Watch Loading...
EuropePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Bayern yahakaniye United kubakinnyi babiri yashakaga, Arsenal yasigaye mu rugamba rwa Federico Chiesa yonyine!

Newcastle United  irategura guha amasezerano mashya Anthony Gordon, 23,  mababa mwiza ukomeje kwifuzwa n’ikipe ya Liverpool, uyu Mwongereza utarikumwe  na Newcastle United   mu mwiherero witegura umwaka utaha w’imikino  kubera ko yahawe ikiruhuko nyuma yo kuva mu gikombe cy’Uburayi. (Athletic – subscription required)

West Ham United  ikomeje gukurikirana Umunya-  Argentine Guido Rodriguez, 30,  ukina hagati mu kibuga nyuma yo gutandukana na Real Betis yo mu gihugu cya Esipanye. (Standard)

Fulham  ikomeje  kwifuza Umunya-Brazil Diego Carlos  wa Aston Villa y’umutoza Unai Emery akaba akina nka myugariro akaba afite imyaka 31  . (Mail)

Queens Park Rangers(QPR ) ndetse na Celtic zirifuza umusore w’ikipe ya   Liverpool  Owen Beck akaba akina kuruhande rw’ibumoso yugarira afite imyaka 21 . (Sky Sports)

Arsenal  ikomeje gushaka abakinnyi bagomba kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino mu gice gisatira kubwiyompamvu iri kwifuza cyane Joao Pedro  Umunya-Brazil ukinira Brighton mu gihugu cy’Ubwongereza akaba afite imyaka 22. (Football Transfers)

Umunya-Esipanye   Jorge Cuenca, 24, ukina nka myugariro mu ikipe ya Villarreal  mu gihugu cya Esipanye  agiye kwerekeza muri  Fulham. (Sky Sports)

Umufaransa Desire Doue, 19, ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rennes arasha kwerekeza mu ikipe ya  Bayern Munich mu Budage kuruta kuguma mu Bufaransa ajya mu ikipe ya Paris St-Germain. (Sky Germany)

Nyiri Nottingham Forest  Evangelos Marinakis arashaka gutwara sporting director w’ikipe ya Arsenal  Edu Gaspar umwe mu bagize uruhare runini mu kubaka iyi Arsenal ihabwa amahirwe yo gutwa igikombe cya shampiyona umwaka utaha w’imikino akava I Emirates Stadium akerekeza  City Ground. (Universo Online – in Portuguese)

Inter Milan yamaze kwinjira mu rugamba na   West Ham United  rwo gusinyisha Umwongereza Aaron Wan-Bissaka w’imyaka 26  akaba afite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wa  Manchester United. (Football Insider)

Bournemouth iratekereza gutwara umusore wa  Aston Villa  Umwongereza  Cameron Archer, 22, nk’umusimbura wa Dominic Solanke, 26, ushobora kugurishwa muri  Tottenham Hotspur. (Football.London)

Tottenham Hotspur ntago ikifuza gutwa  Federico Chiesa, 26, wa Juventus dore ko  byavugwaga ko yamutwara gusa uyu mababa aracyavugwa cyane muri Arsenal nk’uwaza kunganira  mu mwaka utaha w’imikino. (Football Insider)

Aston Villa  y’umutoza Unai Emery  yamaze gutanga ubusabe mu ikipe ya Sunderland ku Mwongereza w’imyaka 17 Mason Cotcher . (Fabrizio Romano)

Manchester City  yamaze kumvikana na  LASK yo muri Austria kubatiza Tomas Galvez w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya   Finland  akaba akina nka myugariro. (Teamtalk)

Bayern Munich yamaze kwanga amafaranga bahawe n’ikipe ya   Manchester United kubasore babo babiri  Umuhorandi   Matthijs de Ligt, 24, Ndetse n’umunya-Morocco Noussair Mazraoui w’imyaka 26 nubwo United yari yamaze kumvikana naba bakinnyi babiri ibibareba byose(personal terms). (Telegraph – subscription required)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *