Paper Talk[Europe]: Julián Álvarez birangiye avuye muri Manchester City, Liverpool yageze kuri Federico Chiesa Juventus igambirira kurekura!

Newcastle United yegereje kumvikana na Crystal Palace kubagurisha Marc Guehi, 24, Umwongereza ukina nka myugriro, ikipe ya Newcastle y’umutoza Eddie Howe yiteguye kwishyura arenga £60m ubundi igatwara uyu musore . (Telegraph – subscription required)
Manchester United irasa nk’iri kuva gakegake muri gahunda yo gutwara Manuel Ugarte wa Paris St-Germain akaba umusore ukina hagati mu kibuga w’imyaka 23 akaba akomoka mu gihugu cya Uruguay, United ikaba yamutekerezaga kugirango aze gufatanya na Kobbie Mainoo hagati mu kibuga. (Athletic – subscription required)
Atletico Madrid ngo mubyo yatekerezaga harimo no kureka Joao Felix, 24, akaba yajya mu ikipe ya Manchester City mu buryo bw’intizanyo ku girango gahunda ya Julian Alvarez muri Atletico Madrid yorohe . (Mail)
Tottenham Hotspur ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Bournemouth ku Mwongereza wayo Dominic Solanke akaba afite imyaka 26 gusa Tottenham ya Ange Postecoglou igomba kwishyura asaga £65m dore ko iyi kipe ifite ibibazo mu gice cyayo cy’ubusatirizi . (Telegraph)
West Ham United ifite ikizere ko izabona Aaron Wan-Bissaka Umwongereza ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo akaba afite imyaka 26 dore ko United ifite gahunda yo kurekura abakinnyi batari bake barimo nuyu myugariro wo kumpande . (Sun)
Byarangiye byose Liverpool ntikibonye Gleison Bremer myugariro w’imyaka 27 ukomoka mu gihugu cya Brazil nyuma yo kongera masezerano mu ikipe ya Juventus. (Fabrizio Romano)
Gusa Liverpool ifite ikizere ko izabona Federico Chiesa, 26, n’ubundi wa Juventus nyuma y’uko Thiago Motta yamusohoye ku rutonde rw’abakinnyi atazakomezanya nawe mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2024 . (Mirror)
Chelsea iri mu biganiro n’ikipe ya Atletico Madrid bigana kumusozo ubundi Samu Omorodion agatangazwa nk’umukinnyi mushya wa Chelsea , akabakaba £35m agomba gutangwa kuri uyu Munya-Esipanye w’imyaka 20. (Sky Sports)
Umudage ukina hagati mukibuga mu ikipe ya Barcelona Ilkay Gundogan yamaze kwemeza ko ntagahunda afite iyo kuva I Catalogne muri Espagne, n’imugihe byavugwaga ko ashobora gusanga José Mourinho mu gihugu cya Turkey mu ikipe ya Fenerbahce . (Mundo Deportivo – in Spanish)
Chelsea yamaze kumvikana n’ikipe ya Gremio kubagurisha Gabriel Mec Umunya-Brazil ukina hagati mu kibuga akaba afite imyaka 16 kuri £20.5m. (Globo)
Chelsea yamaze kumvikana n’ikipe ya Sheffield United kubatiza Alfie Gilchrist myugariro w’imyaka 20 dore ko kubona umwanya uhagije wo gukina byamugora. (Athletic – subscription required)
Fulham ntago irava muri gahunda yo gutwara Scott McTominay wa Manchester United akaba Umunya-Scotland w’imayka 17 ukina hagati mu kibuga. (Sky Sports)
Leicester City iyoboye isiganwa ryo gusinyisha Umunya- Ivory Coast David Datro Fofana, 21, nk’intizanyo kuva mu ikipe ya Chelsea. (Fabrizio Romano)
Atlético Madrid yamaze kumvikana na Julián Álvarez kuyerekezamo ndetse na Manchester City nayo yiteguye kumurekura kuri €75m hakiyongeraho €20m (add-ons) dore ko n’ubundi yari yaramuguze mu ikipe ya River Plate kuri €17m mu mwaka wa 2022. (Fabrizio Romano)