Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Arsenal yashyizeho igiciro kuri Eddie Nketiah, Julian Alvarez ibye bikomeje kuyoberana muri  Manchester City!

Newcastle United  irifuza gutwa Umwongereza w’ikipe ya  Crystal Palace Marc Guehi, 24  nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Uburayi ndetse  Arsenal ikaba isa nk’iyavuye muri gahunda yo gutwa uyu myugariro  . (Mail)

Gusa Crystal Palace  yamaze kubwira   Newcastle ko niba yifuza gutwa Marc Guehi igomba gutanga  £50m. (Football Insider)

Bournemouth yamaze kumenyesha ikipe ya  Tottenham Hotspur ko igomba kwishyura asaga   £65m  niba yifuza gutwara Dominic Solanke, 26, Umwongereza akaba rutahizamu  wanagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-2024. (Mirror)

The Cherries yanatangiye gutekereza umusimbura  wa  Dominic Solanke  aho yageze mu ikipe ya  Aston Villa ikaba ishaka Cameron Archer, 22, Umwongereza nk’uwaza kubafasha mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025. (Teamtalk)

RB Leipzig  yamaze kubwira  Barcelona ko igomba kwishyura   61m euros (£51.8m) kuri  Dani Olmo, 26,  Umunya-Esipanye ukina hagati mu kibuga  niba ishaka kumutwara bitari ibyo ntibizakunda . (90 min)

Juventus  irasa nk’iri gusoza umugambi wo gusinyisha myugariro wa  Nice Umufaransa  Jean-Clair Todibo, 24, wigeze kwifuzwaho n’ikipe ya  Manchester United ndetse na West Ham United . (La Gazzetta dello Sport – in Italian)

Juventus igiye kugaruka bushya kuri gahunda ya  Teun Koopmeiners, 26  Umuhorandi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Atalanta  yongera amafaranga yari yaratanze kuri uyu musore  bakayageza kuri  55m euros. (Corriere dello Sport – in Italian)

Arsenal  irasha byibuze asaga  £30m kugirango irekure  Eddie Nketiah, 25,   uri kwifuzwa bikomeye na Marseille  yo mu Bufaransa   nubwo kumvikana na Arsenal bisa nk’ibyagoranye  kugirango uyu rutahizamu w’umwongereza asohoke  . (Fabrizio Romano)

Liverpool  ikomeje gushaka umusimbura wa  Andrew Robertson, 30  kuko ibona ko arigusaza kubwiyo mpamvu  yageze mu ikipe ya Club Atlético Lanús yo mu gihugu cya Argentine  aho irigushakamo umukinnyi ukina n’ubundi kuruhande rw’ibumoso Julio Soler,   aho biteganyijwe ko iy’ikipe ya Arne Slot igomba gushora igera kuri  £13m mu rwego rwo gusimbuza uyu Munya-Scotland  uyimazemo igihe kitari gito. (Sun)

Jean-Philippe Mateta, 27, biteganyijwe ko  ashobora gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Crystal Palace  nubwo yifuzwa nandi makipe atandukanye kandi akomeye k’umugabane w’iburayi  nka  RB Leipzig ndetse na Napoli  . (Sun)

Southampton  ikizere cyazamutse cyane  kukugumana myugariro wayo  Kyle Walker-Peters, 27,  nyuma y’uko West Ham United  ivuye muri gahunda yo kumugura  . (Football Insider)

Liverpool  irashaka asaga  £12m  kuri  Bobby Clark, 19, uyu musore ukina hagati mu kibuga uri kwifuzwa na   Red Bull Salzburg, Norwich City  na  Leeds United . (Athletic – subscription required)

Atletico Madrid ikomeje  ibiganiro   n’ikipe ya  Manchester City  byo gutwara Umunya- Argentine   Julian Alvarez, 24 wabuze umwanya uhagije wo gukina  muri iy’ikipe y’umutoza Pep Guardiola kubera ko biragoye cyane ko yakwicaza Erling Haaland  . (Athletic – subscription required)

Arsenal  nayo iratekereza gutwa Julian Alvarez, 24  dore ko ifite ibibazo mu gice cyayo  cyataka  dore ko  yakoresheje Kai Havertz nka rutahizamu mu mwaka ushize w’imikino . (Mirror)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *