Paper Talk[Europe]: Umweyo uvuza ubuhuha muri Chelsea ugiye gutuma Ben Chilwell yerekeza muri Manchester United! Barcelona igiye gutwa Federico Chiesa
West Ham United irasha gusinyisha Umunya-Spain w’imyaka 27 Carlos Soler wa Paris St-Germain gusa kubera igiciro cye birasaba ko the hummers ibanza kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo. (Guardian)
Ikipe ya Brighton irashaka gutiza myugariro wa yo Valentin Barco, 20, mu ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye, gusa biteganyijwe ko ntamahirwe yo kumutwara mu buryo bw’aburundu bazashyira mu masezerano ye y’intizanyo muri iyi kipe yo muri La liga . (Fabrizio Romano)
Umuyobozi wa siporo(Sporting director) mu ikipe ya Napoli Giovanni Manna yamaze kugaruka igitaraganya mu gihugu cy’Ubwongereza mu rwego rwo kurangiza gahunda yisinyishwa ry’abakinnyi batatu, Umunya-Scotland wa Brighton Billy Gilmour, 23, rutahizamu wa Chelsea Umubiligi Romelu Lukaku, 31, ndetse na Scott McTominay wa Manchester United Umunya-Scotland w’imyaka 27 . (Gianluca di Marzio – in Italian)
Watford yamaze kumvikana intizanyo y’igihe kirekire n’ikipe ya Bournemouth y’umutoza Andoni Iraola ku Munya-Canada Daniel Jebbison w’imyaka 21. (Sky Sports)
Nottingham Forest yemeye ubusabe bw’ikipe ya Burnley ku musore wa yo w’imyaka 27 akaba Umwongereza Joe Worrall akaba umwe muri bamyugariro beza biyi kipe ya Nottingham Forest y’umutoza Nuno Espírito Santo. (Football Insider)
Raheem Sterling, 29, nubwo yamaze gutangarizwa ko atazagumana na Chelsea ndetse nimero yambara ikaba yamaze guhabwa undi mu kinnyi , we ngo yiteguye ku guma muri shampiyona y’Abongereza Premier League, uyu musore wayigiriyemo ibihe byiza akinira Liverpool, Manchester city ndetse yewe na Chelsea. (Sky Sports)
Barcelona iri gutekereza gutwara mababa w’ikipe ya Juventus Umutaliyani Federico Chiesa w’imyaka 26 nyuma y’uko yamaze kubwirwa n’umutoza w’iyi kipe Thiago Motta ko batazakomezanya . (ESPN)
Manchester United yegereje gusinyisha Umunya- Uruguay ukina hagati mu kibuga Manuel Ugarte, 23, wa Paris St-Germain ushobora kubanza kuza mu buryo bw’intizanyo akazagurwa burundu nyuma. (Sky Germany)
Gusa nanone ikipe ya Paris St-Germain ntago izemera amafaranga ari munsi ya £51m nk’agaciro ka Manuel Ugarte, 23. (Mirror),
Ikipe ya Arsenal biteganyijwe ko igomba kugurisha mu buryo bw’aburundu rutahizamu w’imyaka 20 wayo Charlie Patino akaba Umwongereza uvugawa mu ikipe ya Deportivo La Coruna . (Athletic – subscription required)
Fulham y’umutoza Marco Silva yamaze kumvikana n’ikipe ya Lyon kubagurisha Umufaransa Rayan Cherki akaba rutahizamu w’imyaka 21. (L’Equipe – in French)
Manchester United yahawe anahirwe yo gusinyisha Umwongereza Ben Chilwell w’ikipe ya Chelsea nyuma yo kubwirwa ko atazakoreshwa n’umutoza mushya Enzo Maresca bisobanuye ko uyu myugariro w’ibumuso w’imyaka 27 agomba gushaka indi kipe yerekezamo. (Talksport)