Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Manchester City ifite ubwoba bwo kubura  Julian Alvarez, Liverpool igiye kuzana  myugariro witwaye neza mu igikombe  cy’uburayi!

Marc Guehi  nyuma yo gusoza igikombe cy’Uburayi  ari kwifuzwa n’ikipe ya  Liverpool  ndetse biravugwa ko ibiganiro byamaze kuba bitangira  kugirango uyu musore w’Imyaka  24 wa  Crystal Palace  ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Bongereza yerekeze muri Liverpool. (Fabrizio Romano via GiveMeSport)

Umwongereza  ukina hagati mu kibuga   Adam Wharton w’imyaka 20,  biteganyijwe ko azanga amahirwe yo kwerekeza  muri imwe mu makipe  menshi amwifuza arimo   Manchester City, Bayern Munich ndetse  na  Real Madrid biteganyijwe ko azaguma muri   Crystal Palace. (Sun)

Arsenal yamaze kugera  kumasezerano ya nyuma n’umuzamu mushya  w’Imyaka  18 Tommy Setford  bamukuye muri Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza  . (Athletic – subscription)

Wolves iyoboye irushanwa ryo gusinyisha  umusore w’Ikipe ya   Sheffield United Anel Ahmedhodzic  w’imyaka 25  kugiciro cya  £20m  kugirango bamusimbuze  Umwongereza  Max Kilman  ugomba gukinira West Ham United umwaka utaha w’imikino. (Sun)

Arsenal ifite amahirwe menshi  yo kuba  ariyo  izatwara umusore w’Ikipe  ya Real Sociedad   Mikel Merino, 28, Umuya-Esipanye  ukina hagati mukibuga wanitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi n’imugihe n’ikipe  ya  Aston Villa ikomeje kumwifuza cyane  . (Mundo Deportivo via Goal)

Manchester City  biteganyijwe ko igiye gutangira ibiganiro  na Julian Alvarez w’imyaka 24,   Umunya –Argentina  uri kwifuzwa cyane na Paris St-Germain gusa ntakindi  Manchester City irigutekereza  usibye  kongerera amasezerano uyu musore . (Fabrizio Romano)

Manchester City  yiteguye  gutwara  Umunya-Esipanye  w’Ikipe ya  RB Leipzig  Dani Olmo w’imyaka 26, wagize igikombe cy’Uburayi cyiza  ndetse yiteguye gutanga  agera kuri  £50m yifuzwa na  RB Leipzig . (Gianluca di Marzio)

Manchester United  igiye gusinyisha  Umunya- Norway Elisabeth Terland w’Imyaka 23  w’Ikipe Brighton & Hove Albion . (Guardian)

Myugariro  w’umunya-Poland  Jakub Kiwior, 24,  azemererwa  n’ikipe ya Arsenal   kuba yakwigendera muri iy’impeshyi  ndetse amakipe atandukanye  yo mu gihugu cy’Ubutaliyani akomeje kumutekereza, umwe mu bagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-2024. (Football Insider)

Liverpool yamaze kugira  umukinnyi w’ibanze  wokugura umusore w’Ikipe  ya  Sporting Lisbon Goncalo Inacio, 22,  Umunya-Portugal akaba na myugariro  wagize umwaka mwiza w’imikino. (CaughtOffside)

Juventus  ikomeje gukurikirana cyane umusore w’Ikipe ya  Atalanta  w’Imyaka  26- Teun Koopmeiners  gusa ikipe ya Liverpool y’umutoza  Arne Slot  n’ayo ikomeje kumwirukaho cyane  . (Rudy Galetti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *