Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]:  umutoza mushya wa Barcelona akomeje Kwerekana abakinnyi bazakomezanya ,Chelsea Nyuma yogukora Transfer yambere nticogora! Arsenal, Liverpool na United

\"\"

Umusore akaba na rutahizamu w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Belgium Romelu Lukaku, 31, ya maze gufungura imiryango ku ma ekipe yo muri shampiyona ya Saudi pro-League  muri Saudi Arbia y’ifuza gutwara uy’umusore , gusa n’anone AC Milan, Napoli zose z’ikomeje kumwirukaho ndetse na Fenerbahce. (#Telegraph, subscription required)

Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani nayo iratekereza kugutwara  Lukaku gusa izamutwara  igihe baza basha kugurisha umunya  Nigeria Victor Osimhen, 25 bitaribyo ntibizakunda. (#Times, subscription required)

Everton iri mu bibazo bishobora gutuma itakaza rutahizamu wabo w’Umwongereza Dominic Calvert-Lewin  kubuntu  muri 2025 nyuma y’uko bikomeje kugorana kumuganiriza ngo yongere amasezerano  uy’umusore w’imyaka  27. (#Football Insider)

N’inako Chelsea  n’ayo iri gukurikirana bucece uko gahunda za Calvert-Lewin muri  Everton z’iri kugenda , gusa mbere n’ambere b’azabanza b’ite kugutwara Benjamin Sesko w’imyaka, 21wa  RB Leipzig mu gihugu cy’ubudage  ukomoka mu gihugu cya  Slovenia.(#Mail)

Amakipe atandatu by’ibuze yo muri Premier League – Chelsea, Aston Villa, Newcastle, Everton, Nottingham Forest ndetse na  Leicester City – asa nka tegetswe kugurisha abakinnyi muri iy’impeshyi ya 2024 kugirango ahangane n’ibibazo bya Profit and Sustainability Rules. (#Sky Sports)

Umwongereza ukinira ikipe ya  Bournemouth ibarizwa muri shampiyona ya bongereza premier league   Dominic Solanke, 27, afite amafaranga ya tuma arekurwa (release clause)  angana na  £65m mu masezerano ye muri iy’ikipe  mu gihe arikwifuzwa n’amakipe atandukanye yo kumugabane w\’Iburayi. (#Athletic, subscription required)

Manchester United yamaze gutanga agera kuri   60M euro mu ikipe ya  Lille  yo mu gihugu cy’Ubufaransa kuri myugariro wayo Leny Yoro, 18, gusa United ikomba ku mu rwanira na  Real Madrid yo mu gihugu cya Spain(#Marca, in Spanish)

Chelsea irifuza umusore w’ikipe ya   Crystal Palace ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa  w’imyaka -21 Michael Olise, 22, nyuma yo kwibikaho myugariro w’Umwongereza Tosin Adarabio , ariko igomba kumurwanira na  Manchester United aya makipe  asabwa gutanga by’ibuze £60m kuri uy’umukinnyi. (#Standard)

Mababa w’ikipe ya Chelsea  Raheem Sterling, 29,  ntago ashaka kujya muri Fenerbahce  iherutse kubona José Mourinho nk’umutoza mushya  nyuma y’uko Sterling yanavuzwe cyane muri Saudi Arbia  muri Saudi Pro League. (#Mail)

Uwahoze ari umutoza wa  Juventus Massimiliano Allegri yahawe amahirwe yo kujya gutoza muri Saudi Pro League gusa we ari fuza kugaruka gutoza muri shampiyona ya bongereza Premier League. (#Sky Sports Italy)

Borussia Dortmund irifuza gutwara umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi  w’imyaka 22- Ian Maatsen mu buryo bw’aburudnu nyuma yo kuza mu ikipe y’umwak wa UEFA Champions League 2023-24, gusa Chelsea ikeneye £35m kuri uy’umusore . (#ESPN)

Nyuma yo gutandukana n’umutaliyani Roberto De Zerbi  Brighton yatangiye ibiganiro n’uwahoze ari umutoza wayo Graham Potter, 49,  wanyuze no muri Chelsea akavayo adasoje amsezearano yari yasinye. (#Guardian)

Newcastle United  igeze kure ibiganiro n’umusore w’ikipe ya  Bournemouth  Lloyd Kelly w’imyaka 25  ugomba gusoza amasezerano ye muri iy’ikipe  tariki ya 30 kamena , 2024 , gusa  West Ham, Tottenham, Roma na  Atletico Madrid n’azo z’irifuza gutwara uy’u musore  ukomoka mu gihugu cy’Ubwongreza  (#Chronicle)

Sheffield United nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2023/2024 irifuza gutwa myugariro w’ikipe ya   Nottingham Forest ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Joe Worrall- 27 ugiye gusoza amasezerano ye muri kamena 2024  . (#Football Insider)

Umusore w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu ya bongereza  Conor Gallagher, 24, we arategura kuguma muri iy’ikipe ya Chelsea n’ubwo iy’ikipe ikomeje gahunda yo kumugurisha ndetse amakipe arimo   Aston Villa naTottenham Hotspur akomeje kumwirukaho. (#Guardian)

Mamababa w’umunya Brazil Raphinha azakomezanya n’umutoza mushya wa FC Barcelona Hansi Flick  nyuma y’uko hari amakipe menshi yomuri Saudi Arbia akomeje gutekereza uy’umusore  w’imyaka 27.(#Sky Sports Germany)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *