Paper Talk[Europe]: Manchester United igihe igomba kongerera amasezerano Ten Hag, icyo Arsenal itekereza kukuzana Pedro Neto!
Manchester United irategura kwemera gutanga agera kuri 40m euro (£33.9m) ku musore w’ikipe ya Bologna Joshua Zirkzee, 23, ukomoka mu gihugu cya Netherlands ndetse n’a myugariro w’ikipe ya Lille w’imyaka 18-Leny Yoro ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. (Sky Sports)
Manchester United iratekereza kwemera gusinyisha Joshua Zirkzee igahita igurisha rutahizamu w’imyaka 22 umwongereza Mason Greenwood. (I Sport)
Everton iratekereza ko Manchester United izisubiraho igatanga andi mafaranga y’isumbuye kumusore wayo w’Umwongereza w’imyaka 21 Jarrad Branthwaite akaba n’amyugariro wa gize umwaka mw’iza w’imikino . (Liverpool Echo)
Ikipe Everton y’Umutoza Sean Dyche irenda kumvikana n’umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Senegal Iliman Ndiaye usanzwe ukinira ikipe ya Marseille yo mu gihugu cy’Ubufaransa. (Footmercato – in French)
Manchester United irategura guha amasezerano mashya umutoza wayo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi Erik ten Hag mbere y’uko batangira imyiteguro(pre-season) y’Umwaka utaha w’imikino United izakorera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha. (ESPN)
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Ruud van Nistelrooy, 47, ibiganiro bigeze aheza kugirango abeyagaruka muri United aze gufatanya na Ten Hag nyuma yo gutoza amakipe atandukanye mu gihugu cy’ubuhorandi. (Talksport)
Umunya Spain José Luis Mato Sanmartín “Joselu” w’imyaka 34, birasa nk’ibyarangiye gusohoka mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwakira ubusabe buvuye mu gihugu cya Qatari mu ikipe ya Al Gharafa. (Athletic – subscription required)
Chelsea yafunguye ibiganiro n’ikipe ya Barcelona kumusore w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Esipanye Marc Guiu utajya ubona umwanya wogukina muri iy’ikipe. (ESPN)
Gusa ikipe ya The Blues bira sankaho irusha amahirwa cyane Bayern Munich kukuba yatwara uy’umusore ukiri muto cyane imyaka 18 gusa . (Fabrizio Romano)
Umunya Esipanye akaba umuzamu w’ikipe ya Liverpool Adrián San Miguel del Castillo “ Adrian” w’imyaka 37, ari kumwisho wo kwerekeza iwabo muri Esipanye mu ikipe ya Real Betis nyuma yokwanga ubusabe bw’ikipe ya Liverpool bwo kongera amasezerano muri iyikipe y’umutoza Arne Slot . (Football Insider)
Borussia Dortmund iri kwifuza cyane umusore w’ikipe ya Leeds United w’imyaka 18 yamavuko Archie Gray akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza akaba akina hagati mu kibuga . (Bild – in German)
Arsenal irigutegura kubanza kureba no gusuzuma ubuzima bwa Pedro Neto, 24, w’ikipe ya Wolverhampton Wanderers akaba akomoka mu gihugu cya Portugal mbere y’uko izafata icyemezo icyari cyocyose kuri uy’Umusore kuba bamutwara cyangwa kuba batamutwara . (Football Transfers)
Tottenham Hotspur yamaze gutangira ibiganiro n’abahagarariye Jonathan David umunya Canada w’ikipe ya Lille w’imyaka 24- akaba n’arutahizamu ukomeye unifuzwa n’ikipe Chelsea. (Football Insider)
Umunya Ghana Mohammed Kudus, 23, bikomeje gusakuzwa cyane ko ashobora gusohoka mu ikipe ya West Ham United gusa kugeza ubu iy’ikipe ntabusabe irakira kuri uy’Umusore ukina hagati mu kibuga yataka (Attacking midfielder). (Sky Germany)
Napoli by’ibuze izaha agaciro amafaranga anagana na 100m euros (£85m) ku musore wabo w’imyaka 25- ukomoka mu gihugu cya Nigeria Victor Osimhen ndetse irategura kuzahita isinyisha umusore w’ikipe ya Chelsea w’imyaka 31 Romelu ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi nk’umusimbura wa Osimhen (Calciomercato – in Italian)
Aston Villa yamaze kwinjira mu rugamba n’ikipe ya Chelsea mu gusinyisha umusore w’ikipe Hoffenheim w’imyaka 21- ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Maximilian Beier. (Sky Sport Germany)