Paper Talk[Europe]: Virgil van Dijk agiye gushukishwa ifaranga, Arsenal kubura amafaranga biyimye rutahizamu! Real Madrid nticogora kuri Davies
Ikipe ya Al Nassr yomuri Saudi Pro League irifuza gutwara myugariro w’ikipe ya Liverpool ukomoka mu gihugu cy’UbuhorandiVirgil van Dijk ndetse ikahita imugira myugariro wambere uhembwa amafaranga menshi kwisi. (Marca)
Umusore w’ikipe ya Chelsea ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza w’imyaka 22 Noni Madueke ari kurutonde rugufi rw’abakinnyi ekipe ya Newcastle United irigutekereza gutwara , uy’umusore ukina nka mababa w’iburyo (right-winger) . (i Sport)
Manchester United ikomeje kwirukanka kumusore w’imyaka 24 w’ikipe ya Bayern Munichukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi Matthijs de Ligt mu gihe United irigushaka kuvugurura igice cy’ayo cy’ubwugarizi. (Sky Sports Germany)
N’anone Manchester United muri wamujyo wo gukomeza igice cy’ubwugarizibw’ayo irifuza umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa Jean-Clair Todibo w’ikipe ya Nice, b’ishobora no koroha cyaane kuberako abafite United n’inabo bafite Nice (Mail)
Joshua Zirkzee umusore w’ikipe ya Bologna w’imyaka 23 n’awe arifuzwa cyane na Manchester United muri iy’impeshyi gusa igomba guhangana n’amakipe arimo AC Milan na Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. (Telegraph – subscription required)
Manchester United ikomeje gutekereza no kuzana barutahizamu barimo uwa Brentford Ivan Toney, 28, n’uwa Lillew’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Canada Jonathan David kugirango umwe muri bo aze kunganiro Rasmus Højlund . (Independent)
Gusa Brentford yanze kugurisha Ivan Toney munsi ya £60m, mu gihe mbere yari afite agaciro ka £80m. (Talksport)
Liverpool na Manchester United zose z’injiye mu rugamba rwo gutwara umusore w’ikipe ya Lille Leny Yoro w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa gusa Real Madrid n’imwe muri ekipe ifite amahirwe menshi yogutwara uy’umusore. (Athletic – subscription required)
Tottenham, Aston Villa na West Ham zose z’irifuza gutwara umusore w’ikipe ya Roma ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Tammy Abraham, w’imyaka 26 akabakina nka rutahizamu. (Telegraph – subscription required)
Aston Villa irashaka amafaranga agerakuri £40m kuri rutahizamu wayo Jhon Duran uy’umusore ukomoka mu gihugu cya Colombia w’ifuzwa cyane n’ikipe ya Chelseaakaba afite imyaka20 gusa yamavuko. (Times – subscription required)
Umutoza mushya wa Fenerbahce Jose Mourinho arifuza cyane umusore ukina hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cya Denmark Pierre-Emile Hojbjerg, 28, ukinira Tottenham Hotspur. (Takvim – in Turkish, subscription required)
West Ham United na Leicester City z’ahuye n’abahagarariye umunyaArgentina Matias Soule ukinira ikipe ya Juventus w’imyaka21, bahurira mu murwamukuru w’igihugu cy’Ubwongereza Londan. (Tuttosport – in Italian)
Arsenal yahuye n’imbogamizi z’ikomeye cyane z’ubushobozi kugirango itware umusore w’ikipe ya Sporting Lisbon Viktor Gyokeres, 26, nyuma y’uko Sporting ishyizeho igiciro kirenze 100m euro. (Sun)
Uwahoze ari umutoza wa Brighton wumu taliyani Roberto de Zerbi agiye kumvikana n’ikipe ya Marseille kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu gusa,  n’aramuka ayerekejemo agomba guha Brighton by’ibuze  6m euro (£5.07m) fee. (Fabrizio Romano)
Amwe mu makipe yomuri shampiyona y’ubwongereza Premier League akomeje gukurikirana umusore w’imyaka 25 ukinira Lens yomugihugu cy’Ubufaransa Kevin Danso, akaba akomoka mu gihugu cya Austria , n’inyuma y’uko Rio Ferdinand avuze ko arumwe mu bakinnyi beza. (i Sport)
Real Madrid ntizacogora mu gukurikirana umusore w’ikipe ya Bayern Munich ukomoka mu gihugu cya Canada Alphonso Davies, 23, nyuma yokwibikaho umufaransa Kylian Mbappe, 25. (ESPN)
Borussia Dortmund ntagahunda n’imwe ifite yokongerera amasezerano Umudage w’imyaka 35 Mats Hummels b’isobanuye ko muri iy’impeshyi ya 2024 agomba gusohoka muri iy’ikipe ya Borussia Dortmund . (Sky Sports Germany)