Paper Talk[Europe]: Liverpool igiye kubona umusimbura wa Martin Zubimendi wayiteye umugongo, uwifuzwaga na United yamaze kuyitera umugongo!
Juventus iri mu biganiro n’ikipe ya Manchester United kuri mababa Jadon Sancho, Umwongereza w’imyaka 24 gusa bizagorana ko izabasha kwishyura asaga £40m United iri kwifuza . (Athletic – subscription required)
Manchester United ndetse izemera kuba Jadon Sancho yajya mu gihugu cy’Ubutaliyani mu ntizanyo niyo hataba harimo amahitamo yo kumutwara mu buryo bw’aburundu , gusa nanone ngo bibaye byiza yatwarwa mu buryo bw’aburundu. (i)
Napoli yatangiye gukora ibishoboka byose ngo ibone umusore w’ikipe ya Manchester United Scott McTominay, 27 Umunya- Scotland ukina hagati mu kibuga, gusa United ikomeje ku gorana cyane aho yahawe €25m gusa yayanze aho yifuza €30m. (Sky Sports)
Arsenal irateganya kureka kwirukanka ku musore w’ikipe ya Athletic Bilbao Nico Williams, 22, nyuma y’uko bisa nk’aho bigoye ko yamubona nyuma yo gushyira imbaraga zose muri iyi gahunda yo kumuzana nyuma y’Igikombe cy’iburayi cya 2024 cyabereye mu gihugu cy’Ubudage ariko bikanga . (Independent)
Southampton y’umutoza Russell Martin iri gutekereza gutwara umuzamu w’umwongereza wa Arsenal Aaron Ramsdale, nyuma y’uko iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta yanze kumugurisha Ajax yo mu gihugu cy’Ubuhorandi. (Mail)
FC Porto irashaka kugarura umusore w’ikipe ya Arsenal wayikiniye kuva 2020-2022 Fabio Vieira, 24, akaba akina hagati mu kibuga , nyuma yo kubura umwanya wo gukina, uyu musore ukomoka mu gihugu cya Portugal akaba yarayigeze mu ikipe ya Arsenal muri Nyakanga 2022 agasinya amasezerano azamugeza muri 2027. (Mail)
Brighton yamaze kurangizanya n’umusore w’ikipe ya Fenerbahce mu gihugu cya Turkey Ferdi Kadioglu w’imyaka 24 akaba agomba gutangwaho asaga £30m ubundi aze gufasha umutoza Fabian Hürzeler muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, asigaje gukora isuzuma ry’ubuzima (medical Test) umusore wifujwe na Manchester United ariko ntiyamutwa . (Ajansspor – in Turkish)
Myugariro w’Umutaliyani Angelo Ogbonna, 36, wanyuze mu makipe atandukanya arimo West Ham United ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Abataliyani ubu udafite n’ikipe agiye kwerekeza mu ikipe ya Watford mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza. (Watford Observer)
Aston Villa yamaze kumvikana n’ikipe ya Bologna kubatiza Samuel Iling-Junior, w’imyaka 20 nyuma y’uko Aston Villa ibona atabona umwanya wo gukina kandi ibona ari umukinnyi utanga ikizere kejo hazaza , uyu musore akaba yaraje mu igurishwa rya Douglas Luiz. (Fabrizio Romano)
Umwongereza Mason Greenwood, 22, ari gutegura gukinira ikipe y’Igihugu ya Jamaica y’umutoza Steve McClaren uherutse gutandukana na Manchester United agatera umugongo ikipe y’Igihu y’Abongereza yanze kumukoresha . (Sun)
Liverpool yegereje gusinyisha umusore w’ikipe ya Bayer Leverkusen akaba Umunya-Ecuador Piero Hincapie w’Imyaka, 22, nyuma y’uko ahazaza ha Virgil van Dijk muri Liverpool hari gushidikanwaho . (Football Insider)
Liverpool nanone iri gutekereza gutwara umusore w’ikipe ya Atalanta akaba Umunya-Netherlands Teun Koopmeiners, 25, akaba akina hagati mu kibuga nk’umusimbura wa Martin Zubimendi, 25 umusore wa Real Sociedad ukomoka mu gihugu cya Esipanye wayibwiye ko bitakunda kuza Anfield. (Teamtalk)