Paper Talk:Imyitozo ya Rayon Sports ; Omborenga yagaragaye mu mwambaro wayo! Young Africans yongeye kujabura umukinnyi muri mukeba nyuma yo gutanga akayabo

Umunya-Zimbabwe Prince Mpumelelo Dube yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania nyuma y’uko iy’Ikipe yamaze gushyira agera $275,000 kuri Konti y’Ikipe ya Azam bituma uyu mukinnyi agomba gusoka muri iy’Ikipe ,uyu musore w’Imyaka 27 nk’uko yabigaragaje ko yashakaga kuyivamo kuva na mbere.(# Prince Mpumelelo Dube )
Ahmed Refaat wakiniraga ikipe ya Modern Future yo mu gihugu cya Misiri yItabye Imana azize ibibazo yatewe n’umutima byarushisheho gukara cyane nyuma y’uko aguye mu kibuga hari mu kwezi kwa werurwe 2024 ku munota wa 88 mu mukino wahuzaga ikipe ya Modern Future na Al-Ittihad Alexandria muri shampiyona , abantu batandukanye bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mukinni barimo kapiteni w’Ikipe y’Igihugu cya Misiri ndetse Mohamed Salah na Dr Patrice Motsepe umuyobozi wa CAF.(#ESPN)
Abakina Karate mu Rwanda barenga 100 ni bo bitabiriye amahugurwa ya Karate Shotokan yateguwe na ISKF Rwanda ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, aho yahuje abafite imikandara kuva ku mukara kugeza ku bafite imikandara y’ubururu.(#Igihe)
Ikipe ya Kiyovu Sports club imaze kumvikana n’umwataka ukomoka mu gihugu cy’u Burundi kuyisinyira witwa Jordan Kessy wakiniraga ikipe ya Vitalo yo muri iki gihugu mugihe ikipe ya Kiyovu Sports yasohotse kurutonde rw’Amakipe afitenye ibibazo na FIFA kubera imyenda bafitiye abakinnyi na batoza bayikoreye mu bihe bitandukanye.(#DailyBox)
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yashimiye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame uzongera gutera inkunga irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania tariki 9-21 Nyakanga.(#Igihe)
Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuzeko yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.(#Kigali ToDay)
Nibagwire Libellée ukinira Rayon Sports y’Abagore ari mu igeragezwa muri FC Setúbal Futebol Clube yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal, Uyu mukinnyi yageze muri iki gihugu mu mpera za Kamena agiye mu igeragezwa ry’iminsi 10 nk’uko ubutumire bwe bubigaragaza ariko amakuru agezweho avuga ko yongejwe igihe bityo gishobora kuzagera mu byumweru bitatu.(#Igihe)
Umutoza wa APR Handball Club, Bagirishya Anaclet yavuze ko ku munsi w’ejo biteguye gutsinda Police bakegukana igikombe kuko uyu munsi byari bimeze nkaho ntacyo bakiniraga, ni nyuma yo gutsindwa na Police HC ibitego 34-27 mu mukino wa kabiri wa Playoffs yashoboraga gutsinda ikegukana igikombe cya shampiyona.(#Isimbi)
Kunshuro yambere kuva yasinyira Rayon Sports amasezerano y’Imyaka ibiri Fitina OMBOLENGA yakoze imyitozo ye yambere kuri uyu wa gatandatu ku kibuga iyi kipe yambara ubururu n’umwe isanzwe ikoreraho imyitozo aricyo SKOL Stadium (mu Nzove), abafana ba Rayon Sports bati “Natwe si twe tuzabona turirimbana RAYON NI WOWE DUKUNDA”.(#Rayon Sports)