Paper Talk[Europe]: Chelsea igiye gufata ikemezo gikakaye ku mubare munini w’abakinnyi ifite, Casemiro akomeje kuvugwa hanze ya United!

Manchester United ishobora kwishyura asaga £50m ubundi ikibikaho Evan Ferguson wa Brighton akaba rutahizamu w’imyaka 19 akaba akomoka mu gihugu cy’a Republic ya Ireland nubwo yatekerejweho na Chelsea . (Daily Star on Sunday)
Manchester United igomba guha Umwongereza Aaron Wan-Bissaka, 26, akabakaba £5.6m mu gihe azaba ageze muri West Ham United . (Manchester Evening News)
Umuyobozi w’asiporo(sporting director) wa Napoli Giovanni Manna yamaze gutangaza ko Umunya- Nigeria w’imyaka 25 Victor Osimhen yamaze gusaba ikipe ye ya Napoli ko yamurekura agasohoka dore ko yifuzwa cyane na Chelsea ndetse na Paris St-Germain. (90 Min)
Chelsea yamaze kubwira ikipe ya Napoli ko niba yifuza gutwara Umubiligi Romelu Lukaku bagomba kwishyura asaga £36m ubundi uyu rutahizamu akaguma mu Butaliyani aho yari yaratijwe mu mwaka twasoje w’imikino 2023-2024 . (Gianluca Di Marzio)
Benfica na Barcelona ziri kwifuza Umunya-Portugal Joao Felix uyu musore wa Atletico Madrid ukomoka mu gihugu cya Portugal zombi zikifuza kumutwara mu buryo bw’intizanyo . (Sport – in Spanish)
Aston Villa na Real Betis zose zirashaka gutwara umusore w’imyaka 28 Umunya-Argentine ukina hagati mu kibuga Giovani lo Celso, Tottenham Hotspur akandi nayo y’iteguye ku murekura . (Fabrizio Romano)
Wolves izemera asaga 20m euros (£17.1m) kuri rutahizamu wayo Fabio Silva Umunya-Portugal w’imyaka 22, akaba ashakwa cyane n’amakipe atandukanye akomeye Iburayi arimo Espanyol, Genoa, Valencia ndetse na Wolfsburg. (Teamtalk)
Umunya-Brazil ukina hagati mu kibuga Casemiro, 32, biravugwa ko agiye kwerekeza muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia gusa umutoza wa Manchester United Erik ten Hag ntago yari yiteze ko uyu musore yasohoka muri iyi mpeshyi. (Metro)
Crystal Palace iri mu biganiro na Wolfsburg ku girango isinyishe umusore wayo Maxence Lacroix w’imyaka 24 akaba ari umukinnyi ukina nka myugariro . (Sky Sports Germany)
Crystal Palace na Aston Villa zose zirifuza umusore w’ikipe ya Chelsea w’imyaka 25 Trevoh Chalobah, uyu mwongereza wamaze kubuzwa kongera gukoresha ibikoresho by’ikipe byongera amahirwe ye yo gusohoka . (Telegraph – subscription)
Bournemouth yegereje gusinyisha myugariro wa Barcelona Julian Araujo w’imyaka 22 akaba akomoka mu gihugu cya Mexico akaba agomba kugendera asaga 10m euros (£8.6m). (ESPN)
Chelsea irigutegura umugambi wo ku gurisha cyangwase gutiza bamwe mu bakinnyi bayo mu rwego rwo kugira umubare muto w’abakinnyi mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga . (Telegraph – subscription)
Amakipe atandukanye ya Premier League ari kwifuza umusore wa Bayer Leverkusen ukomoka mu gihugu cya Czech Republic Adam Hlozek, w’imyaka 22 ufite igiciro cya £15m. (Florian Plettenberg)