Paper Talk[Europe]: Imyaka 21 yari yihiritse bakizigenza Messi na Ronaldo bataburamo[Ballon d’Or], Real Madrid ntirashirwa kuri Rodri!

Ikipe ya Real Madrid iri gutegura kugura umukinnyi ukina hagati mu kibuga uyu mwaka w’Imikino n’urangira ndetse yamaze kurambagiza uwa Manchester City y’umutoza Pep Guardiola Rodrigo Hernández Cascante w’Imyaka 28, akaba na we Umunya-Esipanye . (AS – in Spanish)
Istanbul Basaksehir iri mu makipe ane yo mu gihugu cya Turkey yatanze ubusabe bw’Intizanyo mu ikipe ya Newcastle United y’umutoza Eddie Howe kuri Kieran Trippier akaba Umwongereza w’Imyaka 33. (Sky Sports)
Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey y’umutoza Okan Buruk akaba Umunya Turkey w’Imyaka 50 iri kwifuza gutira umusore w’Ikipe ya Manchester United Carlos Henrique Casimiro gusa iyi kipe biteganyijwe ko izabanza gusaba iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag ko bafatanya kwishyura imishahara yuyu Munya-Brazil w’Imyaka 32 ingana £300,000 buri cyumweru . (Times – subscription required), external
Ariko nanone amakipe yo muri shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League aratekereza gutwara uyu Munya-Brazil Carlos Henrique Casimiro mu kwezi kwa mbere gusa biteganyijwe ko bazaganya amafaranga bamutangaho . (iSport)
Mugihe abari hafi ya Casemiro bavuga ko we ntagahunda afite yo gusohoka mu ikipe ya Manchester United ahubwo arateganya gukora cyane kugirango abone umwanya uhagije wo gukina . (Mail)
Newcastle United yamaze kuva muri gahunda yo gusinyisha myugariro w’Ikipe ya Crystal Palace w’Imyaka 24 Marc Guehi akaba Umwongereza bifuje igihe kirekire gusa iyi kipe y’umutoza Oliver Glasner yanze kumutanga byatumye rero ikipe ya NewCastle iva muri iyi gahunda burundu . (Telegraph – subscription required)
Umunya-Esipanye w’Ikipe ya Real Madrid Dani Carvajal, 32, yatangaje ko kuzakina muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Abanyamerika bishoboka mbere y’uko asoza umwuga we wo gukina umupira w’Amaguru dore ko arikubyina umusohoko mu ikipe ya Real Madrid.(Athletic – subscription required)
Nyuma y’uko idatangiye neza cyane umwaka w’Imkino wa 2024-2025 Everton irashaka kugarura uwayitoje mu myaka 11 ishize David Moyes I Goodison Park aho yayisohotsemo icyo gihe yerekeza mu ikipe ya Manchester United. (Football Insider)
As Roma y’umutoza Daniele De Rossi irasha Umudage udafite ikipe nyuma yo gutanduka na Borussia Dortmund Mats Hummels w’Imyaka 35 kugirango aze kuyifasha muri uyu mwaka w’Imikino wa 2024-2025. (Athletic – subscription required)
Ku nshuro ya mbere mu myaka 21 Lionnel Messi na Cristiano Ronaldo babuze mu rutonde rw’Abakinnyi bazatorwamo b’a batu banyuma bazakurwamo uzatwa igihembo cy’umukinnyi w’Itwaye neza mu gihe kinga n’umwaka wose w’Imikino ku isi.( DailyMirro)