Paper Talk[Europe]: Manchester United umugambi wo kugurisha Scott McTominay urakomeje,Liverpool yahize kugura umukinnyi wo hagati mu kibuga
Brighton yamaze kumvikana n’ikipe ya Borussia Dortmund asaga £5.9m bizatuma Umudage ukina hagati mu kibuga Pascal Gross, 33, yerekeza muri iy’ikipe yo mu gihugu cy’Ubudage ya Borussia Dortmund. (Guardian)
Chelsea ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Napoli kuri Romelu Lukaku w’imyaka 31 ugomba no kugenda muri gahunda ya Victor Osimhen w’imyaka 25 we akerekeza mu ikipe ya Chelsea mu buryo bw’intizanyo y’igihe kirekire harimo amahitamo yo kumutwara mu buryo bw’aburundu . (Athletic – subscription required)
Romelu Lukaku we yamaze kumvikana n’ikipe ya Napoli ndetse anemera kugabanya umushahara yahembwaga akazasinya amasezerano y’imyaka itatu . (Ben Jacobs)
Ikipe ya Chelsea ndetse na Aston Villa yamaze gutanga ubusabe mu ikipe ya Hoffenheim kugirango zibikeho rutahimu Maximilian Beier w’imyaka 21 ukomoka mu gihugu cy’Ubudage. (Sky Germany)
Monza ikipe yo mu gihugu cy’Ubutaliyani irifuza gutwa umuzamu ukomoka mu gihugu cya Costa Rica Keylor Navas, 37, wanyuza mu makipe nka Nottingham Forest, Paris Saint-Germain ndetse na Real Madrid gusa ibiganiro biri kujyenda biguruntege . (Fabrizio Romano)
Chelsea yamaze kumvikana n’ikipe ya Genk kubagurisha Mike Penders umwana ufite impano idasanzwe akaba afite imyaka 18 aho ashobora kugendera kugiciro cya £16.7m ni murwego rwo kongera umubare wa bazamu no kongera ihangana muri ikigice cya Chelsea . (HLN – in Dutch)
West Ham United igiye kuva mu isiganwa ryo gusinyisha Umuhorandi wa Leeds United Crysencio Summerville uyu mababa w’imyaka 22. (Talksport)
Umusore w’ikipe ya Manchester United ukomoka mu gihugu cya Tunisia Hannibal Mejbri, 21, agiye kwerekeza mu ikipe ya Rangers, gusa iy’ikipe yo mu gihugu cya Scotland irifuza kumutwara mu buryo bw’intizanyo gusa United irifuza ko uyu mababa wayo yagenda mu buryo bw’aburundu muri iy’ikipe . (Teamtalk)
Aston Villa y’umutoza Unai Emery irifuza gutwa umusore w’ikipe ya Crystal Palace w’imyaka 27 Jean-Philippe Mateta Umufaransa akaba na rutahizamu wagize umwaka mwiza w’imikino. (Express)
Everton iratekereza gutwara tutahizamu wa Roma Tammy Abraham Umwongereza w’imyaka 26 kugirango aze gufasha iy’ikipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025 . (Sportitalia)
Manchester United ikomeje gukora cyane kugirango irangizanye na Adrien Rabiot w’imyaka 29 uyu Mufaransa wasoje amasezerano ye tariki 30 Kamena 2024 mu ikipe ya Juventus ubu akaba ntakipe afite . (Caughtoffside)
Abakinnyi babiri bikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 21 y’Abongereza Rhys Williams, 23, ndetse na Billy Koumetio w’imyaka 21 bose bagiye gusohoka mu ikipe ya Liverpool y’umutoza Arne Slot . (Athletic)
Liverpool irashaka kugura umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira mbere y’uko isoko ry’igura ni gurisha rifunga imiryango . (Football Insider)
Manchester United irategura gusimbuza Scott McTominay, 27, Umunya-Scotland biteganyijwe ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Fulham dore ko iy’ikipe biteganyijwe ko igomba gutanga ubusabe bushya kuri uyu musore ukina hagati mu kibuga . (Football Insider)
Sporting Lisbon igomba kwishyura byibuze angana 10% kugera kuri 15% ku ikipe ya Coventry City mu gihe icyari cyo cyose izagurisha Viktor Gyokeres rutahizamu wayo w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Sweden waje muri iy’ikipe avuye mu ikipe ya Coventry City urikwifuzwa na Arsenal mu buryo bukomeye. (Mirror)