Paper Talk[Europe]: Chelsea iri kurangizanya n’umusore wa Barcelona, amerekezo mashya ya Jadon Sancho
Tottenham Hotspur y’umutoza Ange postecoglou barifuza cyane umusore w’ikipe ya Crystal Palace Eberechi Eze w’imyaka 25- ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza, uy’Umusore w’ibereye mu gihugu cy’Ubudage hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza(Talksport)
Brighton nyuma yo gutandukana n’umutaliyani Roberto de Zerbi iri kwifuza cyane umusore w’ikipe ya Leicester City w’imyaka 25-Kiernan Dewsbury-Hall ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza akaba akina hagati mu kibuga. (Telegraph – subscription required)
Arsenal yatangiye gukurikirana umusore ukinira ikipe y’Igihugu y’Ububiligi Johan Bakayoko- 21 gusa ufie umubyeyi w’Umunyarwanda n’undi ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire akaba asanzwe akinira ikipe PSV Eindhoven. (DHNet – in French)
Bayern Munich ira cyakomeje gukurikirana umusore w’ikipe ya Fulham w’imyaka 28 Joao Palhinha gusa ikipe ya Bayern Munich amafaranga iri gutanga n’imake cyane ugereranyije n’ayo Fulham y’ifuza angana £60m. (Telegraph – subscription required)
Aston Villa y’Umutoza ukomoka mu gihugu cya Esipanye Unai Emery ikomeje kwifuza cyane Pedro Goncalves w’imyaka 25 akaba mababa w’ikipe ya Sporting Lisbon yo mu gihugu cya Portugal . (A Bola – in Portuguese)
Ipswich Town nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ikomeje ibiganiro ndetse b’igeze n’akure cyane byo gutwara Ben Johnson myugariro w’imyaka 24 ya mavuko ugiye gusoza amasezerano ye mu ikipe ya West Ham United mu cyumweru kigiye kuza . (East Anglian Daily Times)
Manchester United icyari muri gahunda ndetse ikomeje ibiganiro byo gutwara Umufaransa Adrien Rabiot gusa ihanganye n’amakipe atatu by’ibuze yo mu gihugu cy’Ubwongereza barimo Arsenal ndetse na Aston Villa uy’Umufatansa w’imyaka 29. (Teamtalk)
Nottingham Forest ndetse n’ikipe ya Brighton z’irifuza gutwara umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana w’itwa Edmund Baidoo akaba afite imyaka 18- gusa ya mavuko. (Sky Sports)
Barcelona ishobora gutekereza gutwara umusore w’imyaka 24 Jadon Sancho nyuma yo gutizwa mu ikipe ya Borussia Dortmund mu kwezi kwa mbere kwa 2024 uy’Umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza wa Manchester United. (Sport – in Spanish)
Chelsea ikomeje kujya mbere mu rugamba rwo gusinyisha umusore w’ikipe ya Barcelona ukomoka mu gihugu cya Esipanye Marc Guiu rutahizamu w’imyaka 18 doreko afite amafaranga amusohora (release clause) muri Barcelona angana 6m euro. (Fabrizio Romano)
West Ham United y’iteguye kureka umwongereza wayo akaba n’a rutahizamu Danny Ings, 31, akazasohoka muri iy’Impeshyi akaba anifuzwa cyane n’ikipe ya Southampton izakina icyiciro cya mbere muri shampiyona ya bongereza Premier League (Football Insider)