Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abashakira abakinnyi APR FC bari Ghana, n’Imugihe ikipe yo muri Ghana yasezereye abakinnyi 11 icyarimwe!
Shaban Chilunda rutahizamu w’imyaka 25 ukinira ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania biteganyijwe ko agomba gusohoka muri iy’ikipe nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Azam doreko hari n’abandi ba kinnyi benshi Simba yatandukanye n’abo.(#Micky Jr)
Umufaransa akaba n’inzobere mu mupira wa magururu w’Africa Fernando Da Cruz b’iteganyijwe ko agomba kuba umutoza w’ungirije mushya mu ikipe ya Kaizer Chiefs muri South Africa akaba azungiriza Nasreddine Nabi muri iy’ikipe dore ko ababombi barikumwe muri FAR Rabat aho umwe yakora nk’u mutoza mukuru undi technical director.(#SABC Sport)
Umunya Gabon Loïc Owono w’imyaka 24 yamavuko yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo avuye mu ikipe ya FC 15 de Agosto yo mu gihugu cya Equatorial Guinea nyuma y’uko ikipe ya AS Vita Club inabonye tike y’imikino ya CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Igihugu.(#Micky Jr)
Nikola Kavazović yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ikina icyiciro cy’ambere mu gihugu cya Uganda ya Vipers SC, uy’u mutoza ukomoka mu gihugu cya Serbia w’imyaka 48 akaba yaratoje amakipe arimo Free State Stars yo muri Africa yepfo, AFC, Leopards yo muri Kenya n’ayandi.(#NBS Sporst)
Society ya banya Qatar Fly Emirates isanzwe itwara abakora ingendo mu ndege yarifite imikoranire n’ikipe ya Etoile du Sahel yo muri Tunisia bamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe kubera umusaruro mubi wayo yagize muri uy’u mwaka w’imikino.(#Micky Jr)
Ismail El Haddad wa kiniraga ikipe ya Wydad Athletic Club w’imyaka 33 bamaze gutandukana ku mugaragaro nyuma y’uko Wydad inatandukanye na Mohamed Ounajem umunya Morocco w’imyaka 32 yamavuko.(#Le360 Sporst)
Asante Kotoko yo mu gihugu cya Ghana yamaze gutandukana n’amakinnyi 11 nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino wa 2023/2024 barimo 1.Kalo Ouattara 2. Nicholas Osei Bonsu 3. Isaac Oppong 4. Augustine Agyapong 5. Nicholas Mensah 6. John Tedeku 7. Sherif Mohammed (Defender) 8. George Mfegue 9. Serge Eric Zeze 10. Danlad Ibrahim 11. Moise Pouaty. (#Asante Kotoko SC)
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Batarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, ashobora kwitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri Kanama 2024, binyuze mu buryo bw’ubutumire (Wild Card) nyuma yo gutsindirwa kumikino yanyuma.(#Igihe)
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yamaze gutandukana n’abakinnyi 7, umutoza umwe ndetse n’umuganga, Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’igikombe cy’Amahoro ku mwaka wa yo wa mbere, irashaka kwiyubaka birenze uko yari imeze umwaka ushize.(#Rayon Sports women)
Bimwe mu byo abahagariye abafana mu kipe ya Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’iyi kipe, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yababwiye ko nta mukinnyi n’umwe uragurwa kuko nta mafaranga yo kugura araboneka.(#Umuseke)
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze guhuza umugambi ko mu gihe batishyuwe ibirarane by’amezi 4 baberewemo batazigera basubukura imyitozo kugira ngo bitegure umwaka w’imikino wa 2024-25, mu gihe b’iteganyijwe ko shampiyona izatangira taliki ya 10 z’ukwezi kwa 08, 2024.(#Isimbi)
Umunya -Serbia Zlatko Krmpotić watoje amakipe nka APR FC, Yanga FC ari mu batoza basaga 7 bamaze gusaba gutoza Rayon Sports nyuma y’igenda rya Julien Mette, Uyu mugabo yatoje kandi Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zesco United yo muri Zambi.(#Umuryango)
Rutonesha Hesbon wari Intizanyo ya Gorilla FC mu Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, aratakambira Gorilla FC ayisaba kugabanya amafaranga y’umurengera iri guca Police FC kugira ngo ayibere umukinnyi mu buryo bwemewe.(#RadioTv10Rwanda)
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga,yasabye amakipe y’abasivili kujya yemera ko yatsinzwe aho gutaha avuga ko yibwe, Ati:”Ubundi mu mikino ya Gisirikare, nta wavuga ngo bamwibye kuko ntabwo bikunze kuba nk’uko tujya tubyumva mu mikino ya Gisivile.(#Umuryango)
Ikipe ya APR FC yiyemeje gusinyisha abakinnyi batatu bo mu ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana yitwa Samartex FC mu rwego rwo kongera imbaraga zayifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika barimo Emmanuel Keyekeh, Seidu Dauda na Ebenezer Acquah.(#The New Times)
Coach Emma Tumaini uzwi nka Coach Tity niwe uraza kuba umutoza mushya wa Fitness mu ikipe ya Police FC nta gihindutse (Yatangiye n’akazi mu gitondo) akaba yasimbuye Serge Mwambari wari umaze imyaka 2 muri iyi kipe.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Urwanda “ Amavu “ Christian ISHIMWE wakiniraga APR FC Ubu ari kubiro bya Police FC , ku Kacyiru aho nta gihindutse arasinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, Uyu mukinnyi arahababwa Frw 17M.(#IMFURAYACU Jean Luc)