Paper Talk[Europe]: Liverpool yiyemeje kujya ku isoko ry’aba myugariro, Manchester City ntiraremura isoko!
Chelsea irasha gukoresha Raheem Sterling kugirango ibone Jadon Sancho, 24, Umwongere w’ikipe ya Manchester United n’inyuma y’uko Sterling yamaze no kwamburwa nimero yambaraga muri iyi kipe . (Telegraph – subscription required)
Chelsea yamaze gusubukura ibiganiro n’ikipe ya Napoli mu rwego rwo gusinyisha Umunya- Nigeria Victor Osimhen, 25, nyuma y’uko Lukaku yamaze kwerekeza mu ikipe ya Napoli . (Sky Sports)
Kugurisha Umunya-Scotland Scott McTominay, 27, umusore ukina hagati mu kibuga wa Manchester United nibyo bizatanga ikizere ko Umunya-Uruguay Manuel Ugarte w’imyaka 23 ashobora gusinyira United agasohoka mu ikipe Paris St-Germain , umusore ushakwamo asaga £51m. (ESPN)
Crystal Palace Ikomeje kwiruka kuri Eddie Nketiah Umwongereza w’imyaka 25 wa Arsenal y’umutoza Mikel Arteta, nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Nottingham Forest ipfuye . (Athletic – subscription required)
Nottingham Forest yamaze gutanga ubusabe k’unshuro ya gatatu mu ikipe ya Feyenoord yo mu gihugu cy’Ubuhorandi kugirango ibagurishe rutahizamu Santiago Gimenez, 23, ubwo busabe bukaba bufite agaciro ka £29.7m. Santiago Gimenez aramutse agendeye ayamafaranga yaba ariwe mu kinnyi iyi kipe yaba igurishishe uhenze . (Fabrizio Romano)
Napoli ifite ikizere cyuzuye cyo gusinyisha Umunya-Scotland ukina hagati mu kibuga Billy Gilmour ukinira Brighton mu gihugu cy’Ubwongereza akaba afite imyaka 23, ndetse biteganyijwe ko uyu musore muri iki cyumweru agomba gukora isuzuma ry’ubuzima (medical test) . (Fabrizio Romano)
Umusore w’ikipe ya Celtic akaba Umunya-Denmark Matt O’Riley, 23, agiye kwerekeza mu ikipe ya Brighton mu gihugu cy’Ubwongereza , gusa agomba kubanza gukora isuzuma ry’ubuzima (medical test) n’aramuka agurishishe azaba ariwe mukinnyi w’ikipe ya Celtic uzaba ugurishishwe amafaranga menshi mu mateka yayo. (Sky Sports)
Manchester City iri gutekereza kuzana undi mukinnyi mbere y’uko igura n’igurisha ry’iyimpeshyi rifunga, aho yamaze kugera ku musore w’Imyaka 19 akaba rutahizamu Orri Oskarsson akaba akinira ikipe FC Copenhagen. (Athletic – subscription required)
Barcelona yamaze kuzibukira kuri Joao Cancelo, 30, n’imugihe ikipe ya Manchester City iteganya ku gurisha uyu Munya-Portugal muri Saudi Arabia ku giciro gishobora no kurenga £21m . (Mundo Deportivo, via Goal, external)
Manchester City yiteguye kumva ubusabe ubwari bwo bwose na ho bwava ahari hohose kuri Matheus Nunes, 25, Umunya- Portugal bavanye mu ikipe ya wolves , n’inyuma yo kugarura Ilkay Gundogan, 33, bavanye mu ikipe ya Barceloana. (Football Insider)
West Ham United yiteguye kurekura Umwongereza James Ward-Prowse, 29, w’imyaka 19 mbere y’uko isoko ry’Igura n’Igurisha rifunga kuri uyu wa Gatanu . (Teamtalk)
Liverpool iri gutekereza gutwara umusore w’ikipe ya Sporting Lisbon yo muri Portugal Goncalo Inacio, 22, ariko nanone Piero Hincapie, 22, aratekerezwa akaba akinira ikipe ya Bayer Leverkusen mu gihugu cy’Ubudage . (Teamtalk)