Paper Talk[Europe]: Real Madrid igiye gutwara Trent Alexander-Arnold, amakipe ashaka Nico Williams akomeje kuba menshi nyuma ya Barcelona
Real Madrid iracyatekereza gusinyisha umusore w’Imyaka 25 Trent Alexander-Arnold w’Ikipe ya Liverpool dore ko asigaje umwaka umwe wa masezerano kuyo afite mu ikipe ya Liverpool gusa nayo ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango bamwongerere amasezerano. (Talksport)
Manchester United nubwo yazatandukana na Erik ten Hag asoje amasezerano nago yazana Gareth Southgate imbere ya Thomas Tuchel wahoze atoza Chelsea nyuma y’uko kandi Gareth Southgate atandukanye n’ikipe y’Igihugu ya Bongereza. (Mail)
Aston Villa irifuza byibuze asaga £60m niba ikipe ya Al-Ittihad yo muri Saudi Arabia yIfuza gutwa Umufaransa wayo Moussa Diaby w’imyaka 25 ubwo byakunda akazakina muri Saudi Pro League mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024-2025. (Talksport)
Manchester United iri mu biganiro n’abahagarariye umufaransa Leny Yoro myugariro w’Imyaka 18 usanzwe ukinira ikipe ya Lille ndetse akaba asigaje umwaka umwe gusa mu masezerano ye kandi akifuzwa bikomeye cyane n’ikipe ya Real Madrid . (Guardian)
Ikipe ya Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa yamaze kumvikana ibyibanze birimo na na amafaranga n’ikipe ya Manchester United ku musore wayo w’Imyaka 22 Mason Greenwood amafaranga yumvikanweho angana £26.7m . (The Athletic – subscription required)
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Romelu Lukaku w’imyaka 31, yamaze kubwira ikipe ya Napoli ko yiteguye gusohoka mu ikipe ya Chelsea ubundi akayizamo mu gihe icyari cyo cyose Umunya-Nigeria Victor Osimhen w’imyaka 25, yasohoka muri iy’ikipe muri iy’impeshyi . (Fabrizio Romano)
Aston Villa y’umutoza Unai Emery yiteguye guhangana ntaguhagarara n’amakipe arimo Chelsea ndetse na Barcelona ku umusore w’ikipe ya Athletic Bilbao Nico Williams, 22, umwe mubagize ukwitwaraneza mu gikombe cy’Uburayi “Euro 2024”. (Teamtalk)
Chelsea yamaze kumvikana n’ikipe ya Boca Juniors kubagurisha umusore wayo w’imyaka 19 y’amavuko Aaron Anselmino myugariro w’umunya Argentine aho Chelsea igomba kwishyura agera kuri miliyoni £17 ukongeraho amafaranga y’inyongera azajyana n’uburyo umukinnyi azitwara . (Football Insider)
Al-Nassr yamaze kuva muri gahunda yo gutwara umuzamu w’ikipe ya Manchester City Ederson Santana de Moraes, 30, nyuma yo gutanga agera kuri miliyoni 30 euros mu ikipe ya Manchester City ariko bakayanga n’inacyo cyatumye ikipe ya Al-Nassr yomuri Saudi Pro-League muri Saudi Arabia itangira gutekereza gutwa Bento nawe ukomoka mu gihugu cya Brazil akaba afite imyaka 25 usanzwe ukinira ikipe ya Athletico Paranaense. (Fabrizio Romano)
Arsenal irateganya ko Fulham ishobora kongera kongera amafaranga yatanze kuri Emile Smith Rowe w’imyaka 23 ukina hagati mu kibuga nyuma y’uko amafaranga Fulham yambere yari yaratanze muri Arsenal yanzwe gusa n’ikipe ya Crystal Palace irifuza Emile Smith Rowe . (Evening Standard)
Cole Palmer nyuma yobkwitwaraneza mu gikombe cy’Uburayi yatangiye gushishikariza cyane umukinnyi bakinana mu Bongereza Ollie Watkins w’imyaka 28, kuba yakwerekeza muri Chelsea uyu musore w’imyaka 28 wa Aston Villa akaba na rutahizamu mwiza wagize umwaka mwiza w’imikino ushize . (Football Insider)
Leicester City yamaze gutanga agera kuri £21m ndetse na £4m yinyongera kumunya Argentine ukina mu kibuga hagati yataka Matias Soule, 21, ariko ikipe ya Juventus irabona adahagije ngo byibuze barasha agera kuri £25m. (Gazzetta dello Sport – in Italian)