Paper Talk[Europe]: Manchester City iri kurwana no kugumana Rodri utekerezwa na Real Madrid, Liverpool igiye kubona umuzamu mushya
![](https://daily--box.com/wp-content/uploads/2024/08/GettyImages-2147022958-1140x760-1-1024x683.webp)
Kuri uyu w’agatandatu Joe Gomez yavuye mu bakinnyi ba Liverpool nyuma y’uko hari amakuru ari kumwerekeza mu makipe atandukanye arimo Newcastle, Aston Villa, Fulham ndetse na Chelsea . (Times – subscription required)
Liverpool ntago iri gutekereza kugurisha Joe Gomez nk’ibintu byibanze dore ko umutoza wayo mushya Arne Slot atekereza ko na we yahatanira umwanya wo gukina muri iyi kipe . (Liverpool Echo)
Umutoza w’ikipe ya Fenerbahce Jose Mourinho ari gutekereza gutwa Giovani lo Celso Umunya-Argentine wa Tottenham Hotspur w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga . (Express)
Aston Villa, Roma ndetse na Real Betis nazo ziri gutekereza gutwara Giovani lo Celso wamaze kumenyeshwa ko atari muri gahunda z’umutoza Ange Postecoglou , bikaba bitaganyijwe ko azagurishwa asaga £13m. (Fichajes – in Spanish)
Umudage ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Barcelona Ilkay Gundogan, 33, yabyiye iyi kipe ye ko ashaka kuyisohokamo nyuma yumwaka umwe gusa ayigezemo ku buntu avuye mu ikipe ya Manchester City . (Sport – in Spanish)
Wolves iri mu rugamba na Fenerbahce, Sevilla ndetse na Marseille mu gutwara mababa w’ikipe ya Barcelona Ansu Fati, 21, mu buryo bw’intizanyo . (Sport – in Spanish)
Rutahizamu w’umwongereza Dominic Calvert-Lewin, 27, haracyari amahirwe y’uko agomba gusohoka mu ikipe ya Everton mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango , dore ko umutoza w’iyi kipe Sean Dyche nawe akomeje gutekereza kuzana undi mababa nundi mu kinnyi ukina hagati mu kibuga . (Football Insider)
Manchester City irigutegura kongerera amasezerano Umunya-Esipanye Rodri w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga ku buryo umusharahawe wagera ku £375,000, buri cyumweru ni mu rwego rwo kumureshya ku girango ikipe ya Real Madrid itazamutwara . (Sunday Mirror)
Umunya-Georgia Giorgi Mamardashvili, 23, agiye kwerekeza mu ikipe ya Liverpool dore ko Valencia yiteguye ku murekura akagenda igihe bazaba bamaze kubona umusimbura we. (Football Espana)
Crystal Palace ikomeje gukomeza imbere cyane mu rwego rwo gusinyisha Umufaransa Maxence Lacroix, 24, akaba myugariro ukina mu ikipe wa Wolfsburg mu Budage. (Fabrizio Romano)
Umunya-Poland Jakub Kiwior agomba gusohoka mu ikipe ya Arsenal mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga nubwo ntakipe ifatika ihari iri gushaka uyu musore w’imyaka 24 . (Fabrizio Romano)
Chelsea iratekereza gutwara Umutaliyani Federico Chiesa, 26, wa Juventus ndetse muri iyi gahunda barategura gutangamo Raheem Sterling, 29, gusa Chelsea ishobora kubangamirwa n’umushahara uri hejuru wa Federico Chiesa . (Gianluca Di Marzio)