Paper Talk[Europe]:Erik Ten Hag Aracyaganje ijabiro, Gahunda ya Julian Alvarez muri Manchester city! Arsenal,Liverpool,Real Madrid, FC Barcelona
Newcastle United yamaze gutanga agera kuri £16m mu ikipe ya Burnley kugirango babahe umuzamu wayo w’imyaka 21- wumwongereza James Trafford, ariko Clarets irifuza agera kuri £20m nyuma yokumanuka mu cyiciro cya kabiri. (Mail)
Nyuma yokuvanwa mu ikipe y’igihugu ya bongereza izitabira imikino y’igikombe cy’Iburayi Jarrad Branthwaite, 21, biteganyijwe ko Manchester United igomba kurangiza gahunda yokumutwara mbere ya tariki 30 kamena, 2024 imuvana muri Everton. (Liverpool Echo)
Red Devils \”Manchester United\” iritegura gutanga ubusabe bwa kabiri mu ikipe ya Benfica kumusore wayo ukina hagati mu kibuga Joao Neves, 19, nyuma y’uko ubusabe bwambere bwanswe bungana na £51m , gusa Manchester city n’ayo murego niwose kuri uy’umusore. (A Bola – in Portuguese)
Manchester City ngo ntagushidikanya irashaka kugumana umunya Argentina wayo Julian Alvarez ntanubwo izemera igitekerezo cyo kumutiza uyo musore w’imyaka 24 nyuma yamakuru menshi yamusohoraga muri Manchester city. (Fabrizio Romano)
Atletico Madrid n’inwe mu makipe bivugwa ko y’ifuza Alvarez ariko peresida w’iyikipe Enrique Cerezo yavuze ko y’izerako Julian Alvarez atava muri Etihad Stadium. (Standard)
Manchester City iritegura guha amasezerano mashya umwongereza Phil Foden , 24, ndetse biteganyijwe ko ashobora kuba umwongereza wambere uzaba uhembwe amafaranga mesnhi kuruta abandi bose babayeho mu mateka. (Sun)
Leicester City yatangiye kuvugisha umutoza watoje amakipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza harimo Brighton na Chelsea Graham Potter nyuma y’uko itandukanye na Enzo Maresca. (Telegraph – subscription required)
Juventus ishobora kwinjira muri gahunda yogutwara Douglas Luiz ikoresheje umunya Leta zunze Ubumwe za America Weston McKennie, 25, bakamutanga muri Aston Villa kugirango nyine ibone Douglas Luiz. (Calciomercato – in Italian)
Umusore w’ikipe ya Bournemouth Dominic Solanke, 26, akaba n’arutahizamu w’umwongere biteganyijwe ko Bournemouth izamutangira kuri £65m muri iy’impeshyi , akaba y’ifuzwa cyane na Arsenal. (Express)
Bayern Munich yamaze gutanga ubusabe bumezeneza kurenza mbere kumusore ukomoka mu gihugu cya Portugal agakina muri ekipe ya Fulham Joao Palhinha 28, n’ikunshuro ya kabiri Bayern Munich igiye kugerageza gutwara Joao Palhinha . (Talksport)
Fenerbahce y’iteguye kwinjira murugamba rwo gutwara umusore wa Manchester United Mason Greenwood, 22, wari waratijwe muri ekipe ya Getafe mu gihugu cya Spain. (Sun)
Biteganyijwe ko umufaransa Tanguy Ndombele, 27, agomba gusohoka muri Tottenham hotspur ntafaranga n’arimwe atanzweho ngahabwe Tottenham hotspur. (Foot Mercato – in French)
Umutoza wa ekipe ya Fulham Marco Silva aratekerezwa n’ikipe ya Nottingham Forest nk’umutoza mushya wayo iramutse itakaje Nuno Espirito nyuma yo kuyizamo nawe asimbuye Steve Cooper. (Mail)
Uwahoze ari umutoza wa Manchester United umuhorandi Louis van Gaal yavuze ko we abonako Erik ten Hag adakwiye kwirukanwa. (Metro)
Mugihe bivugwa ko ibiganiro byahuje Sir Jim Ratcliffe na Thomas Tuchel byarangiye ntacyo bigezeho aho biteganyijwe ko Tuchel agiye gufata ikiruhuko ndeste ntanikipe n’iwe azatoza muri iy’impeshyi. (Fabriziorom)