Paper Talk[Europe]:Liverpool ntishaka kurekura kwa Anthony Gordon, Barcelona ishobora guterwa gapapu n’irangara kuri Nico Williams!
Umwongerza ukina hagti mu kibuga Kalvin Phillips, 28, yabwiye ikipe akinira Manchester City ko yifuza kuba yasoka muri iy’ikipe mu buryo bw’aburundu dore ko andimakipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza akomeje kumwifuza Everton ndetse na Aston Villa. (Football Insider)
Rutahizamu w’umunya-Nigeria Kelechi Iheanacho, 27, yegereje kwinjira mu ikipe ya Sevilla nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu ikipe ya Leicester City. (Sky Germany)
Aston Villa y’umutoza Unai Emery ifite intego yo gutwa mababa wa Barcelona Raphinha, 27, Umunya-Brazil bisankaho adafitwe muri gahunda na Barcelona ikipe ya Aston Villa irigutegura ko bikunze yamuzana muri iy’impeshyi (Football Insider)
Liverpool nayo yamaze kwinjira murugamba n’ikipe ya Tottenham Hotspur rwo kwegukana rutahizamu Viktor Gyokeres, 26, Umunya-Sweden ukinira ikipe ya Sporting Lisbon. (Football Insider)
Kugeza ubu ntago ikipe ya Aston Villa na Athletico Madrid zari zarangizanya kuri Joao Felix, 24, Umunya-Portugal ndetse ntabusabe mu nyandiko bwari bwatangwa n’ikipe ya Aston Villa muri Athletico, n’inyuma y’uko Barcelona yemeje ko itazatwa mu buryo bw’aburundu cyangwa bw’intizanyo kunshuro ya kabiri uyu musore . (Fabrizio Romano)
Newcastle United igomba kwishyura byibuze agera kuri 40m euros (£33.73m) niba ishaka gusinyisha Malick Thiaw uyu myugariro w’imyaka 22 akaba Umudage ukinira ikipe ya AC Milan. (Gazzetta dello Sport – in Italian)
Arsenal na Chelsea ziteguye guhanganira Julian Alvarez, 24 rutahizamu w’ikipe ya Manchester City akaba Umunya-Argentine umwe muri bake bamaze gutwa ibikombe hafi yabyose kandi akirimuto dore ko afite igikobe cy’isi, akagira UEFA Champions League akaba yaratwaye Premier League ndetse na Copa América. (TeamTalk)
Leicester City na Southampton ziteguye kuzajya mu ihiganwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya Liverpool Ben Doak w’imyaka 18, ikipe ya Liverpool n’itekereza kumutiza muri iy’impeshyi uyu musore ukomoka mu gihugu cya Scotland. (The Athletic – subscription)
Ibiganiro birakomeje hagati y’ikipe ya Manchester United ndetse na Bayern Munich ku Mubuhorandi Matthijs de Ligt, 24, ndetse na Noussair Mazraoui, Umunya-Morocco w’imyaka 26 bose barifuzwa ko bazaba bari Old Trafford mu mwaka utaha w’imikino (Florian Plettenberg – Sky Germany)
Liverpool ntago irava kwizima iracyashaka gutwara Umwongereza Anthony Gordon, 23, akaba mababa w’ikipe ya Newcastle United n’imugihe ikipe ya Newcastle United bisankaho ntagahunda ni imwe ifite yo kurekura uyu mababa wayo. (Sunday World)
Girona na Tottenham Hotspur zirikurangiza gahunda zanyuma kukuba Umunya-Esipanye Bryan Gil, 23, yakwerekeza muri ikigihugu gusa biteganyijwe ko agomba kugenda kuntizanyo kunshuro yambere . (Fabrizio Romano)
Paris St-Germain iracyatekereza kuri mababa Nico Williams, 22 Umunya-Esipanye uhabwa amahirwe menshi yo kwerekeza mu ikipe ya Barcelona, gusa ibiganiro rwose ngo biracyarimo hagati ya Paris St-Germain na Athletic Bilbao . (RMC – in French)