Paper Talk[Europe]: Manchester city irasha guha ibyamirenge Pep Guardiola, Jack Grealish yarakariye cyane city, Mason Greenwood bite bye muri United
Manchester United yatangiye ibiganiro indani kugirango batware umusore w’ikipe ya Bayern Munich w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi Matthijs de Ligt, uy’u myugariro ufite agaciro ka 50m euros (£42.3m). (Sky Sport Germany via TZ)
Manchester United ntagahunda ifite yogutanga amafaranga ikipe ya Everton y’ifuza angana £70m kumusore wayo ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jarrad Branthwaite, 21, mu gihe Manchester Unitedamafaranga yambere yatanze angana £43m yanzwe n’ikipe ya Everton. (Mirror)
Arsenal irifuza gutwara umusore w’imyaka 27 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza ukinira ikipe FC Barcelona akaba akina hagati mu kibuga Keira Walsh, n’imurwego rwo gukomeza kw’iyubaka mu buryo bufatika. (Athletic – subscription required)
Valencia yamaze gutanga agera kuri £25m kumusore w’imyaka 22 w’ikipe ya Manchester United Mason Greenwood, ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza gusa n’anone arifuzwa cyane n’andi makipe atandukanye arimo Juventus gusa n’anone Getafe irifuza kumugumana. (Mirror)
Mababa w’ikipe ya Crystal Palace Michael Olise yamaze kumvikana mu buryo bw’amagambo n’ikipe ya Chelsea, nyuma y’uko hari amakipe menshi akomeje kumwifuza arimo na Manchester United uy’u musore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa w’imyaka 22 . (Teamtalk)
Crystal Palace yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Arsenal kumusore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza w’imyaka 24 Reiss Nelson, gusa n’anone arifuzwa cyane na Fulham ndetse na West Ham United nyuma yokubura umwanya uhagije wo gukina. (CaughtOffside)
Manchester City bari gutegura kongerera umushahara umutoza wabo umunya Espanye Pep Guardiola ikamukura kuri £20m kumwaka yahembwaga kugirango barebeko bagumana, mu gihe Pep Guardiola amasezerano ye muri iy’ikipe azarangirana n’umwaka utaha w’imikino. (Mirror)
Mababa ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jack Grealish w’imyaka 28 ukinira ikipe ya Manchester City ari gupanga gusohoka muri iy’ikipe gusa bishobora kuza mugora cyane gusohoka muri iy’i mu mpeshyi ya 2024 kuberako amasezerano afite azarangirana na 2027. (Football Insider)
AC Milan yo hereje abashinzwe kuyishakira abakinnyi mu gikombe cy’Iburayi kugirango bakurikirane umusore ukomoka mu gihugu cya Albania Armando Broja, 22, umusore w’ikipe ya Chelsea gusa bari baratije mu mwaka w’imikino wa 2023/2024. (Sky Sports Italy)
Lille yanze amafaranga angana na £42.3m yatanzwe n’amakipe yo muri shampiyona ya bongereza Premier League kumusore wayo w’imyaka 18 Leny Yoro ukina mu mutima waba Myugariro( centre-back) w’ifuzwa cyane na Liverpool ndetse na Manchester United gusa we y’ivugiye ko y’ifuza kwerekeza muri Real Madrid. (Express)
Myugariro wa Manchester United Victor Lindelof, 29, arifuzwa cyane n’ikipe ya Fenerbahce y’umutoza Jose Mourinho nyuma yokubona n’awe muri Manchester United igihe Jose Mourinho ya y’itozaga . (Fotomac)
Liverpool irifuza gutwara umusore w’imyaka 27 w’ikipe ya Stuttgart yo mu gihugu cy’Ubudage Waldemar Anton akaba akomoka mu gihugu cy’Ubudage akaba ari no mu gikombe cy’uburayi, akaba afite amafaranga amwe merera gusohoka (release clause ) angana na 22.5m euros (£19m). (Sport Bild – in German)
Juventus  yatangiye gahunda yogutwara Jadon Sancho uy’umusore wari waratijwe muri  Borussia Dortmund na Manchester United uy’u musore w’imyaka  24 gusa na Dortmund irifuza n’ayo kuba yamugumana . (Football Insider)