Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abatoza batanu bashaka gutoza Rayon Sports, Simba SC iri gukora akazi mu bakinnyi bayo irasigara ari nshya!

Kennedy Juma Umunya Tanzania w’imyaka 29 wakiniraga ikipe ya Simba SC  bamaze gutandukana , n’inyuma yabakinnyi benshi Simba imaze gutandukana n’abo kubera umwaka w’imikino utaragenze neza n’imyaka itatu nta gikombe  cya shampiyona.(#Micky Jr)

US Monastir yo mu gihugu cya Tunisia yabonye tike yokuzakina imikino nya Africa ya Champions League aho izaba iri kumwe na ES Tunis   n’inyuma yo kwitwaraneza mu mikino ya kamarampaka(playoffs) muri shampiyona y’igihugu ya Tunisia.(#Tunisian Ligue)

Gilberto nyuma yogutangariza ikipe ya  Petro Luanda ko batazakomezanya  ikipe ya Mamelodi Sundowns yamaze kwanga gutwara uy’umusore  w’imyaka  23 akaba akomoka mu gihugu cya Angola.(#Micky Jr)

Mu kanya gashize ikipe y’igihugu y’u Rwanda [AMAVUBI STARS] yisanze ku mwanya w’ ijana na mirongo itatu na rimwe ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA .(#Daily box)

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo mu mukino wa Tennis ntiyahiriwe n’intangiriro z’imikino y’Itsinda rya Kane rya Davis Cup 2024 muri Afurika aho yatsinzwe n’iy’u Burundi imikino 3-0, Iri rushanwa rizamara iminsi ine tariki ya 19-22 Kamena.(#Igihe)

Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić, Umunya-Espagne Albert Samson, Umunya-Nigeria Paul Ouffor n’Abarundi Jimmy Ndayizeye na Olivier Niyungeko ni bamwe mu batoza bamaze gusaba akazi muri Rayon Sports.(#Igihe)

APR FC nyuma yogutangaza abakinnyi itazakomezanya  n’abo barimo  ISHIMWE CHRISTIAN, FITINA OMBOLENGA, RWABUHIHI PLACIDE na BIZIMANA YANNICK ndetse ika natangaza abo yongereye  amasezerano barimo n’anone  NIYIGENA CLEMENT  ndetse na NSHIMIYIMANA YUNUSSU yongeye gutangaza ku mu garagaro  abakinnyi yazanye bashya aribo  TUYISENGE ARSENE (Winger), DUSHIMIMANA OLIVIER (Forward), MUGIRANEZA FRODUARD (Midfielder) na BYIRINGIRO GILBERT (Defender) ndetse na RUHAMYANKIKO IVAN bakuye mu ikipe y’Intare.(#APR FC Official)

Emma Tumaini uzwi nka Coach Tity niwe uraba mutoza mushya wa Fitness mu ikipe ya Police FC, asimbure Serge Mwambari wari umaze imyaka 2 muri iyi kipe , Serge Mwambali asanzwe ari umutoza wa Fitness mu ikipe y’igihugu mu gihe Tumaini asanzwe afasha abakinnyi benshi, yaherukaga mu ikipe ya Kiyovu Sports. (#IMFURAYACU Jean Luc)

Nyuma y’uko yemeye ubusabe bwa Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman bwo gutandukana na we, ubu iri mu biganiro n’umugande Taddeo Lwanga ngo barebe niba yakwemera gusesa amasezerano, ndetse na Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ n’awe biravugwa ko y’ifuza gusohoka.(#Isimbi)

Ikipe ya POLICE FC yasinyishije abakinnyi babiri bakomeye barimo Henry MSANGA wakiniraga Flambeau du Centre mu Burundi na ISHIMWE Christian wakiniraga APR FC umwaka ushize, aba bombi basinye amasezerano y’imyaka  ibiri nkuko amakuru abitangaza.(#Umuryango)


POLICE FC inakomeje ibiganiro na CECAFA biciye muri FERWAFA kugira ngo barebe ko bakina KAGAME CUP ukwezi gutaha muri Tanzania. (#IMFURAYACU Jean Luc)

Umuzamu Gad MUHAWENAYO wakiniraga Musanze FC, wari wavuzwe muri APR FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC, Gad MUHAWENAYO n’uwe mu bazamu beza  doreko yaje kumwanya wa 20 kurutonde  ngaruka kwezi rw’abakinnyi  100 beza mu “Rwanda  100+ Best Rwanda Football Palyers” (#IMFURAYACU Jean Luc)



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *