Paper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Europe]: Robertinho utoza Rayon arifuza Milton Kalisa wa Vipers, Layvin Kurzawa wakiniye PSG ashobora kuza gukina muri Africa!

Ikipe ya Mouloudia Club d’Alger [MC Alger], ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algerie yatangiye gukora imyitozo ikakaye isanzwe imenyerewe cyane mu ngando za gisirikare, mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya CAF Champions League iyi kipe ifitiye itike.(#MickyJr)

Umufaransa  Layvin Marc Kurzawa w’imyaka 31  wakiniye amakipe akomeye Iburayi nka Paris Saint-Germain, Monaco ndetse n’andi akomeye Iburayi utibagiwe n’ikipe y’Igihugu y’Abafaransa  ari gutekerezwaho  na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri nk’umukinnyi waza kubafasha nyuma y’uko asoje amasezerano akaba ntakipe afite kugeza ubu.(#KingFut)

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwabwiye ikipe ya Mukura ko umukino wayo na Rayon Sports utakinwa Ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kubera ko kuri uwo munsi byahuriranye n’umukino wa Super Cup uzahuza  ikipe ya APR FC  ndetse na Police  kuri Kigali Pele Stadium.(#Igihe)

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi wari usanzwe akinira police Fc yamaze kwerekeza muri ekipe ya Gorilla, n’inyuma yo gutandukana na Police FC bari bamaranye igihe kitari gito nyuma yo guca mu makipe nka Rayon Sports  na APR FC.(#DailyBox)

Myugariro Buregeya Prince uheruka gutandukana na APR FC, yerekeje mu Ikipe ya Al-Nasiriya izwi nka Sons of Sumer yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq asinya amasezerano y’umwaka umwe.(#Umuryango)

Idrissa wari wumvikanye na Kiyovu yasinyiye Muhazi, nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports ndetse akayikoramo imyitozo, Niyitegeka Idrissa wakiniraga Gasogi United, yasinyiye Muhazi United, iyi kipe ya Muhazi ntago ariwe wambere isinyishije dore ko iheruka gusinyisha  n’abandi bakinnyi .(#Umuseke)

Impinduka muri Shampiyona y’Igihugu y’Amagare igiye kuba. Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Shampiyona y’Igihugu izaba tariki ya 17 n’iya 18 Kanama 2024, ni nyuma y’uko yari iteganyijwe tariki ya 22 n’iya 23 Kamena ariko ikaza kwimurwa kubera ibindi bikorwa byari biteganyijwe icyo gihe.(#Umuryango)

Mbere y’uko atangira umwaka w’imikino 2024-25, Uwimana Emmanuel “Djihad” ukina hagati mu kipe ya Gorilla FC, yahize guhamagarwa mu kipe nkuru y’Igihugu, Amavubi nyuma yo guhamagarwa mu y’abato.(#Umuseke)

Rwanda Premier League  yatangaje ko  ibihembo by’umwaka w’imikino wa 2023-2024  byabahize abandi bizatangwa kuri uyu wa gatanu taliki ya 9 Kanama 2024 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), akaba ari umuhango kandi biteganyijwe ko uzaca imbona nk’ubone  kuri televiziyo Rwanda na KC2.(# Rwanda Premier League)

Ikipe ya Namungo yo muri Tanzania  yamaze kongerera amasezerano y’umwaka umwe  Umunyarwanda Meddie Kagere akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu  Amavubi iyi kipe yajemo muri   Mutarama nk’intizanyo ya Singida Fountain Gate na yo ibarizwa muri iki gihugu.(#Namungo)

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’, yasabye ikipe atoza ko yamugurira umukinnyi w’Umugande Milton Kalisa usanzwe akinira ikipe ya Vipers yahoze atoza  n’inyuma  yo kuzana abarimo Umunya- Sénégal, Youssou Diagne ndetse na Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram.(#Igihe)

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *