Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda &Africa]: APR FC  yamenya abobazatana mu mitwe muri CECAFA Kagame Cup , Umutoza wa Mangwende  yahonzwe agera ku $60,000! Rayon Sports nyamara izahanga mu mwaka utaha

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yisanze mu Itsinda rya Gatatu [C] mu mikino ihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup y’umwaka wa 2024 muri tombora yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024, ni itsinda isangiye n’amakipe ya SC Villa yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzanie ndetse na Al Mereik Bentui yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.(#Collins Okinyo)

Ikipe ya  AS FAR yo muri Morocco nyuma yogutandukana n’uwari umutoza wayo Umunya-Tunisia Nasreddine Nabi  w’imyaka 58  ngiri gokora ibishoboka byose kugirango itware umutoza  Rulani Mokwena Umunya-South Africa w’imyaka 37

N’inako biteganyijwe ko ikipe ya  Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa Yepfo igomba kujya mu gihugu cya Turkey gutangira umwiherero utegura umwaka utaha w’Imikino wa 2024/2025.(#MickyJr)

Umunya-Tunisia Nasreddine Nabi  w’imyaka 58  nyuma y’uko asohotse mu ikipe ya AS FAR yo mu gihugu cya Morocco iy’ikipe yamaze kwakira agera $60,000 nk’indishyi kuri uyu mutoza wamaze kwerekeza mu ikipe ya Kaizer Chiefs yo mu gihugu cya Africa Yepfo.(#IdiskiTimes)

Mamelodi Sundowns murwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2024/2025 iy’Ikipe izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Al-Hilal ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Saudi Arabia “Saudi Arabia Pro League” umukino uzabera mu gihugu cya Austria.(#MickyJr)

Clatous Chama Umunya-Zambia w’imyaka 33 uherutse gutandukana n’ikipe ya Simba SC akerekeza mu ikipe ya Young Africans yageneye ubutumwa abafana bikipe ya Simba abasezeraho ndetse anabifuriza ibihebyiza n’ibyiza mu mwaka utaha w’Imikino.(#Clatous Chama)

Ikipe ya AS Vita Club yo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yokubona tike yo kuzakina imikino nya Africa ya CAF Confederetions Cup umwaka utaha w’imikino yamaze kurekura abakinnyi 17 bose icyarimwe.(#MickyJr)

Harabura umunsi umwe gusa kugirango habeho tombora y’Igikombe cya Africa cya 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco ariko kucyiciro cya matsinda , ni tombora igomba kubera  Johannesburg muri Africa Yepfo kuri uyu wa kane taliki 04 Nyakanga 2024.(#MickyJr)

Umukinnyi ukomoka muri Ghana Richmond Lamptey aciye agahigo ko kugeza ubu ari we mukinnyi ukina mu Rwanda uzaba uhembwa amafaranga menshi, aho amakuru ava iwabo muri Ghana avuga ko azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika.(#Igihe)

Rayon Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka,yasinyishije umunyezamu w’Umurundi Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC,ku masezerano y’imyaka ibiri , iy’ikipe ikaba yabitangaje ibinyujije kumbuga nkoranyambaza zayo nyuma yogusinyisha  n’abandi bakinnyi batandukanye bagomba kuyifasha mu mwaka utaha w’Imikino.(#RayonSports)

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umutoza wungirije wa Musanze FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Muhazi United, Migi wasoje gukina agahita yerekeza mu butoza, umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ni bwo yatangiye uyu mwuga wo gutoza ahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije Habimana Sosthene.(#Isimbi)

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kuwa Gatanu tariki 5 Nyakanga, izatangira imyitozo yo gutegura umwaka wa shampiyona wa 2024-2025, Iyi myitozo ikazagaragaramo abakinnyi bashya b’iyi kipe barimo umunyezamu w’Umurundi Patient Ndikuriyo baheruka gusinyisha.(#Umuryango)

Police FC yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro w’Umunya-Nigeria David Chimezie wakiniraga Enugu Rangers IFC, Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo David Chimezie yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yari agiye mu biganiro bya nyuma na Police FC.(#Igihe)

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza w’abanyezamu, Umunya-Kenya Laurence Webo, yamusimbuje André Mazimpaka, ni umwanzuro iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yanyujeje ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024.(#RayonSports)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko bugiye kubaka ikipe ikomeye ariko ishingiye ku bakiri bato, aho impuzandengo y’imyaka y’abakinnyi bazakoresha mu mwaka mushya wa shampiyona ari 20.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *