikorera imyitozo.(#SamKarenzi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *