Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Chelsea igiye kurekura abakinnyi 12 icyarimwe, Barcelona igiye kurangizanya na Nico Williams

Tottenham Hotspur iyoboye irushanwa ryo gusinyisha  mababa Federico Chiesa, 26  unifuzwa cyane  n’ikipe ya Liverpool ndetse na  Arsenal  uyu musore w’umutaliyani  ukinira Juventus  (Football Transfers)

Newcastle United ifite ikizere ko izagumana   Anthony Gordon Umwongereza uri kwifuzwa cyane n’ikipe ya Liverpool  gusa amahirwe menshi agomba kuguma St James Park. (Team Talk)

Umutoza wa Newcastle United Eddie Howe yamaze kubwira Kieran Trippier  Umwongereza w’imyaka 33  ko yifuza ko yazaguma muri Newcastle  n’umwaka utaha w’imikino dore ko asigaje umwaka umwe w’amasezerano  gusa bikavugwa ko arikwifuzwa nandi makipe atandukanye kuburyo bishoboka ko yasohokamo cyane  ayo muri Saudi Arabia muri Saudi Prro League  n’iyo ayoboye isiganwa ryo kumutwara  . (Times – subscription required)

West Ham United  irashaka kongera amafaranga yari yatanze mbere kuri  Jhon Duran  wa  Aston Villa akaba Umunya-Colombia w’imyaka 20 n’imugihe ikipe ya Aston Villa irigushaka £40m kuri uyu rutahizamu wayo  . (Standard)

Manchester United yamaze kugaruka mu irushanwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya  Bayern Munich Umunya- Morocco Noussair Mazraoui, 26,  nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza muri  West Ham United  yamaze gupfa. (Sky Germany)

Gusa Noussair Mazraoui, 26,  yabanje gusaba United ko igomba kubanza kumwizeza ko azabona umwanya  wo gukina uhagije mbere yo gusesekara Old Trafford. (Manchester Evening News)

Tottenham Hotspur  ikomeje ibiganiro byo kugurisha   Bryan Gil, 23,  mu ikipe ya Girona dore ko uyu Munya-Esipanye  yamaze kumvikana ibimureba byose n’iyikipe yo muri shampiyona ya Esipanye  “La Liga” . (Fabrizio Romano)

Manchester United  irashaka ko habaho igurana hagati yayo na Inter Millan . United irashaka gukoresha Umwongereza  Aaron Wan-Bissaka, 26, kugirango ibone Umuhorandi Denzel Dumfries, 28. (Telegraph – subscription required)

Manchester United yiteguye guhangana ku isoko n’ikipe ya   Fulham na Crystal Palace kuba ba kwibikaho myugariro wa Chelsea Umwongereza   Trevoh Chalobah, 25 akaba myugariro w’iyikipe . (Football Insider)

Barcelona yamaze kugera kubwumvikane n’ikipe ya   Athletic Bilbao kubagurisha  Nico Williams, 22,Umunya-Esipanye ugomba guhita asinya amasezerano y’imyaka itanu . (Nicolo Schira)

Arsenal  irashaka byibuze asaga 50m euro (£42m)  kumwongereza wayo Eddie Nketiah, 25, rutahizamu  wifuzwa na  Marseille ya Roberto De Zerbi. (La Provence – in French)

Los Angeles FC ikomeje kuganira n’ikipe ya Atletico Madrid Kubagurisha Umufaransa    Antoine Griezmann, 33 nyuma yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’Uburayi gisankaho ari icyanyuma kuri we . (L’Equipe – in French)

Amakipe yo  muri Major League Soccer  ari kwifuza cyane Umwongereza  Lewis O’Brien, 25,  akaba ashaka kumutira mu ikipe ya Nottingham Forest. (Football Insider)

Manchester City  iratekereza  Jamal Musiala, 21,  nk’uzaba umusimbura  wa Kevin de Bruyne, 33  n’imugihe uyu mu Biligi birikuvugwa ko amerekezo ye arikugana muri Saudi Arabia muri Saudi Pro League  gusa  biragoye ko Bayern Munich yamurekura. (CaughtOffside)

Bayern Munich  yamaze kongera amafaranga  bashaka gutanga kuri  Jonathan Tah, Umudage w’imyaka 28  wa  Bayer Leverkusen aho byibuze yagejeje kuri  €20m (£16.9m)  ndetse yemera no kongeraho  €5m (£4.2m) nk’ayinyongera. (Sky Sports Germany)

Juventus irategura gutanga ubusabe mu ikipe ya   Atalanta  kuri  Teun Koopmeiners  Umuhorandi  w’imyaka 26 ukina hagati mu kibuga. (Gazetta dello Sport – in Italian)

Borussia Dortmund  yamaze  kwegera ikipe ya  Manchester City kugirango ibagurishe  Umunya-Brazil  Yan Couto, w’imyaka 22 nyuma yo kumara imyaka ibiri y’imikino atijwe muri Esipanye mu ikipe ya   Girona. (Sky Sports)

Chelsea yiteguye kurekura abakinnyi byibuze 12 muri iy’impeshyi  nyuma yo kurekura Malang Sarr werekeje mu ikipe ya RC Lens mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yo gusesa amasezerano na Chelsea . (Sun)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *