Paper Talk[Europe]:Manchester United yageze no kuri Xavi Simons, Pep Guardiola yatanze umucyo kubakinnyi bose bavugwaga gusohoka muri City
Manchester City yatangiye gutekereza gutwara umusore w’ikipe ya Crystal palace Eberechi Eze, w’imyaka 26 nyuma yo kwitwaraneza cyane mu ikipe y’Igihugu ya Bongereza mu gikombe cy’Uburayi nubwo batakegukanye, uyu mababa akaba ahagaze igiciro cya £60m utabariyemo ayinyongera(add-ons). (Mirror)
Ikipe yomuri Saudi Arabia  ariyo  Al-Ittihad irashaka gutwara Kevin de Bruyne, umusore w’umubiligi w’imyaka 33 , kuba Manchester city irikwifuza Eze bishobora kwihutisha gahunda ya Kevin de Bruyne muri Saudi-Pro League.(Guardian)
Ariko nanone Pep Guardiola yemejeko Kevin de Bruyne atazasohoka muri Manchester city ndetse ko ntano kumvikana ibireba umukinnyi byigeze bibaho hagati ya de Bruyne na Al-Ittihad .(Fabrizio)
Manchester City yaba irikwifuza gutwa umuzamu w’Ikipe ya  Paris St-Germain Gianluigi Donnarumma, 25, aho irikureba uburyo yasimbuza umuzamu wayo wambere Umunya-Brazil Ederson w’imyaka 30 uri mu muryango winjira muri Al-Ittihad muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia. (Sky Sports Italy)
Gusa nanone biravugwa ko ikipe ya Manchester City y’umutoza Pep Guardiola bizerera muri Stefan Ortega umuzamu wa kabiri kubwibyo rero ntagahunda y’indi yokuzana undi muzamu ihari.(Fabrizio)
Ederson ahagaze byibuze igiciro cya £40m City bikavugwa ko ikipe yose imwifuza igomba kwishyura ay’amafaranga harimo n’ikipe ya Al Ittihad imwifuza bikomeye akaba arinayo iyoboye irushanwa ryo kumwegukana  . (ESPN)
PSG irifuza gutwara umusore w’Ikipe ya Manchester United w’imyaka 24 Umwongereza  Jadon Sancho, akaba mababa wari watijwe mu gihugu cy’Ubudage mu mwaka w’imikino wasojwe nyuma yogushwana na Erik Ten Hag umutoza wa Manchester United  . (Foot Mercato – in French,)
Gusa nanone kubera ko ikipe ya PSG ini fuza gutwara Bruno Fernandes, 29  Umunya-Portugal ukina hagati mu ikibuga iy’ikipe yomu gihugu cy’Ubufaransa izatwarira hamwe izi gahunda zombi n’ukuvuga iya Jadon Sancho  niya Bruno Fernandes. (L’Equipe – in French)
Aston Villa y’umutoza Unai Emery irifuza gutwara umusore w’Ikipe ya Atletico Madrid  Joao Felix, 24, rutahizamu w’umunya-Portugal nyuma y’uko ikipe ya Aston Villa yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Ittihad kuyigurisha Umufaransa  Moussa Diaby, 25, mababa ugomba kugendera £50m muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia. (Guardian)
Tottenham Hotspur yagaragaje ko Umunya-Brazil wayo Richarlison,27, afite agaciro ka £60m, n’imugihe amakipe yomuri Saudi Pro League byumwihariko ikipe ya Al-Ahli akomeje kumwifuza , n’inyuma y’uko uyu rutahizamu atagize umwaka mwiza w’imikino ushize(Times – subscription required)
Mababa w’ikipe ya Tottenham Hotspur Bryan Gil, 23, ndetse na Sergio Reguilon w’imyaka 27 bose ntago bazagaragara mu mwiherero w’itegura umwaka utaha w’imikino hamwe n’ikipe yabo kubera ko amakuru menshi aremeza ko batazakinira Tottenham Hotspur umwaka utaha w’imikino dore ko hari amakipe menshi akomeje kubakurikirana. n’umwiherero Tottenham ikorera mu bihugu bibiri  Japanna  na South Korea.(Standard)
Newcastle United ifite gahunda ndende kuri  Eddie Howe nubwo bivugwa ko mu batoza bari gutekerezwaho mu ikipe y’igihugu y’abongereza harimo na Eddie Howe nyuma yogutandukana n’uwari umutoza mukuru wayo.(Telegraph – subscription required)
Arsenal irategura gukoresha umwe mubakinnyi bayo akaba na rutahizamu w’umwongereza Eddie Nketiah, 25,  kugirango bibonere myugariro w’ikipe ya Crystal Palace w’imyaka 24 Umwongereza  Marc Guehi nyuma yokugira umwaka mwiza w’imikino ndetse n’igikombe cyiza cy’uburayi. (Metro), external
Manchester United na West Ham United zose ziri mwihiganwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya Bayern Munich Umunya-Morocco Noussair Mazraoui,26, akabakina kuruhande yugarira uyu musoe akaba afite igiciro cya £19m. (Sky Sports Germany), external
Ibiganiro hagati y’ikipe ya Paris St-Germain na Napoli kuri Victor Osimhen Umunya-Nigeria w’Imyaka 25, bikomeje kugenda biguruntege cyane nyuma y’uko ikipe ya Napoli yasabye ko PSG yanabaha Kang-in Lee. (Fabrizio Romano)
Ikipe ya Besiktas yomu gihugu cya Turkey irifuza uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Arsenal, Liverpool Alex Oxlade-Chamberlain, 30, Umwongereza ukina hagati mu kibuga. (Mirror)
Manchester United ifite ikizere ko izatsinsura ikipe ya Bayern Munich ndetse na RB Leipzig mu irushanwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya Paris St-Germain Xavi Simons  w’imyaka 21 akaba Umuhorandi ndetse bivugwa ko Simons  yamaze kubwira ikipeye ya Paris St-Germain  ko y’ifuza gusohoka. (Sport – in Spanish)
Aston Villa y’iteguye kugurisha Umunya-Poland wayo Matty Cash w’imyaka 26 akaba akina kuruhande rw’iburyo yugarira muri iy’impeshyi ya 2024. (Football Insider)
Manchester United ntago izatwara muburyo bw’Aburundu Umunya-Morocco Sofyan Amrabat, 27, bari baratiye mu ikipe ya Fiorentina . (Tuttomercato – in Italian), external
Gusa nanone hari amakipe yandi abarizwa muri Premier League arigutekereza kuri Amrabat utibagiwe nayo mu Butaliyani . (Metro)