Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Real Madrid igiye gutwara Trent Alexander-Arnold, amakipe  ashaka Nico Williams akomeje kuba menshi nyuma ya Barcelona

Real Madrid  iracyatekereza  gusinyisha umusore w’Imyaka 25 Trent Alexander-Arnold w’Ikipe ya Liverpool dore ko asigaje umwaka umwe wa masezerano kuyo afite mu ikipe ya Liverpool   gusa nayo ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango bamwongerere  amasezerano. (Talksport)

Manchester United  nubwo yazatandukana na Erik ten Hag  asoje amasezerano nago yazana  Gareth Southgate  imbere ya Thomas Tuchel  wahoze atoza Chelsea nyuma y’uko kandi Gareth Southgate  atandukanye n’ikipe y’Igihugu ya Bongereza. (Mail)

Aston Villa irifuza byibuze asaga  £60m niba ikipe ya  Al-Ittihad yo muri Saudi Arabia yIfuza  gutwa Umufaransa wayo Moussa Diaby w’imyaka 25 ubwo byakunda  akazakina muri Saudi Pro League mu mwaka utaha w’Imikino wa 2024-2025. (Talksport)

Manchester United iri mu biganiro n’abahagarariye umufaransa   Leny Yoro  myugariro w’Imyaka 18  usanzwe ukinira ikipe ya  Lille  ndetse akaba asigaje umwaka umwe gusa mu masezerano ye  kandi akifuzwa bikomeye cyane n’ikipe ya Real Madrid  . (Guardian)

Ikipe ya Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa yamaze kumvikana ibyibanze  birimo na na amafaranga n’ikipe ya Manchester United  ku musore wayo w’Imyaka 22 Mason Greenwood  amafaranga yumvikanweho angana £26.7m . (The Athletic – subscription required)

Rutahizamu  ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi  Romelu Lukaku w’imyaka 31,  yamaze kubwira ikipe ya Napoli  ko yiteguye gusohoka mu ikipe ya Chelsea ubundi akayizamo mu gihe icyari cyo cyose Umunya-Nigeria  Victor Osimhen w’imyaka 25, yasohoka  muri iy’ikipe muri iy’impeshyi  . (Fabrizio Romano)

Aston Villa  y’umutoza Unai Emery  yiteguye  guhangana  ntaguhagarara n’amakipe arimo  Chelsea ndetse na Barcelona ku umusore w’ikipe ya  Athletic Bilbao  Nico Williams, 22, umwe  mubagize  ukwitwaraneza mu gikombe cy’Uburayi “Euro 2024”. (Teamtalk)

Chelsea  yamaze kumvikana n’ikipe ya Boca Juniors  kubagurisha umusore wayo w’imyaka 19 y’amavuko  Aaron Anselmino myugariro w’umunya Argentine  aho Chelsea igomba kwishyura agera kuri miliyoni £17 ukongeraho amafaranga y’inyongera azajyana n’uburyo  umukinnyi azitwara  . (Football Insider)

Al-Nassr  yamaze kuva muri gahunda  yo gutwara umuzamu w’ikipe ya  Manchester City  Ederson Santana de Moraes, 30, nyuma yo gutanga agera kuri  miliyoni 30 euros mu ikipe ya Manchester City ariko bakayanga n’inacyo cyatumye ikipe ya  Al-Nassr  yomuri Saudi Pro-League muri Saudi Arabia itangira gutekereza gutwa  Bento nawe ukomoka mu gihugu cya Brazil akaba afite imyaka 25 usanzwe ukinira ikipe ya   Athletico Paranaense. (Fabrizio Romano)

Arsenal  irateganya ko  Fulham ishobora kongera kongera amafaranga yatanze  kuri Emile Smith Rowe  w’imyaka 23 ukina hagati mu kibuga nyuma y’uko amafaranga Fulham  yambere yari yaratanze muri Arsenal yanzwe gusa n’ikipe ya  Crystal Palace irifuza Emile Smith Rowe  . (Evening Standard)

Cole Palmer nyuma yobkwitwaraneza mu gikombe cy’Uburayi yatangiye gushishikariza cyane umukinnyi bakinana mu Bongereza  Ollie Watkins w’imyaka 28, kuba yakwerekeza muri Chelsea  uyu musore w’imyaka 28 wa  Aston Villa  akaba na rutahizamu mwiza wagize umwaka mwiza w’imikino ushize  . (Football Insider)

Leicester City  yamaze gutanga agera kuri  £21m ndetse  na  £4m yinyongera kumunya Argentine ukina mu kibuga hagati yataka  Matias Soule, 21,  ariko ikipe ya Juventus  irabona  adahagije ngo byibuze barasha agera kuri £25m. (Gazzetta dello Sport – in Italian)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *