Paper Talk[Rwanda&Africa]: Amatike y’umukino wa nyuma wa CAF Super Cup yashize nyuma y’iminota 10 ashyizwe hanze! Umukino w’Iki y’Igihu y’u Rwanda na Nigeria wahumuye
Umufaransa w’Imyaka 52 Fernando Da Cruz nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Kaizer Chiefs nk’umutoza wa yo aho yasimbuwe na Nasreddine Nabi w’Imyaka 59 , kuri ubu agiye kubona akazi gashya mu ishyirahamwe ry’Aruhago muri Morocco nka Technical Director .(#MickyJr)
Umukino w’Ishiraniro wa CAF Super Cup uhuza ikipe yatwaye CAF Champions League na Confederation uzahuza ikipe ya Al Ahly yatwaye CAF Champions League ndetse na Zamalek yatwaye Confederations Cup amatike yo kuzawureba yamaze gushira nyuma yiminota 10 gusa atangiye kugurishwa, ni umukino uzabera kuri Kingdom Arena I Riyadh muri Saudi Arabia.(#AfricasoccerUp)
Ikipe ya Wydad yo mu gihugu cya Morocco ikaba imwe mu makipe azahagarira umugabane wa Africa mu mikino yanyuma y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abanyamerika mu mwa utaha wa 2025 ikomeje gushaka abakinnyi bagomba kuyifasha ahobagejeje $500,000 kuri Clement Mzize w’Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania.(#MickyJr)
Myugariro Kayumba Soter uheruka gutandukana na Mukura Victory Sports et Loisir, yatangiye gutegura uburyo yahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Kayumba nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Mukura VS mu mpeshyi, aho yari ayimazemo imyaka itatu.(#Igihe)
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler arishimira intambwe Amavubi akomeje gutera umunsi ku wundi mu buryo bw’umusaruro mu kibuga, akaboneraho gusaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira Ikipe yabo ku mukino ifitanye na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye mu bwiza no mu bunini.(#KGLNews)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yegukanye umwanya wa karindwi mu Mikino Paralempike imaze gutsindira iy’u Bufaransa iwayo amaseti 3-0. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024, ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu ya Paralempike iri kubera mu mujyi wa i Paris mu Bufaransa.(#Igihe)
Rwatubyaye Abdul yashimiye FC Shkupi baheruka gutandukana avuga ko iteka ryose izamuhora ku mutima. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 ni bwo FC Shkupi yatangaje ko yatandukanye na myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul nyuma y’amezi 7 yari ayigezemo.(#Isimbi)
Ibiciro byo kwinjira mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika hagati y’u Rwanda na Nigeria byashyizwe hanze aho itike ya make ari amafaranga 2000 na ho iya menshi ikaba Miliyoni.(#RwandaFA)
Munyantwari Alphonse uyobora Ferwafa agiye kujya ahabwa asaga Miliyoni 65 Frw buri mwaka, nyuma yaho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi ba za Federasiyo kuri uyu mugabane yazamuweho 150% akagera ku bihumbi 50$.(#Igihe)
Ifoto ya Ndayishimiye Eric Bakame, umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC afite inyundo muri Kigali Pelé Stadium yatunguye benshi. Ni ifoto yafashwe ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Kigali Pelé Stadium ku mukino wa gicuti Bugesera FC yatsinzemo Kiyovu Sports 1-0.(#Isimbi)
Aruna Madjaliwa wa Rayon Sports na Hussein Tchabalala wa AS Kigali babanje mu kibuga mu mukino u Burundi bwatsindiyemo Malawi iwayo ibitego 3-2 mu gushaka itike ya CAN 2025 izabera muri Maroc.(#AFCON)