Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Liverpool ntishaka kurekura kwa Anthony Gordon, Barcelona ishobora guterwa gapapu n’irangara kuri  Nico Williams!

Umwongerza ukina hagti mu kibuga  Kalvin Phillips, 28, yabwiye ikipe akinira  Manchester City ko yifuza kuba yasoka muri iy’ikipe mu buryo bw’aburundu  dore ko andimakipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza akomeje kumwifuza  Everton ndetse na  Aston Villa. (Football Insider)

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Kelechi Iheanacho, 27, yegereje kwinjira mu ikipe ya  Sevilla nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu ikipe ya Leicester City. (Sky Germany)

Aston Villa  y’umutoza Unai Emery ifite intego yo gutwa mababa wa Barcelona Raphinha, 27, Umunya-Brazil bisankaho adafitwe muri gahunda na Barcelona ikipe ya Aston Villa irigutegura ko bikunze yamuzana muri iy’impeshyi    (Football Insider)

Liverpool  nayo yamaze kwinjira murugamba n’ikipe ya  Tottenham Hotspur rwo kwegukana rutahizamu  Viktor Gyokeres, 26, Umunya-Sweden ukinira ikipe ya Sporting Lisbon. (Football Insider)

Kugeza ubu ntago ikipe ya  Aston Villa na  Athletico Madrid  zari zarangizanya kuri Joao Felix, 24, Umunya-Portugal  ndetse ntabusabe mu nyandiko bwari bwatangwa n’ikipe ya Aston Villa muri  Athletico, n’inyuma y’uko Barcelona yemeje ko itazatwa mu buryo bw’aburundu cyangwa bw’intizanyo kunshuro ya kabiri uyu musore . (Fabrizio Romano)

Newcastle United  igomba kwishyura byibuze agera kuri   40m euros (£33.73m)  niba ishaka gusinyisha Malick Thiaw uyu myugariro w’imyaka 22 akaba Umudage ukinira ikipe ya   AC Milan. (Gazzetta dello Sport – in Italian)

Arsenal na  Chelsea ziteguye guhanganira Julian Alvarez, 24  rutahizamu w’ikipe ya  Manchester City akaba Umunya-Argentine umwe muri bake bamaze gutwa ibikombe hafi yabyose kandi akirimuto dore ko afite igikobe cy’isi, akagira UEFA Champions League akaba yaratwaye Premier League ndetse na Copa América. (TeamTalk)

Leicester City na Southampton ziteguye kuzajya mu ihiganwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya Liverpool Ben Doak  w’imyaka 18, ikipe ya Liverpool n’itekereza kumutiza muri iy’impeshyi  uyu musore ukomoka mu gihugu cya   Scotland. (The Athletic – subscription)

Ibiganiro birakomeje hagati y’ikipe ya  Manchester United ndetse na Bayern Munich  ku Mubuhorandi  Matthijs de Ligt, 24, ndetse na  Noussair Mazraoui, Umunya-Morocco w’imyaka 26  bose barifuzwa ko bazaba bari Old Trafford mu mwaka utaha w’imikino (Florian Plettenberg – Sky Germany)

Liverpool ntago irava kwizima  iracyashaka gutwara  Umwongereza Anthony Gordon, 23, akaba mababa w’ikipe ya  Newcastle United n’imugihe ikipe ya Newcastle United  bisankaho ntagahunda ni imwe ifite yo kurekura uyu mababa wayo. (Sunday World)

Girona na Tottenham Hotspur  zirikurangiza gahunda zanyuma kukuba Umunya-Esipanye Bryan Gil, 23, yakwerekeza muri ikigihugu gusa biteganyijwe ko agomba kugenda kuntizanyo kunshuro yambere  . (Fabrizio Romano)

Paris St-Germain iracyatekereza kuri  mababa Nico Williams, 22 Umunya-Esipanye uhabwa amahirwe menshi yo kwerekeza mu ikipe ya Barcelona, gusa ibiganiro rwose ngo biracyarimo hagati ya  Paris St-Germain  na  Athletic Bilbao . (RMC – in French)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *