Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Amatike y’umukino  wa nyuma  wa  CAF Super Cup yashize nyuma y’iminota 10 ashyizwe hanze!  Umukino w’Iki y’Igihu y’u Rwanda na  Nigeria wahumuye

Umufaransa   w’Imyaka  52  Fernando Da Cruz  nyuma yo gutandukana  n’Ikipe  ya  Kaizer Chiefs  nk’umutoza  wa  yo  aho yasimbuwe  na  Nasreddine Nabi w’Imyaka 59 ,  kuri ubu agiye kubona akazi gashya  mu ishyirahamwe  ry’Aruhago  muri Morocco  nka  Technical Director .(#MickyJr)

Umukino w’Ishiraniro  wa  CAF Super Cup  uhuza ikipe yatwaye CAF  Champions League  na Confederation  uzahuza ikipe  ya  Al Ahly yatwaye  CAF  Champions League  ndetse  na Zamalek  yatwaye  Confederations Cup  amatike  yo kuzawureba  yamaze  gushira nyuma yiminota  10 gusa atangiye kugurishwa,  ni  umukino  uzabera  kuri Kingdom Arena  I Riyadh muri  Saudi Arabia.(#AfricasoccerUp)

Ikipe  ya  Wydad  yo  mu  gihugu cya Morocco  ikaba imwe  mu makipe azahagarira umugabane  wa Africa mu mikino yanyuma y’Igikombe  cy’Isi cy’Amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe  Z’Abanyamerika  mu mwa  utaha  wa  2025  ikomeje gushaka abakinnyi bagomba kuyifasha ahobagejeje $500,000  kuri  Clement Mzize w’Ikipe  ya Young Africans yo  muri  Tanzania.(#MickyJr)

Myugariro Kayumba Soter uheruka gutandukana na Mukura Victory Sports et Loisir, yatangiye gutegura uburyo yahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Kayumba nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Mukura VS mu mpeshyi, aho yari ayimazemo imyaka itatu.(#Igihe)

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler arishimira intambwe Amavubi akomeje gutera umunsi ku wundi mu buryo bw’umusaruro mu kibuga, akaboneraho gusaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira Ikipe yabo ku mukino ifitanye na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye mu bwiza no mu bunini.(#KGLNews)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yegukanye umwanya wa karindwi mu Mikino Paralempike imaze gutsindira iy’u Bufaransa iwayo amaseti 3-0. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu ya Paralempike iri kubera mu mujyi wa i Paris mu Bufaransa.(#Igihe)

Rwatubyaye Abdul yashimiye FC Shkupi baheruka gutandukana avuga ko iteka ryose izamuhora ku mutima. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 ni bwo FC Shkupi yatangaje ko yatandukanye na myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul nyuma y’amezi 7 yari ayigezemo.(#Isimbi)

Ibiciro byo kwinjira mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika hagati y’u Rwanda na Nigeria byashyizwe hanze  aho itike  ya make ari amafaranga 2000 na ho iya menshi ikaba Miliyoni.(#RwandaFA)

Munyantwari Alphonse uyobora Ferwafa agiye kujya ahabwa asaga Miliyoni 65 Frw buri mwaka, nyuma yaho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi ba za Federasiyo kuri uyu mugabane yazamuweho 150% akagera ku bihumbi 50$.(#Igihe)

Ifoto ya Ndayishimiye Eric Bakame, umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC afite inyundo muri Kigali Pelé Stadium yatunguye benshi. Ni ifoto yafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Kigali Pelé Stadium ku mukino wa gicuti Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0.(#Isimbi)

Aruna Madjaliwa wa Rayon Sports na Hussein Tchabalala wa AS Kigali babanje mu kibuga mu mukino u Burundi bwatsindiyemo Malawi iwayo ibitego 3-2 mu gushaka itike ya CAN 2025 izabera muri Maroc.(#AFCON)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *