Paper Talk[Europe]: Kylian Mbappé agiye gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid, Bayern Munich igiye kurangiza transfer yayo ya kabiri!

Paris St-Germain yiteguye guhangana n’ikipe ya Manchester United murugamba rwo gusinyisha umusore w’Ikipe ya Benfica w’Imyaka 19- Portugal Joao Neves akabakina hagati mu kibuga gusa saya makipe gusa amwifuza hari nadi kumugabane w’Iburayi akomeje kwifuza uyu musore (Le10Sport – in French)
Barcelona ngoyaba yamaze kumvikana ibyibanze n’umusore w’Ikipe ya Athletic Bilbao Nico Williams w’Imyaka 21 Umunya-Spain ukomeje no kuyifasha mu mikino y’Igikombe cy’iburayi aho bazakina n’Ikipe y’igihugu ya Bongereza kumukino wanyuma. (Sport – in Spanish)
Manchester United ntakindi irigutekereza kindi atarugusinyisha myugariro w’ikipe y’igihugu ya bahorandi Matthijs de Ligt nyuma y’uko basezerewe mu mikino y’igikombe cy’Iburayi na Bongereza uyu musore w’Imyaka 24 ukinira Bayern Munich doreko Bayern n’ayo irigutekereza abandi bamyugariro bagombakuza kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino. (Bild – in German)
Ikindi n’uko Manchester United irigutegura kuzana umukinnyi wohagati mu kibuga ubundi igahita iboneraho kugurisha Scott McTominay n’awe usanzwe ukina hagati mu kibuga muri iy’ikipe y’Umuhorandi Ten Hag doreko uyu musore w’Imyaka 27 hari amakipe menshi akomeje kumwifuza cyane yomu gihugu cy’Ubwongereza . (Football Insider)
Arsenal yamaze kwemera ubusabe bw’ikipe ya Lazio yomu gihugu cy’Ubutaliyani kubatiza umusore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cya Portugal akabakina kuruhande yugarira gusa mumasezerano harimo itegeko ryokuzamugura agera kuri £6m and £7m. (Mirror)
Chelsea ntago y’ifuza gutwara umusore w’Imyaka 26 Umunya- Spain Dani Olmo itanga amafaranga yakwemerera uyu musore gusohoka(release clause ) anagana na £50m uyu musore w’ikipe ya RB Leipzig yomu gihugu cy’Ubudage ukomeje no kwitwaraneza mu ikipe y’igihugu ya Esipanye mu gikombe cy’Iburayi. (Sky Sports)
Myugariro w’umwongereza Jacob Greaves, 23, yamaze gukora isuzuma ry’ubuzima(Medical test) mu ikipe ya Ipswich Town iherutse kuzamuka mu cyiciro cyambere mu Bwongereza akaba ari umusore wakiniraga ikipe ya Hull City yo ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza Chempioniship. (Sky Sports)
Amerekezo mashya ya Adrien Rabiot agomba kuba hamwe muri aha hakurikira hari ikipe ya Liverpool, Bayern Munich ndetse n’ikipe ya Real Madrid yomu gihugu cya Esipanye uyu musore w’Umufaransa w’imyaka 29 wasoje amasezeranoye mu ikipe ya Juventus yomu Butaliyani taliki 30 kamena 2024. (Calciomercato – in Italian)
Marseille yomugihugu cy’ubufaransa irikwifuza cyane umusore w’Ikipe ya Arsenal w’imyaka 25-Umwongereza Eddie Nketiah akaba na rutahizamu w’iyikipe y’umutoza Mikel Arteta wahawe umwanya uhagije wogukina ariko bikagaragarako Atari kurwego rwa Arsenal. (Footmercato – in French)
Bayern Munich irifuza gusinyisha umunya-Netherlands Xavi Simons, 21,akaba intizanyo y’ikipe ya Paris St-Germain mu gihugu cy’Ubudage mu ikipe ya RB Leipzig akaba n’umwe mubitwaye neza cyane mu gikombe cy’Iburayi muri ekipeye y’Igihugu ya bahorandi . (Sky Sports)
Monaco yanze amafaranga angana 30m euros (£25.5m) yahawe n’ikipe ya Nottingham Forest kumusore wayo w’imyaka 25-Umufaransa Youssouf Fofana, ukina hagati mu kibuga wamaze kumvikana ibyibanze n’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani . (Fabrizio Romano)
Umunya-Portugal Joao Palhinha, 29, mumasaha make arimbere araza kuba yamaze gusoza gahunda yose yokwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich mu gihugu cy’ubudage avuye muri Fulham mu gihugu cy’Ubwongereza uyu musore ukina hagati mu kibuga w’ifujwe igihe kirekire n’ikipe ya Bayern mugihe cya tambutse guhera byibuze muri 2023. (Sky Germany)
Byamaze kwemezwako Kylian Mbappé Umufaransa w’imyaka 25 agomba kwerekanwa n’ikipeye shywa ya Real Madrid kuri uyu wakabiri taliki ya 16 Nyakanga 2024 kuri Estadio Santiago Bernabéu akaba yanahawe na nimero icyenda akaba ariyo azajya yambara muri iy’Ikipe (Fabrizio Romano)