Paper Talk[Europe]: Manchester City ifite ubwoba bwo kubura Julian Alvarez, Liverpool igiye kuzana myugariro witwaye neza mu igikombe cy’uburayi!
Marc Guehi nyuma yo gusoza igikombe cy’Uburayi ari kwifuzwa n’ikipe ya Liverpool ndetse biravugwa ko ibiganiro byamaze kuba bitangira kugirango uyu musore w’Imyaka 24 wa Crystal Palace ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Bongereza yerekeze muri Liverpool. (Fabrizio Romano via GiveMeSport)
Umwongereza ukina hagati mu kibuga Adam Wharton w’imyaka 20, biteganyijwe ko azanga amahirwe yo kwerekeza muri imwe mu makipe menshi amwifuza arimo Manchester City, Bayern Munich ndetse na Real Madrid biteganyijwe ko azaguma muri Crystal Palace. (Sun)
Arsenal yamaze kugera kumasezerano ya nyuma n’umuzamu mushya w’Imyaka 18 Tommy Setford bamukuye muri Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Athletic – subscription)
Wolves iyoboye irushanwa ryo gusinyisha umusore w’Ikipe ya Sheffield United Anel Ahmedhodzic w’imyaka 25 kugiciro cya £20m kugirango bamusimbuze Umwongereza Max Kilman ugomba gukinira West Ham United umwaka utaha w’imikino. (Sun)
Arsenal ifite amahirwe menshi yo kuba ariyo izatwara umusore w’Ikipe ya Real Sociedad Mikel Merino, 28, Umuya-Esipanye ukina hagati mukibuga wanitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi n’imugihe n’ikipe ya Aston Villa ikomeje kumwifuza cyane . (Mundo Deportivo via Goal)
Manchester City biteganyijwe ko igiye gutangira ibiganiro na Julian Alvarez w’imyaka 24, Umunya –Argentina uri kwifuzwa cyane na Paris St-Germain gusa ntakindi Manchester City irigutekereza usibye kongerera amasezerano uyu musore . (Fabrizio Romano)
Manchester City yiteguye gutwara Umunya-Esipanye w’Ikipe ya RB Leipzig Dani Olmo w’imyaka 26, wagize igikombe cy’Uburayi cyiza ndetse yiteguye gutanga agera kuri £50m yifuzwa na RB Leipzig . (Gianluca di Marzio)
Manchester United igiye gusinyisha Umunya- Norway Elisabeth Terland w’Imyaka 23 w’Ikipe Brighton & Hove Albion . (Guardian)
Myugariro w’umunya-Poland Jakub Kiwior, 24, azemererwa n’ikipe ya Arsenal kuba yakwigendera muri iy’impeshyi ndetse amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’Ubutaliyani akomeje kumutekereza, umwe mu bagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-2024. (Football Insider)
Liverpool yamaze kugira umukinnyi w’ibanze wokugura umusore w’Ikipe ya Sporting Lisbon Goncalo Inacio, 22, Umunya-Portugal akaba na myugariro wagize umwaka mwiza w’imikino. (CaughtOffside)
Juventus ikomeje gukurikirana cyane umusore w’Ikipe ya Atalanta w’Imyaka 26- Teun Koopmeiners gusa ikipe ya Liverpool y’umutoza Arne Slot n’ayo ikomeje kumwirukaho cyane . (Rudy Galetti)