Paper Talk[Europe]:Arsenal yashyizeho igiciro kuri Eddie Nketiah, Julian Alvarez ibye bikomeje kuyoberana muri Manchester City!
Newcastle United irifuza gutwa Umwongereza w’ikipe ya Crystal Palace Marc Guehi, 24 nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Uburayi ndetse Arsenal ikaba isa nk’iyavuye muri gahunda yo gutwa uyu myugariro . (Mail)
Gusa Crystal Palace yamaze kubwira Newcastle ko niba yifuza gutwa Marc Guehi igomba gutanga £50m. (Football Insider)
Bournemouth yamaze kumenyesha ikipe ya Tottenham Hotspur ko igomba kwishyura asaga £65m niba yifuza gutwara Dominic Solanke, 26, Umwongereza akaba rutahizamu wanagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-2024. (Mirror)
The Cherries yanatangiye gutekereza umusimbura wa Dominic Solanke aho yageze mu ikipe ya Aston Villa ikaba ishaka Cameron Archer, 22, Umwongereza nk’uwaza kubafasha mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025. (Teamtalk)
RB Leipzig yamaze kubwira Barcelona ko igomba kwishyura 61m euros (£51.8m) kuri Dani Olmo, 26, Umunya-Esipanye ukina hagati mu kibuga niba ishaka kumutwara bitari ibyo ntibizakunda . (90 min)
Juventus irasa nk’iri gusoza umugambi wo gusinyisha myugariro wa Nice Umufaransa Jean-Clair Todibo, 24, wigeze kwifuzwaho n’ikipe ya Manchester United ndetse na West Ham United . (La Gazzetta dello Sport – in Italian)
Juventus igiye kugaruka bushya kuri gahunda ya Teun Koopmeiners, 26 Umuhorandi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Atalanta yongera amafaranga yari yaratanze kuri uyu musore bakayageza kuri 55m euros. (Corriere dello Sport – in Italian)
Arsenal irasha byibuze asaga £30m kugirango irekure Eddie Nketiah, 25, uri kwifuzwa bikomeye na Marseille yo mu Bufaransa nubwo kumvikana na Arsenal bisa nk’ibyagoranye kugirango uyu rutahizamu w’umwongereza asohoke . (Fabrizio Romano)
Liverpool ikomeje gushaka umusimbura wa Andrew Robertson, 30 kuko ibona ko arigusaza kubwiyo mpamvu yageze mu ikipe ya Club Atlético Lanús yo mu gihugu cya Argentine aho irigushakamo umukinnyi ukina n’ubundi kuruhande rw’ibumoso Julio Soler, aho biteganyijwe ko iy’ikipe ya Arne Slot igomba gushora igera kuri £13m mu rwego rwo gusimbuza uyu Munya-Scotland uyimazemo igihe kitari gito. (Sun)
Jean-Philippe Mateta, 27, biteganyijwe ko ashobora gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Crystal Palace nubwo yifuzwa nandi makipe atandukanye kandi akomeye k’umugabane w’iburayi nka RB Leipzig ndetse na Napoli . (Sun)
Southampton ikizere cyazamutse cyane kukugumana myugariro wayo Kyle Walker-Peters, 27, nyuma y’uko West Ham United ivuye muri gahunda yo kumugura . (Football Insider)
Liverpool irashaka asaga £12m kuri Bobby Clark, 19, uyu musore ukina hagati mu kibuga uri kwifuzwa na Red Bull Salzburg, Norwich City na Leeds United . (Athletic – subscription required)
Atletico Madrid ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Manchester City byo gutwara Umunya- Argentine Julian Alvarez, 24 wabuze umwanya uhagije wo gukina muri iy’ikipe y’umutoza Pep Guardiola kubera ko biragoye cyane ko yakwicaza Erling Haaland . (Athletic – subscription required)
Arsenal nayo iratekereza gutwa Julian Alvarez, 24 dore ko ifite ibibazo mu gice cyayo cyataka dore ko yakoresheje Kai Havertz nka rutahizamu mu mwaka ushize w’imikino . (Mirror)