Paper Talk[Europe]:Chelsea igiye kurekura abakinnyi 12 icyarimwe, Barcelona igiye kurangizanya na Nico Williams
Tottenham Hotspur iyoboye irushanwa ryo gusinyisha mababa Federico Chiesa, 26 unifuzwa cyane n’ikipe ya Liverpool ndetse na Arsenal uyu musore w’umutaliyani ukinira Juventus . (Football Transfers)
Newcastle United ifite ikizere ko izagumana Anthony Gordon Umwongereza uri kwifuzwa cyane n’ikipe ya Liverpool gusa amahirwe menshi agomba kuguma St James Park. (Team Talk)
Umutoza wa Newcastle United Eddie Howe yamaze kubwira Kieran Trippier Umwongereza w’imyaka 33 ko yifuza ko yazaguma muri Newcastle n’umwaka utaha w’imikino dore ko asigaje umwaka umwe w’amasezerano gusa bikavugwa ko arikwifuzwa nandi makipe atandukanye kuburyo bishoboka ko yasohokamo cyane ayo muri Saudi Arabia muri Saudi Prro League n’iyo ayoboye isiganwa ryo kumutwara . (Times – subscription required)
West Ham United irashaka kongera amafaranga yari yatanze mbere kuri Jhon Duran wa Aston Villa akaba Umunya-Colombia w’imyaka 20 n’imugihe ikipe ya Aston Villa irigushaka £40m kuri uyu rutahizamu wayo . (Standard)
Manchester United yamaze kugaruka mu irushanwa ryo gutwara umusore w’ikipe ya Bayern Munich Umunya- Morocco Noussair Mazraoui, 26, nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza muri West Ham United yamaze gupfa. (Sky Germany)
Gusa Noussair Mazraoui, 26, yabanje gusaba United ko igomba kubanza kumwizeza ko azabona umwanya wo gukina uhagije mbere yo gusesekara Old Trafford. (Manchester Evening News)
Tottenham Hotspur ikomeje ibiganiro byo kugurisha Bryan Gil, 23, mu ikipe ya Girona dore ko uyu Munya-Esipanye yamaze kumvikana ibimureba byose n’iyikipe yo muri shampiyona ya Esipanye “La Liga” . (Fabrizio Romano)
Manchester United irashaka ko habaho igurana hagati yayo na Inter Millan . United irashaka gukoresha Umwongereza Aaron Wan-Bissaka, 26, kugirango ibone Umuhorandi Denzel Dumfries, 28. (Telegraph – subscription required)
Manchester United yiteguye guhangana ku isoko n’ikipe ya Fulham na Crystal Palace kuba ba kwibikaho myugariro wa Chelsea Umwongereza Trevoh Chalobah, 25 akaba myugariro w’iyikipe . (Football Insider)
Barcelona yamaze kugera kubwumvikane n’ikipe ya Athletic Bilbao kubagurisha Nico Williams, 22,Umunya-Esipanye ugomba guhita asinya amasezerano y’imyaka itanu . (Nicolo Schira)
Arsenal irashaka byibuze asaga 50m euro (£42m) kumwongereza wayo Eddie Nketiah, 25, rutahizamu wifuzwa na Marseille ya Roberto De Zerbi. (La Provence – in French)
Los Angeles FC ikomeje kuganira n’ikipe ya Atletico Madrid Kubagurisha Umufaransa Antoine Griezmann, 33 nyuma yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’Uburayi gisankaho ari icyanyuma kuri we . (L’Equipe – in French)
Amakipe yo muri Major League Soccer ari kwifuza cyane Umwongereza Lewis O’Brien, 25, akaba ashaka kumutira mu ikipe ya Nottingham Forest. (Football Insider)
Manchester City iratekereza Jamal Musiala, 21, nk’uzaba umusimbura wa Kevin de Bruyne, 33 n’imugihe uyu mu Biligi birikuvugwa ko amerekezo ye arikugana muri Saudi Arabia muri Saudi Pro League gusa biragoye ko Bayern Munich yamurekura. (CaughtOffside)
Bayern Munich yamaze kongera amafaranga bashaka gutanga kuri Jonathan Tah, Umudage w’imyaka 28 wa Bayer Leverkusen aho byibuze yagejeje kuri €20m (£16.9m) ndetse yemera no kongeraho €5m (£4.2m) nk’ayinyongera. (Sky Sports Germany)
Juventus irategura gutanga ubusabe mu ikipe ya Atalanta kuri Teun Koopmeiners Umuhorandi w’imyaka 26 ukina hagati mu kibuga. (Gazetta dello Sport – in Italian)
Borussia Dortmund yamaze kwegera ikipe ya Manchester City kugirango ibagurishe Umunya-Brazil Yan Couto, w’imyaka 22 nyuma yo kumara imyaka ibiri y’imikino atijwe muri Esipanye mu ikipe ya Girona. (Sky Sports)
Chelsea yiteguye kurekura abakinnyi byibuze 12 muri iy’impeshyi nyuma yo kurekura Malang Sarr werekeje mu ikipe ya RC Lens mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yo gusesa amasezerano na Chelsea . (Sun)