Paper Talk[Europe]: Manchester United yafashe umwanzuro kuri Christian Eriksen, abakinnyi benshi basigaye barerekeza muri Turkey
Fenerbahce, Besiktas ndetse n’Ikipe ya Eyupspor zose z’Irifuza gusinyisha umusore w’Ikipe ya Newcastle United Kieran Trippier, 33, nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza muri Saudi Pro League mu ikipe ya Al-Ittihad byanze ndetse n’Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri Saudi Arabia ryamaze gufungwa . (Sky Sports)
West Ham United iri kwifuza Umunya- Cameroon Joel Matip, 33, kugirango ikomeze ubwugarizi bwa yo ndetse gahunda ye n’Iyanga bazatwara Umunya-Republic ya Ireland John Egan, 31, ababakinnyi bose bakaba ntamasezerano bafite mu ikipe iyari yo yos. (Sky Sports)
Newcastle United izagerageza gutwara umusore w’Ikipe ya Nottingham Forest akaba Umunya -Sweden Anthony Elanga bakamutwa mu isoko ry’Igura n’Igurisha rizakurikira . (Football Insider)
Ajax yamaze kumvikana mu buryo bw’Amagambo na Kamaldeen Sulemana w’Ikipe ya Southampton akaba afite imyaka 22 kugirango aze kubafasha muri uyu mwaka w’Imikino wa 2024-2025 . (Fabrizio Romano)
Liverpool ndetse na Arsenal zose z’Iri mu biganiro byo gusinyisha Umunya-Brazil w’Imyaka 18 Vitor Reis akaba akina nk’amyugariro. (Caughtoffside)
Byahishuwe ko Everton yahawe amahirwe yo gusinyisha abakinnyi babiri b’Ikipe ya Chelsea harimo Umufaransa Axel Disasi, 26, ndetse n’umunya- Ivory Coast David Datro Fofana, 21, gusa Chelsea yari ifite umugambi wo gutwara rutahizamu Dominic Calvert-Lewin, 27 w’Iyi kipe y’Umutoza Sean Dyche. (Givemesport)
Umukinnyi ukiri muto wa Manchester City Joel Ndala akaba Umwongereza w’Imyaka 18 , biteganyijwe ko agomba gukora vuha isuzuma ry’ubuzima(medical test) ubundi akinjira mu ikipe ya PSV Eindhoven yo mu gihugu cy’Ubuhorandi gusa n’Imuburyo bw’Intizanyo harimo amahitamo yo kumugura byaburundu ( obligation to buy). (Athletic – subscription required)
Umunya-Romania akaba rutahizamu Ianis Hagi, 25, biteganyijwe ko atazemera amahirwe yahawe yo gusohoka mu ikipe ye ya Rangers yo mu gihu cya Scotland . (Football Insider)
Umunya-Scotland ukina hagati mu kibuga Stuart Armstrong, 32, watandukanye n’Ikipe ya Southampton ku mpera z’uyu mwaka w’Imikino agiye kwinjira mu ikipe ya Vancouver Whitecaps yo mu gihugu cya Canada . (Daily Hive)
Umunya- Denmark Christian Eriksen amahirwe menshi ntago azagusohoka mu ikipe ya Manchester United muri uku kwezi dore ko byavugwa ko ashobora gusohoka muri iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag. (Football Insider)